Amayeri wakoresha akazakugeza ku munsi w’ubukwe udasambanye n’umukunzi wawe

0
1832

Muri  iki gihe  biragoye  ko  ubukwe  butaha  hatabayeho imibonano mpuzabitsina   mbere y’uko ubukwe butaha  hagati  y’abakundana  bitewe  n’impamvu nyinshi zitandukanye, gusa nubwo bisa n’ibyabaye umuco mu rubyiruko abantu bakwiye kwibuka ko gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Uretse kuba gusambana ari icyaha imbere y’Imana ni n’ikinegu mu muryango rusange w’abantu. Burya iyo abantu bazi ko uri umusambanyi bagutakariza icyizere, usanga bagufata nk’umuntu wataye umuco, utiyubaha, icyomanzi n’andi mazina agaragaza umuntu wataye agaciro.

Ni byiza rero ko ukora uko ushoboye kose ukirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mutarabana kabone nubwo mwaba mukundana ndetse munafite gahunda yo kurushinga.

Izi ngingo tugiye kukubwira nuramuka uzikurikije bizagufasha kwirinda ubusambanyi kugeza k’umunsi w’ubukwe.

1. Ujye wirinda kumara umwanya munini mu cyumba cy’umukunzi wawe muri mwenyine

Ibi ndabizi neza ushobora kutabishyikira bitewe n’uburyo wizera  umukunzi wawe  cyangwa se  uburyo mubanye,  gusa  birashoboka cyane ko kumarana n’umukunzi wawe mu cyumba cye bishobora gutuma irari ry’umubiri rizamuka mukaza kugarura intekerezo mumaze gusambana.

Burya uko mumara igihe kinini muri kumwe muri mu munyenga w’urukundo ni ko isoni zigabanyuka ukamwisanzuraho ukarenza urugero ku buryo  kubona imyanya yawe  y’ibanga  bigera aho bikaba nk’ibisanzwe. Birashoboka ko ku nshuro ya mbere  ashobora kubona imyanya yawe y’ibanga ntihagire  icyo akora ariko burya  kunshuro ya  gatanu ntakabuza mushobora kugwa mu moshya, ni byiza  rero kwirinda  kuba mu cyumba  cy’umukunzi wawe mwenyine kandi igihe kirekire.

2. Menya isaha yo gutahira mu gihe wasuye umukunzi wawe

Kubakundana burya akanya gato muba mwahuye biragorana  gusezeranaho  kuko  buri wese aba yumva agifite byinshi byo kubwira mugenzi  we, yumva akimukumbuye, akimuharaye agishaka kumureba mu maso.

Ariko  burya umuntu ugira  gahunda ava mu rugo  yateguye amasaha agomba  gutahiraho ndetse  bituma  umukunzi wawe agukunda kurushaho kuko  bimwereka ko  ufite  gahunda kandi nzima, erega burya ni na byiza ko utaha umuntu akiguharaye aho kugirango uze gutaha yatangiye kwibaza niba ushaka kurara. Iyo utashye akigukumbuye bimusigamo urukumbuzi agakomeza kugutekereza.

3. Shyira imipaka kubyo mutagomba kurenga

Mu gihe ukundana n’umuntu ukaba wifuza ko muzirinda gusamba kugeza mubanye, ni byiza ko muganira ku byo mugomba gukora mu rukundo rwanyu byerekeye kwishimisha, muri icyo kiganiro rero ni ho ubwira umukunzi wawe uti nzagukorera ibi n’ibi ariko ukamubwira ko utazigera usambana na we.

Ushobora kumubwura uti ikintu gihambaye nakorana n’umukunzi wanjye tutarabana ni ugusomana byoroheje (petit bizou) ibi nta kababuza bigufasha kuba utagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

Burya ibi birafasha cyane kuko bituma hari ibyo mutagomba gukora  kuko muba mwarabyemeranyiije mwembi bikabafasha kwirinda gusambana kugeza  ku munsi w’ubukwe

4. Fata urugero ku nshuti, abavandimwe cyangwa se abaturanyi

Biba  byiza  iyo wirinze  ukanarinda ubuzima bwawe ushingiye ku ngero z’ibyo ubona mu buzima bwawe bwa buri munsi, ni benshi  uzi ubukwe bwabo bwapfuye kubera  kutubaha  urukundo rwabo ugasanga bateranye inda cyangwa bagatangira gucana inyuma kubera gukuza irari ry’ubusambanyi bakiri ingaragu. Hari n’abo tuzi banduzanyije indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere yo kubana, abo bose nubafataho urugero ukabwira umukunzi wawe ko utifuza kuba nka bo, bizatuma mwirinda gusambana.

Gusambana sicyo kimenyetso cyerekana ko mukunda rwose, ahubwo  komera ku mugambi wawe kandi n’umukunzi wawe azabigukundira kurushaho, erega ntawanga umuntu wiyubaha! Nubwo wamwangira ugasiga ababaye, burya iyo umaze kugenda asigara agushimira ko wihagararaho.

5. Teganya ko mushobora gutandukana

Ni byiza ko wibuka ko umukunzi wawe hari igihe mushobora gutandukana kubera impamvu zitandukanye, utekereze ko muramutse mutandukanye mwararyamanye waba ugize igihombo gikabije kandi uwo muzakundana nyuma atazakwizera, ibi bizatuma uhora ufite ubwoba bwo gusambana.

Ubwo uzi kuryamana n’umuntu ukageza ku nshuro utibuka umubare, warangiza ugatandukana na we, Tekereza ukuntu agufata iyo muhuye! Tekereza se ukuntu wowe wifata iyo uhuye na we. Nutekereza ibi byose ndabizi uzahita uzinukwa ibyo gusamabana.

Kuryamana n’umukunzi wawe si cyo kizerekana ko umukunda kandi numuhakanira sibyo bizatuma akawanga ahubwo azabona ko uri umuntu ufite umuco warezwe bitume ahora ashishikajwe no kugukunda ngo utazagira aho umucikira kandi bizatuma ahora yizeye ko utazamuca inyuma umunsi muzaba mumaze kubana.

Kuganira n’umukunzi wawe muri ahantu hiherereye ni byiza ariko si byiza gusamba na we.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::