Ambasaderi Habineza Joe na se umubyara , Apôtre Mignone , Patient Bizimana na Aliga ni bamwe mu byamamare byitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Corneille Karekezi wavuze uko yabatije umuntu — AMAFOTO.

7
48

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu ihema rinini riherereye muri Camp Kigali  ahazwi nka Akagera Hall hasanzwe hanabera inama zikomeye mu guhugu , habereye igitaramo cy’umuhanzi Corneille Karekezi aho yamurikaga Album ye ya kabiri yise ‘ Njye ndi umugeni wawe Yesu ‘.

Iki gitaramo cyaririmbwemo  n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda nka Dominic Nic , Alexis Dusabe , Pasiteri Rushema na Bosco Nshuti.




N’igitaramo kitabiriwe na bimwe mu byamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana , ndetse n’abari mu nzego za leta bakaba n’inshuti bwite z’umuhanzi Corneille Karekezi .

Muri aba harimo uwahoze ari Ministiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda Ambasaderi Joseph Habineza waje aherekejwe na se umubyara na mushiki we , Bishop Vuningoma Dieudonne , Apôtre Mignone , umuramyi Patient Bizimana , Aline Gahongayire , Dominic Nic na Alexis Dusabe , umuraperikazi  The Pinck n’abandi baje bahagarariye amakorali atandukanye yiganjemo ayo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR .

Corneille Karekezi yaririmbaga , akaganiriza abari bitabiriye iki gitaramo .

Corneille Karekezi yashimiye imbaga y’Abanyarwanda bari baje kumutera iteka , asobanura uko indirimbo ze zagiye zimuzamo , nkaho yavuze ko mu ndirimbo ze harimo iyo yahimbye ubwo yari mu gihugu cya Israheli , ikaba icurangitse mu njyana imeze neza nkiyubahiriza igihugu cya Isiraheli ‘ Hope ‘.




Yongeyeho ati :” Njyewe niga mu mashuri yisumbuye sinajyaga nizihiza umunsi w’amavuko wanjye . Sinjya nishimira umunsi Mama yambyariyeho kuko yaransutse mu byago n’amakuba . Nishimira umunsi nakirijweho kuko ariwo munsi Yesu yankuriyeho ibyaha .”

Yasobanuye ko ibyo byamubagaho bisa neza neza n’ibivugwa muri Bibiliya muri  Zaburi 51 ndetse n’ibyabaye k’umukozi w’Imana Yobu .

Yavuze uko yabatije umuntu mu Bufaransa .

Corneille Karekezi yavuze uko yabatije umuntu w’umugore  ubwo bari mu gihugu cy’Ubufaransa , ariko mbere yo kumubatiza hakabura Yorodani cyangwa Pisine hiyongereho ikibazo cy’umwanya muto yarafite wo kumara  muri icyo gihugu .

Ati :” Nari mu gihugu cy’Ubufaransa , mpura n’umugore wizeye Yesu ariko ashaka kubatizwa . Nshaka umuntu wamubatiza ndamubura , mbura n’uwantiza Pisine ngo mubatize . Naje kubona umugezi uri mu mujyi wa Paris ndamubatiza . Ariko mbere yuko mubatiza twagize ikibazo cyo kubona igitabo cy’indirimbo ngo turirimbe , we ambwira ko agifite , yiruka ajya kukizana avuga ko afite igitabo cya Corneille Karekezi . Duhita dutangira kuririmba indirimbo iri muricyo gitabo cyanditsemo indirimbo zanjye dufatanyiriza hamwe kuririmba indirimbo yanjye yitwa ‘ Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu ‘.



Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe muri iki gitaramo ni :” Abantu barakwanze Yesu , Mbere na mbere hariho […] , n’izabandi bahanzi nka Dominic Nic waririmbye ‘ Ashimwe , Arikumwe natwe ‘ , ndetse n’izindi za Alexis Dusabe waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka yashize .

Muri Camp Kigali hari iki cyapa kitegeye buri wese uhanyura .
Umuhanzi Dominic Nic mu ndirimbo yise ‘ Ari kumwe natwe ‘ ikiri no mu mitwe y’abantu kugeza na bugingo n’ubu .

Ageze ku ndirimbo yise ‘ Ashimwe ‘ abantu bahise bahaguruka batangira kumufasha kuyiririmba .
Indirimbo hafi ya zose zaririmbwe amagambo azigize yabaga yanditse hano .
Bosco Nshuti ( uwa gatatu Iburyo ) nawe ari mu bunganiraga abaganzi bose mu majwi .
Korali Elim yo muri Kist niyo yatangije ibi birori mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza .

Buri wese uko afashijwe yazamuraga ikiganza agashima Imana .

Uyu nawe yafashe amashusho ngo yereke abo yasize imuhira uko igitaramo kimeze .
Alexis Dusabe kuri Piano na Claude kuri Gitari solo bacuranze igitaramo cyose .
Umufasha wa Alexis Dusabe yishimye biramurenga .
Hari abanyamahanga benshi .

