Amashimwe ya Ntirugirisoni wahinze imibyizi 200 kugirango umugore we ufite cm 80 z’uburebure amwemere

0
6333

Ntirugirisoni Theoneste aratangaza ko byamugoye kubona umugore we udasanzwe Nyirahabukwitonda Saverina benshi batangazwa n’ubugufi bwe kuko byamusabye guhinga imibyizi 200 kugira ngo amwemerere ko bazabana.

Kuburebure bwa sentimetero 80 gusa, Nyirahabukwitonda Saverina yabashishe kubyara neza nyuma yo gushakana na Ntirugirisoni Theoneste mu 2004 bigatangaza benshi kubera ubugufi bw’uyu mugore.

Uyu muryango utuye mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ukaba usengera muri ADEPR ururembo rwa Kibuye.

Uyu muryango uzwiho kugenda utanga ubuhamya bw’urukundo ‘imibanire yabo hirya no hino mu gihugu, aho benshi usanga batangazwa n’ubugufi bw’uyu mugore wivugira ko amaze kubyara abana bane agahamya ko nta kinanira Imana.

Nyirahabakwitonda Saverina asobanura uburyo ubugufi bwe butamubujije bwe kubyara yagize ati: “ Mwabakobwa mwe muteraniye hano, ndagira ngo mbahamirize ko nubwo ndi igikuri, nabashije kujya ku bise nkabyara neza nk’abandi babyeyi kandi ntapima na metero imwe, uko mundeba uku mpima sentimetero 80.”

Iyo batanga ubuhamya, uyu mugabo witwa Ntirugirisoni Theoneste w’imyaka 43 afata umwanya munini aho aba agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo abone iki gishongore cy’umugore nk’uko abyivugira.

Ati: “Sheri wanjye rero buriya ndamukunda nawe arankunda, ndashimira Imana kuko yampaye sheri mwiza ikampa n’abana beza.” Yashakanye na sheri we kuri 23 Kanama 2004.

Uyu mugabo avuga ko yakijijwe mu 1994 nyuma akaza guhungira mu gihugu cya Congo kubera amateka yaranze u Rwanda yatumye abantu besnhi bahunga.

yatubwiye ko mu Congo Ubwo najyaga muri Congo aribwo Imana yamusezeranyije ko izamuha umugore mwiza maze ngo yobwira ko uwo mugore azaba ari nk’uwo kwa Minisitiri cyangwa Meya.

Yagize ati: “Imana yambwiye ko izankorera igitangaza, ubwo nafashe iminsi itatu yo gusenga irangiye Imana irambwira iti ‘mwana wanjye nzakugirira neza, ikindi kandi nzaguha n’umugore mwiza, ndibwira nti buriya nzajya kurambagiza kwa Meya cyangwa kwa Minisitiri, nkumva ko nzashaka umugore muremure ariko igiye kumpereza impereza umugore w’igishongore ndavuga nti Mana ndagushimye.”

“Hari ababibona bakavuga ngo ubushake bw’Imana burasharira, ariko sibyo kuko ubushake bw’Imana buraryoherera, gusa bugasharizwa nuko satani yabyitambitsemo. Iyo Imana ivuze ngo nzaguha iba yarangije kuguha, iyo ivuze ngo nzakugirira neza iba yarangije kukugirira neza. Erega umwuka atakurambagirije ntawazaruvamo.”

Yagarutse ku mateka ye yo kurambagiza agira ati:“Natangiye kurambagiza abakobwa benshi ndetse nkumva nabakunze, nza kujya gusengera ahantu ngiye kubona mbona haje umukobwa mugufi bwa mbere mu maso yanjye gusa numva ndamukunze, naje kumukurikira dutashye mugeza iwabo maze turibwirana, ndamubaza nti ukora iki? Arambwira ati ndi umuhinzi nanjye nti ejo nzaguha umubyizi, naragiye muha umubyizi ariko nkumva umutima wanjye unezerewe cyane, nakomeje kumuha imibyiza kugeza ubwo mu rugo banyinubye bakamfata nk’ikivume.”

Uyu mugabo ngo yarakoye ariko yabanje guhinga imibyizi 200 kugirango akundane na sheri we. Ati:“Uku mundeba uku narakoye rwose nk’abandi bagabo, ariko kugira ngo byonyine uyu mugore yemere ko twakundana nagombye guhinga imibyizi Magana abiri (200)  abona kwemera ko twazabana, murabibona ko akeza kigura .”

“Niba warakoreye Imana ikaba ari uku iguhembye twe ntituzayikorera!”

Uku ni ko abantu bavugaga iyo babonaga Ntirugirisoni n’uyu mugore ubwo yabaga yaje kumusura cyangwa se batemberana mu isoko kuko wasangaga abantu babashungereye, bakabaza Ntirugirisoni bati ese warasuzumye usanga yuzuye? Nawe akababwira ati cyane rwose.

Ubwo umuryango watangiye kumugira igicibwa ndetse n’inzu ye barayihirika. Yafashe inzira ajya kwa nyirabukwe kumubwira ko ashaka kurongora umukobwa we maze na we aramwahahana ati “genda wa musore we warampingiye niba uje kunyishyuza umbwire nkwishyure, kuko ntiwabuze abo urongora!”

Icyo gihe Ntirugirisoni na we yamusubije ko afite gahunda isobanutse yo kurongora umukobwa we, maze nyirabukwe amubwira ko niba afite gahunda yazazana n’umuryango we bakajya inama.

Nageze mu rugo mbibwiye mama ankubita urugata mu maso ati uragapfa uko wapfuye uko, mbwiye mukuru wanjye ati:“ntabwo nakugenda inyuma ugiye kurongora gikuri.”

“Nirwanyeho mbwira mugenzi wanjye ko tuzajyana mu nama yo kwemeza uko gahunda zizagenda, ubwo twagiye mu murenge kandi gahunda zigenda neza kuko Imana yari kumwe natwe ,twagiye no mu rusengero naho bigenda neza. Imana yaduhaye amatungo iratwubakira, iduha umuryango maze turaguka. Namwe Imana izabagirire neza.

Ntirugira isoni asoza ubuhamya bwe aduhamiriza ko Imana yamuhaye umugore mwiza, ndetse ko uko abagore barebare banyuze abagabo babo ariko sheri we amunyuze nubwo ario mugufi cyane.

Ntirugirisoni Theoneste na Nyirahabukwitonda Saverina
Nyirahabukwitonda Saverina na Ntirugirisoni Theoneste na bamwe mu bana babo
Barashima Imana ko bakundana cyane

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::