Amaze imyaka 50 mu murimo w’Imana agendera mu kagare kandi arakomeje nubwo ashaje cyane

0
63

Umuvugabutumwa Joni Eareckson Tada amaze imyaka 50 afite ubumuga bw’ingingo yagize ari inkumi y’imyaka 17, ubu bumuga butuma agendera mu kagare ntibwamubujije gukora ingendo zitandukanye agiye kubwiriza abantu ubutumwa bwiza aba umwanditsi w’ibitabo n’ibindi.

Ku wa 30 Nyakanga 1967 nibwo umunyamerikakazi Joni Eareckson Tada yajyanye na mukuru we ku mazi koga agiriramo impanuka aravunika bikomeye bituma abaganga bamutegeka kugendera mu kagare k’abafite ubumuga.

Amaze imyaka 50mu murimo w’Imana agendera mu kagare kandi arakomeje nubwo ashaje

Joni Eareckson avuga ko muri icyo gihe nk’umukobwa w’inkumi yumvaga afite ipfunwe ryo kugendera mu kagare ariko ngo muri icyo gihe kwizera kwe kwarazamutse atangira gusenga amasengesho menshi, yegera abakuru b’itorero ngo bamufashe akanahamagara abantu ngo bamufashe gusenga no kwizera asenge Imana akire ariko ntiyakira.

Avuga ko muri iki gihe yibuka imyaka 50 amaze avunitse akomezwa n’amagambo aboneka muri 1 Petero 5: 10 hagira hati “Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.”

Joni yahamirije Christianitytoday.com ko gukurikira Yesu no kubaha Imana bituma imibabaro y’umuntu abona ari iy’akanya gato

Yagize ati “Mu by’ukuri iyi myaka 50 ishize ndumva ari agahe gato, Wenda Imana yakoze ibi kubera ko nirundumuriye muri Yesu nkamukurikira by’ukuri. Wenda yahanaguye agahinda kose n’umubabaro kuko twizeye Imana. Yanyibagije ibyabaye byose biteye agahinda ahubwo azana ibihe byiza muri jye. Ibihe by’icyizere, amahoro n’uburumbuke. Ni ukuri nabonye Imana ikora”.

Yongeyeho ko mu buzima busanzwe abantu batinya kubabazwa bari mu isi kandi mu isi n’ubundi ari imibabaro gusa agasanga abantu bakwiye kwizera Imana bakamenya ko hari igihe imibabaro yabo yose izashiraho.

Uretse kubwiriza ubutumwa bwiza ahantu henshi, Joni Eareckson Tada yakoreye inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (National Council on Disability) ndetse aba n’umwe mu banditsi b’ibitabo bakunzwe cyane bakanagurisha byinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Best Sellers).

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat  Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::