Uyu nawe umwuka w’Imana yamukozeho atangira kuramya Imana mu ndirimbo .
Ambasaderi Joseph Habineza ari kumwe na Se umubyara ( ibumoso ) .
Uwahoze ari Ministiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda Ambasaderi Joseph Habineza na mushiki we ( iburyo )
Ababyeyi bacinye akadiho mu ndirimbo zaririmbwaga muri iki gitaramo.

Prodecer Samu yacurangaga Piano ebyiri muri iki gitaramo.

Ambasaderi Joseph Habineza ( Joe ) yakurikiranye icyi gitaramo kuva gitangiye kugeza kirangiye .

Alexis Dusabe yaririmbye indirimbo ze zitandukanye .

Claude ni umwe mu bacuranzi beza ba Gitaro solo u Rwanda rufite .
Corneille Karekezi ageze kuri ruhangwamboni ( stage ) abantu bakomye amashyi .
Yatangiranye indirimbo igenza maguru macye .

Corneille Karekezi indirimbo ze zashimishije benshi bitewe nuko zanditse .

Iyi ngoma nayo yatangaje abantu .

Bishop Vuningoma Dieudonne wo muri Zion Temple yitabiriye iki gitaramo .
Uyu musaza nawe yitahaniye amashusho y’Igitaramo .
Umuhanzi Yves Birimbere yari muri iki gitaramo cya Corneille Karekezi .
Uyu nawe yafashe amashusho azajya yibukiraho iki gitaramo .

Abafite telefone zigezweho ntibahahombeye .

Apôtre Mignone ni umwe mu banyamatorero bitabiriye iki gitaramo .
Ubwitabire bwari ntamacyemwa .



Aline Gahongayire na Patient Bizimana bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Karekezi  .
Hari n’abari bitwaje camera nto ngo batware amashusho y’urwibutso .





Umunyamakuru Mike Karangwa nawe byamwanze munda niko gufata amashusho yifashishije telefone ye ngendanwa .

Umuyobozi wa Radio Umucyo Nkundimana Noel ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Corneille Karekezi .
Bamwe mu bayobozi ba Groove Awards Rwanda bari bitabiriye iki gitaramo cya Corneille Karekezi .



Pasiteri Rushema wamenyekanye muri Korali Hoziana nawe yaririmbanye n’umuhanzi Corneille Karekezi .
Pasiteri Rushema yaje yitwaje Bibiliya n’ibendera rya Isiraheli .
Iri kondera Corneille Karekezi yarivugije , atanga ubuhamya bw’uko yamenye kurivuza bamaze kumusengera .



Uyu mwana kureba imbere byari byamugoye ahitamo guhagarara .
Hari bamwe baririmbye izi ndirimbo bazisoma mu dutabo zanditsemo twatangwaga ku buntu duherekejwe na CD.
Uyu mugabo niwe wayoboye iki gitaramo .
Ibyishimo byari byose .



Uyu mukunzi w’indirimbo za Corneille Karekezi yifuje kumusuhuza , maze undi araza barahoberana .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

7 Ibitekerezo byanyu

  1. Ndabasaba mu bucukumbuzi mukora muzacukumbure no kuri uyu Karekezi kuko namubonyembo kuvangirwa gukomeye cyane , ngo igisiga kiri hejuru ye , ngo ijambo ryariho na mbere yuko jambo abaho , ngaho ngo yabatije umuntu kandi atemerewe kubatiza , ntaho agira asengera , mbese ashobora kuba ashaka gushinga ikindi kintu gifite imyemerereye ye kandi abantu bakazagikurikiza.

    • icyo nzi cyo ni uko mwese abatanze ibitekerezo mwiyibagije ko ijuru ariry’umuntu ku giti cye banza utokore umugogo uri mu jisho ryawe aho gushaka kureba mu jisho ry’undi.
      nimwisuzuma ntimuzaba mukigirwaho urubanza. Reka kurebera umuntu mu mateka kuko gukizwa ntibigaragarira inyuma.
      reka gucumura wiyikoreza umutwaro utari uwawe.
      icyo nzi bazatwanga bazadutuka ,bazatubeshyera ariko ntibizatuma tudakomeza. Imana ibarindire agakiza

  2. Ariko mujya mureba bene ibi bitaramo ngo mubisesengure koko ? mumbwire ukuntu umuntu atangira ugikorwa cy’Imana adasenze kandi ngo niyo ari gukorera .njyewe yarangushije peg

  3. Ceceka wowe uravuga ntubizi , natahanye n’abantu tugiye ku Kabeza biciraguraho ngo uriya mugabo ntakijijwe , ngo reba utu dutabo twe ibirimo nuko dukoze yicaye ku ntare , ngo ibisiga nibindi ndabaseka nti simwe mwizanye ? nyuma ngiye kubona mbona bya bi CD barabivunaguye weeee , nibaza uburakari bafite niba aribwo Imana ifitiye Karekezi biranyobera .Gusa MC yakoze amakosa kandi nawe byasaga nkaho yahawe akazi ko kuranga ibikorwa atari ukujyana abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana . mu kanya kamwe wumvaga nawe ubwe atazi aho ari .

  4. Umukire aba ari umukire , ariko niba akiyemera nka cyera Imana izabanze imweze nawe ace bugufi . Naho ubundi sinaza naho ari kuko yanguye nabi rimwe .

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::