Amateka y’umuhanuzi Yona waburiye abantu ngo badapfa kandi ashaka ko bashiraho

0
102

Umuhanuzi Yona ni umwe mu bahanuzi bazwi n’abantu benshi kuko azwi ho kuba yaramizwe n’urufi runini akamaramo iminsi itatu kubera kwanga kumvira Uwiteka.

Nyuma y’uko abantu benshi bibajije impamvu yateye Yona kwanga abantu b’I Nenewe akemera gutabwa mu nyanja ngo atabagezaho ubuhanuzi Imana yamuhaye bakarokoka.

Ikinyamakuru Ibyishimo.com  tugiye kuva imuzi amateka ye n’ibindi bibazo abantu batari bacye bamwibazaho bakabiburira ibisubizo.

Résultat de recherche d'images pour "history of jonah the prophet"

Igitabo cy’umuhanuzi Yona ni kimwe mu bitabo by’ubuhanuzi biri muri Bibiriya (Prophetic books). Iki gitabo ni cyo gikubiyemo inkuru z’uyu muhanuzi. Yona mwene Amitayi yoherejwe n’Uwiteka kujya kubwira abatuye i Nenewe ko bagiye kurimbuka kubera ibyaha byabo byabaye nk’ikirundo bikagera imbere y’Imana.

Uyu Mujyi wa Nenewe wari umujyi munini cyane ariko ufite ibyaha byinshi, mu mpera z’ikinyejana cya gatanu mbere ya Kristo nibwo Imana yatewe agahinda n’ibyaha by’uyu mujyi ituma Yona ngo ajye kubaburira ariko arabyanga.

Uyu murwa wabarizwaga mu gihugu cya Asiriya cyaziraga cyane ubwoko bwa Isirayeri nkuko bigaragara mu gitabo cy’umuhanuzi Nahumu.

Uko Yona yatumwe n’Imana aho gutumika akayihunga.

Imana yahamagaye Yona ngo aburire abantu b’i Nenewe ariko aranga ashaka guhunga ngo ajye i Tarushishi. Yahise yerekeza i Yoba abona ubwato bugana i tarushishi arabutega. Bageze mu nyanja hagati Imana yoherezamo umuyaga mwinshi nuko ubwato bwenda kurengerwa nuko babaza ubufindo bufata Yona ko ari we wateje umuraba, atazuyaje abasaba ko bamuta mu nyanja. Bamujugunyemo umuraba urashira ariko Imana itegeka urufi runini ruramumira, agezemo yicuza impamvu yasuzuguye Imana.

Amaze iminsi itatu mu nda yarwo Imana irutegeka kumuruka ku butaka ahumutse, rubikora rutyo Yona avamo ari muzima.

Nyuma yo kuva mu nda y’urufi Yona yakomeje umujinya we

Image associée
Imana yategekeye Yona uruyuzi kumera mu butayu ngo izuba ritamwica

Yona amaze kuva mu nda y’urufi yabwiye Imana ko impamvu yanzwe kujya i Nenewe ari ukubera imbabazi zayo zidashira ayiha urugero rw’uko imurokoye mu nda y’urufi ni uko ayisabira kumwica aho kujya kuburira ab’i Nenewe ariko Imana iramugoragoza kugeza aburiye ubu bwoko, uyu mujyi yawuzengurutse iminsi itatu agenda avuga aranguruye ijwi. Nyuma yo kubikora atabishaka ajya ku wundi musozi ategereje kureba ko banga kumvira Imana bagapfa bagashira ariko Umwami wa Nenewe atanga itegeko ko abantu bose n’amatungo yose bareka kurya maze abantu bagasenga Imana bayisaba Imbabazi nuko Imana yumva gusenga kwabo irabareka.

Abahanga mu mateka no mu bya Bibiliya bavuga ko umujyi wa Nenewe wari utuwe n’abaturage 120,000. Uyu mubare ni munini ukurikije abantu bariho mu myaka ibihumbi nine (4,000) mbere ya Yesu.

Ni irihe somo ukuye kuri iyi myumvire ya Yona? dusigire  igitekerezo cyawe.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::