Amakimbirane ku bakirisitu b’i Yeruzalemu  bo hambere  n’intambara z’urudaca  ni intandaro yo kutumvikana hagati ya Isirayeli na palesitine.

0
564

Nk’uko bisomwa muri Bibliya mu byakozwe n’Intumwa 11:26; Abakristu ba mbere babonetse ahitwa Antiyokiya mu myaka ya 35-37. Ni mu birometero 680 uvuye mu murwa mukuru i Istanbul muri Turukiya, ari na ho hahoze hitwa Constantinople.

Icyicaro gikuru cy’abo abakiristu ba mbere cyari Yerusalemu kugeza igihe hasenyewe n’intambara y’abaroma bari bayobowe n’umwami w’abami  witwaga TITUS muri 70; maze abari bahatuye bongera gukwira imishwaro.

Uwo mujyi wa Yeruzalemu kandi ntibwari ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma usenywa, kuko wagiye wibasirwa kenshi. Twavuga nko muri 597 mbere y’ivuka rya Yezu, no muri 109 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Abahasenyaga babaga bahakurikiye ubutagatifu bwaho, buri wese muri bo yifuza ko we n’ingabo ze baba ari bo bahayobora, kuko aho hantu, mu gace kitwa “Mont Maria” cyangwa “Mont du temple”, ngo Imana yajyaga ihakorera ibitangaza kuva kera, akaba ari naho umuhanuzi Sulayimani yaje kubaka hekalu ikomeye “Masjidilaqswa”.

Yeruzalemu imaze gusenywa abayahudi benshi bajyanyweho iminyago i Babiloni muri Iraki y’ubu no mu bice biyegereye.  Hari n’abayahudi benshi barimo n’abakiristu bagumye i Yerusalemu nyuma y’iyo ntambara .

Umuyahudi witwaga Sawuli (Pawulo), utarigize aba umwigishwa wa Yezu ahubwo akaba yararwanyaga cyane inyigisho ze n’abayoboke be, akaba yari anatsimbaraye cyane ku nyigisho za kera (umufarisayo), yaje gutangaza ko yabonekewe na Yezu, akamubuza gukomeza kumutoteza, nk’uko bivugwa mu byakozwe n’intumwa muri Bibiliya.

Amaze kwiyemeza gufatanya n’abari basanzwe ari abayoboke ba Yezu yahinduye cyane inyigisho zasizwe na Yezu avuga ko ashingiye kuri iryo bonekerwa rye maze anafata icyemezo cyo guzikwiza izo nyigisho ze n’ahandi hatari muri Isirayeri.

Ku bigishwa ba Yezu ibyo bikaba byari binyuranye rwose n’umurage Yezu yabasigiye wo kugisha muri Isirayeli gusa kugeza igihe azagarukira. Ni uko Paulo yatangije icyaje kwitwa ubukirisitu, maze abushingira intebe ikomeye.

Kubera gutotezwa cyane kwabaye ku bigishwa ba Yezu, umwigishwa we witwaga Simoni Petero ari kumwe na Sawuli (Pawulo) bavuye i Yerusalemu berekeza Antiyokiya, bahamara igihe bigisha, baza kuzongera guhurira i Roma ahagana muri 55.

Agezeyo ahashinga ishuri rya gikirisitu ashingiye ku bitekerezo bishya bya Pawulo, akomeza kwigisha kugeza hafi muri 61, nyuma arafatwa arafungwa aza kwicwa muri 64. Niwe kiliziya yagize Papa wa mbere ku rutonde .

Umujyi wa Israel ufite ahantu hatatu hatagatifu ku bemera Imana. Agace k’Uburasirazuba bwa Yeruzalemu, Israel yakigaruriye igakuye mu maboko ya Jordanie nyuma y’intamabara y’iminsi itandatu yo mu 1967.

Aka gace Abanya-Palestine bemeza ko kazagirwa Umurwa Mukuru wa leta nshya izashingwa mu gihe kiri imbere, ubwo ibiganiro byo kugarura amahoro byatangiye mu 1993 bizaba bigeze ku musozo.

Mu ntambara yayihuzaga n’ibihugu by’Abarabu, Isirayeli yafashe igice cy’uburengerazuba bw’umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara yo mu 1948, hanyuma iza gufata igice cy’uburasirazuba mu ntambara y’iminsi itandatu mu 1967, ndetse inatangaza ko yayongeye ku butaka bwayo yose.

Kuva mu 1980 (ubwo hajyagaho itegeko rya Yeruzalemu), Israel ifata Yeruzaremu nk’umurwa mukuru wayo ndetse ni naho inzego zayo z’ubutegetsi ziba nk’Ibiro bya Perezida, Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Inteko ishinga amategeko n’urukiko rw’ikirenga.

Ku rundi ruhande, Palesitine nayo ifata Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wayo yifuza gushyiramo inzego z’ubutegetsi zayo.

Gusa, ibi byifuzo by’ibihugu byombi ntabwo byemerwa n’umuryango mpuzamahanga, kuko ngo ari umwanzuro ugomba guturuka mu biganiro by’amahoro hagati ya Israel na Palesitine. Nubwo wemera ko uburasirazuba bwa Yeruzalemu ari ubutaka bwa Palesitine yambuwe.

Yeruzelemu ni umurwa w’abizera, ukaba igicumbi cy’imyemerere y’amadini atatu, ni ukuvuga Abakirisitu, Abislamu ndetse n’Abayahudi.

Ukaba ahantu nyaburanga h’isi yose. Ndetse ukaba rimwe mu mapfundo y’ibibazo hagati ya Israel n’abarabu.

umurwa wa yeruzalemu.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::