Amateka y’umunsi wa Saint Valentin abenshi bita uw’abakundana

1
844

Buri mwaka uko imyaka ihererekana tariki 14 Gashyantare, abantu batandukanye baba babukereye bavuga ko barimo kwizihiza umunsi w’abakundana.

Bamwe bahana impano, amakarita y’urwibutso, indabo ndetse n’ibiribwa biryohera utaretse no kohererezanya ubutumwa bugufi bifurizanya umunsi mwiza.

Uyu munsi ariko abenshi ntibazi inkomoko yawo n’amateka yatumye witwa umunsi w’abakundana.

St Valentin wahawe iryo zina ry’umunsi w’abakundana n’abakristu ba “martyr”. Aba ni abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika bari bafite imyemerere yo gupfira ibyo bemeraga, uyu munsi ufite inkomoko i Roma.

Umunsi wa mbere wa St Valentin wizihijwe mu mwaka wa 496 nyuma y’ivuka rya Yesu, Uyu munsi waturutse kumyemerere y’umupadiri w’i Roma witwaga Valentin mu kinyejana cya 3 nyuma y’ivuka rya Yesu [Yezu] Kirisito, icyo gihe umwami w’abami Cladius II yari yarakuyeho gushyingiranwa kw’abasirikare kuko yatekerezaga ko abagabo bashyingiwe baba ari abasirikare babi.

Padiri Valentin yabonye ibyo bidakwiye maze iryo tegeko araryica ntiyaryubahiriza yiyemeza kujya ashyingira abantu mu ibanga. Umwami w’abami Claudius abimenye, yafashe Padiri Valentin aramufunga nyuma bamukatira urwo gupfa aricwa.

Ubwo yari muri gereza, yakundanye n’umukobwa w’umucungagereza, maze ubwo bari bajyanye Valentin ngo age kwicwa kuko yari yakatiwe urwo gupfa yoherereza uwo mukobwa ibaruwa y’urukundo mu izina rye agira ati ‘uwawe Valentin.”

Icyo gihe ngo hari tariki 14 Gashyantare, Kubera iyo mpamvu uwo munsi mu bihugu bimwe bahise batangira kuwita umunsi w’abakundana, bitangira gukwirakwira ko ari umunsi w’abakundanye ariko igitekerezo cyari cyaturutse i Roma .

Abantu b’I Roma bagiraga umunsi wo gusangira bahuriye hamwe [Festival] Uyu munsi rero wa Mutagatifu Valentin nyuma gato abakirisito bawugize uwabo batangira kujya bawizihiza bibuka St Valentin [umuhire cyangwa mutagatifu Valentin].

Nuko uwo munsi uba umunsi abantu bagaragaza ibyiyumviro byabo by’urukundo. Niba warakunze umuntu ukaba utarabimubwira kuri uwo munsi ukabimubwira abandi na bo basanzwe bakundana bagashyingirwa.

Gusa abayoboke b’amadini amwe n’amwe banga kwizihiza uyu munsi bavuga ko mu guhitamo italiki yo kwizihizaho St Valentin (Nk’umunsi w’abakundana) Kiliziya gatolika yaguye mu buyobe bw’abapagani ihuza uyu munsi n’italiki yo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ubusanzwe ikaba ari italiki yakorwagaho imihango ya gipagani yo kwizihiza ibigirwamana bya Roma, Umunsi wo kwizihizaho ibyo bigirwamana witwaga Lupercalia.

Mu birori bya Lupercalia habaga hagamijwe guterekera ibigirwamana bya Roma nka Romulus na Remus byafatwaga nk’ibyashinze umujyi wa Roma, muri Lapercalia babagaga ihene n’imbwa amaraso yabyo agasigwa ahantu hose mu mihanda y’I Roma maze abana b’abakobwa bose bo muri uwo mujyi bagategekwa kwandika amazina yabo muri ayo maraso.

Iyo bamaraga kwandika amazina yabo mu maraso, abahungu na bo bategekwaga gutombora amazina y’abakobwa kuva ubwo bakaba barahujwe bakaba inshuti bakaba basa n’abemerewe kuryamana n’ubwo babaga batarashyingiranwa.

Kuri iyi tariki abenshi bizihiza umunsi mukuru w’abakundana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Empeur Claude amaze gufunga Saint Valentin, impumyi (yavukanye ubwo bumuga) Julia yasabye Valentin kumushushanyiriza uko isi imeze; Valentin ara bimushushanyiriza, kubwi gitanga umunsi umwe mbere y’iyinchwa rya Valentin, Julia yamugemuriye, acisha ibyo kurya mu idirishya ryaho Valentin afungiye, kubwigitangaza, mucyumba cya valentin hagaragaramo urumuri (umucyo) ryinshi cyane. Ku bw’urukondo baribafitanye Valentin asaba Imana ko yahumura Julia; ako kanya Julia ahita ahumuka. Kuva uwo munsi umuryango wose wa Julia wiyegurira Imana.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::