Amakosa 8 yo kwirindwa igihe ukora umwirondoro (CV)

0
437

Umwirondoro (CV) ni uburyo bwo kwerekana ubushobozi, ubunararibonye, n’ibindi ufite bikenewe ngo ubabwe akazi wifuza.

Kwandika CV yawe bisaba ubwitonzi. Abakoresha bashobora kubona ibintu bimwe na bimwe by’amakosa bishobora gutuma bataguha akazi wasabye.

Mu rwego rwo kugira ngo wandike umwirondoro neza, hari amakosa 8 ugomba kwirinda niba ushaka kwemeza abatanga akazi.

Irinde gushyiramo amakuru aterekeranye

Nta mukoresha uba afite umwanya munini wo gusoma ibintu byinshi mu mwirondoro wawe. Niyo mpamvu udakwiye gushyiramo amakuru adakenewe cyangwa aterekeranye n’ibyo usabira akazi.

Gushyiramo bene ayo makuru bizakwicira amahirwe yo guhabwa akazi. Ingero z’ayo makuru aterekeranye ni nko kwandika idini usengeramo, uburebure upima, ibiro upima n’ibindi.

Ntugahishe amakuru y’ingenzi

Intego yo gutanga umwirondoro wawe (CV) ni ukugira ngo ubashe kugaragaza uwo uri we ku kazi runaka usaba. Ni ngombwa gutanga amakuru y’ingenzi mu nshamake ntacyo usize gikenewe.

Irinde amagambo ateye urujijo

Guhitamo amagambo ukoresha ni ingenzi mu kwandika umwirondoro wawe. Bene ayo magambo ni nka ‘byinshi’, ‘bike’, n’andi yose atagaragaza ingano runaka y’ibintu ushaka gusobanura.

Niba ari ukugaragaza umubare w’imyaka y’uburambe mu kazi, ugomba kwandika umubare ntuvuge ngo ni myinshi cyangwa mike.

Niba hari amahugurwa cyangwa akazi kajyanye n’ako usaba bigaragaze mu magambo yumvikana kandi adatera urujijo.

Irinde kubeshya

Umwirondoro wawe usobanura uwo uri we. Ntukagaragazemo imirimo utigeze ukora cyangwaa amashuri utize.

Ukoreshe amakuru y’ukuri ku buryo banagutumye ibihamya wabibona, bitabaye ibyo wafatwa nk’umubeshyi n’akazi washakaga ukakabura.

Irinde imvugo n’amagambo maremare

Umwirondoro wawe ugomba kuba mu nshamake usobanura uwo uri we n’icyo ushoboye. Bivuge mu magambo magufi kandi yumvikana.

Ntuzanemo imvugo zigoranye kumva n’amagambo maremare. Ibi bizatuma umukoresha yumva anejejwe no gusoma umwirondoro wawe.

Irinde imyandikire idahwitse

Vuga iby’ingenzi kandi mu mvugo y’ikinyabupfura. Andika mu nyandiko isanzwe. Niba wandikihije mudasobwa wandikire muri ‘Ariel cyangwa Times New Roman’, kandi ingano y’inyuguti ibe hagati ya 10 na 12. Ku mitwe y’amagambo ukoreshe ingano y’inyuguti irenze 12 ariko atari binini cyane.

Irinde intangiriro mbi

Aho gutangira uvuga bintu byinshi, tangira ugaragaza ubushobozi bwawe mu nshamake. Wibuke ko umukoresha abanza kureba ibyo watangije akobona ubukomeza ku bindi bice by’umwirondoro wawe. Niyo mpamvu ugomba gutekereza kabiri mbere kwandika intangiriro y’umwirondoro wawe.

Irinde amakosa y’imyandikire

Irinde amakosa y’imyakirire niba udashaka kubura amahirwe yo kubona akazi. Amakosa y’ikibonezamvugo ni amwe mu yatuma abakoresha bawe babona ko nta kintu uzi.

Mbere yo gutanga umwirondoro wawe banza ubere neza wongere ureba niba nta makosa arimo uyakosore.

Kwandika umwirondoro (CV) bisaba kwitonda cyane.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::