Friday , 20 January 2017

Amerika : Pasiteri afunzwe akekwaho kwiba intwaro inshuro 9

John Thomas Lindsey,  Pasiteri w’itorero rya  “True  Love Church of Refuge” afunzwe ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’intwaro  yagerageje gukora inshuro 9 akaba afungiye mu majyaruguru ya Carolina.

John Thomas Lindsey w’imyaka 47 y’amavuko ,  yafunzwe  na police ya Charlotte ho muri Carolina, Mecklenburg kuri uyu  wa 3, akaba ashinjwaga gutunga, no  kwiba   intwaro 9 ziri mu bwoko bwa kirimbuzi n’ibindi bibazo by’ubujura.

Thomas Lindsey (uri hagati) afunzwe ashinjwa ubujura

Polisi ivuga ko Lindsey yibye muri “Family Dollar Store” umuryango utuye  mu majyaruguru ya Charlotte    akanagerageza kurasa mu gihe yari mu nzu imbere. Ashinjwa kandi gukorana bya hafi  n’indi mitwe y’abajura ikunze kwiba intwaro.

Itorero True Love Church ribinyujije ku  rubuga rwa Facebook ryagize riti : ” Twe abayobozi n’abakiristu ba True Love Church of Refuge tubabajwe cyane kandi dutewe intimba  n’umuyobozi wacu akaba  n’umuvandimwe wacu John Thomas Lindsey ushinjwa ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba. Nubwo ashinjwa ibyo byaha turamukunda kandi tuzakomeza kumusengera. Nk’itorero tuzakomeza gushikama tunakomeze kubwiriza inkuru nziza y’ubwami bw’ijuru.”

Inyandiko z’urukiko zerekanye ko uyu mugabo Lindsey mu  mwaka 1990  yashinjwe inshuro 2 aregwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Lindsey  na mugenzi we Fernando Carillo-Hernandez w’imyaka  24  y’amavuko bashinjwa ibyaha by’ubujura bw’intwaro  z’ubumara  ariko we (Fernando )akaba  asanzwe atari  umukristu w’iri torero rya True Love  Church of Refuge.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

2,665 total views, 11 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress