Amashusho y’indirimbo ‘ Ntiyasinziriye ‘ ya Danny Mutabazi yageze hanze – YIREBE HANO

0
462

Umuhanzi Danny Mutabazi abarizwa mu itorere rya ADEPR Gasave ku Gisozi yashize hanze amashusho y’indirimbo yise [ Ntiyasinziriye ] nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Ibyishimo.com.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo ‘ Calvary ‘ mu gambo ye yagize ati :” nyuma y’uko nakoze amashusho y’indirimbo yitwa Calvary imaze amezi asaga umunani isohotse nazanye indi video y’indirimbo yitwa ‘ Ntiyasinziriye’  ikubiyemo ubutumwa bwinshi butandukanye.”

Asobanura ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yakomeje ati :” ahanini navugaga ku mirimo Imana ikora , mpumuriza abantu , mbabwira ko Imana yacu itasinziriye igikora. N’ubwo baba bari mu bibazo bahumure Imana yacu iracyahari kandi iracyakora . Ni ubwo butumwa bw’ibanze nashakaga gutambutsa muri iki gihangano cy’Umwuka.”

REBA IYI NDIRIMBO HANO :


Danny Mutabazi yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2015 , ubu amaze gusohora indirimbo esheshatu zigizwe n’izamajwi ( Audio ) ndetse n’ebyiri z’amashusho ( video ).

Umuhanzi Danny MUTABAZI

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::