Amasomo 3 apfuye avugwa ku rushako

1
990

Muri buri gace k’ubuzima bwa muntu habamo amategeko akagenga. Buri ntambwe umuntu ashobora gutera mu buzima ivugwa ho amagambo atandukanye, bimwe aba ari byo ibindi aba ari ibinyoma kuko iyo wamaze kwinjira kuri urwo rwego ushobora kubona ukuri ku byavugwaga.

Hari amagambo avugwa ku rushako agatera ubwoba abakiri ingaragu, ugasanga yatumye batabasha gutera intambwe ngo bubake. Bene ayo magambo aba yararemye ubwoba mu batarashaka ku buryo batabonye andi masomo ayavuguruza byazarangira badashatse.

Tugiye kubabwira amasomo cyangwa amagambo atari ukuri, akunze kuvugwa ku rushakako n’impamvu atari ukuri.

  1. Abagore bifitiye icyizere batera ubwoba abagabo.

Muri iki gihe ibintu byarahindutse, abagabo ntibakireba umukobwa cyangwa umugore udafite ubushobozi.

Abagore bafite ubushobozi usanga bifitiye icyizere, gusa kwigirira icyizere ntibisobanuye kwishyira hejuru nk’uko bamwe babyibwira.

Abagabo benshi bakunda umugore wifitiye icyizere mu gihe umugore adatekereza ko ari hejuru y’umugabo.

  1. Nta bwisanzure igihe umaze gushaka.

Iri ni irindi somo cyangwa imvugo ivugwa ku rushako kandi mu by’ukuri atari ukuri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bubatse ingo bashobora kugira ubwisanzure ku bintu bimwe na bimwe. Benshi iyo bumvise ko uwashinze urugo atagira ubwisanzure baratinya ku buryo bumva batatera intambwe yo gushinga ingo.

  1. Uwashatse akomeza gucudika n’abandi badahuje igitsina

Ibi bishobora kuba ukuri kuri bamwe, ariko si kuri bose. Gusa nanone ibi ntibikunze kugaragara ku bashakanye bahiriwe. Hari abantu bakunda kuba hamwe n’abandi bagasangira ibitekerezo, imyizerere n’ibindi bibahuza kugira ngo bagire ibyo bumvikanaho.

Gucudika n’abakobwa kandi waramaze gushinga urugo bishobora kugusenyera. Igihe ibi bivuzwe bitera ubwoba abatarashaka ku buryo batinya gutera iyo ntambwe.

Image result for mariage

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::