Saturday , 25 March 2017

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ahamya ko abajijutse ari bo barozi bakorana n’imyuka mibi

Intumwa y’Imana Dr  Paul Gitwaza   agaragaza ko muri iyi minsi abantu benshi biyita abakomeye  n’abahanga bahanitse bakoresha  imyuka  ndetse n’ibikorwa byose bikorwa   birimo imyuka,  agasanga abasenga Data mu Mwuka no  mu kuri ari bo batazagushwa n’iyi minsi mibi .

Apôtre Gitwaza  avuga ko mu bihe bitandukanye mu mateka y’isi,  abantu bakoresheje ubwenge bwabo  kugira ngo babeho. Avuga ko ubwenge bwabo bwatumye bubaka  umunara w’i Babeli, babasha gushyiraho  guverinoma ya mbere, bubabashisha gushyiraho imbibi, bacukura  amabuye batangira kuyabaza bakuramo amasuka, imihoro n’ibindi bikoresho bibafasha mu mirimo yabo ya buri munsi. Iyo mirimo irimo korora, guhinga, gushaka inyama n’ibindi byabafashaga  kubaho.

Apotre Gitwaza agaragaza ko no mu minsi ya none Isi  igenda yegerana  kubera ubwenge bugenda bugwira. Abantu bashaka  kureba indi migabane, abantu babayeho mu gihe bashaka kubona ibimenyetso, ubuhamya, kubona ibifatika kugira ngo bemere.  Ariko ngo  igihe kirageze ngo abasenga mu Mwuka ari bo basobanukirwa n’iyi minsi iruhije.

Agira ati : ” Muri iyi minsi ya none ubwenge buriyongera,  abantu bashaka kuvumbura, imyuka yabaye myinshi kandi yangiza. Ni igihe gikwiye ngo tugire amaso y’Umwuka kugira ngo tutanduzwa n’ iyo  myuka yangiza.”.

Yifashishije amagambo ari mu butumwa bwiza bwa Yohana igice cya 4 : 23-24 agira ati : “ Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Akomeza avuga ko  abahanga n’abakomeye  muri iyi minsi bose ari  abarozi bo ku rwego rwo hejuru. Abakomeye b’abanyabwenge bagendera mu myuka y’isi, n’abategetsi  basigaye  bagira aho baraguza, barangije kwemera ko  imbaraga zabo zidahagije bakajya gushaka indi myuka ibafasha.

Akomeza avuga ko  indirimbo zo muri ibi bihe zuzuyemo imyuka , filimi zirimo abadayimoni, ibitabo abana biga, abanyabuhanga n’abategetsi  bakomeye basigaye bakorana n’imyuka mibi, abana biki gihe na bo  bashaka kubaho mu myuka.

Apôtre Gitwaza  akomeza avuga ko  uzakomera  muri iyi  ari umunyamwuka w’Imana, ko  abana b’Imana ari bo  bateguriwe kuba mu Mwuka. Akomeza avuga ko kera abatarize ari bo barogaga ko ariko muri iyi minsi abajijutse ari bo baroga ku rwego rwo hejuru ko iyo urebye nabi bakwinjizamo iyo myuka yabo. Ngo kubera ko Satani azi kureba neza  calendar (ingengabihe)  y’ijuru  ni  igihe cyo gusenga cyane ngo tubashe kumuvumbura.

Agira ati : ”Muri iyi minsi abahanga n’abategetsi bemera ko hari imyuka ibarusha imbaraga bigatuma bayishakisha. Abajijutse basigaye ari abarozi .          Dusabwa rero kubaho mu mwuka kugira ngo dutahure iyo myuka itubuza gusabana n’Imana.

Muri 1996 Imana yamubwiye hari amabuye agiye kuzaboneka mu Rwanda abantu Ntibabyemera

Asaba abantu gusenga no  kujya mu mwuka w’Imana  kuko ariho izabishimira

Avuga ko impamvu tutabona Imana cyangwa  imizimu ari uko tutambaye umubiri  w’Umwuka w’Imana. Ngo iyo usengera Imana mu mubiri  ntacyo yakugezaho, ko ahubwo abayisengera mu Mwuka ibiyereka kandi bakabasha gusabana na yo.

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko agahinda, urugo, akazi, n’ibindi bibazo bituma tutagera aho Imana ishaka . Agasanga   tugomba twibagirwa ibyo byose kugira ngo tubashe gushyikirana na yo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

13,534 total views, 15 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Thank you Apotre uzaduhugurire abapasteri cyane bavuye Congo imulenge,usenga harabajya mu bapfumu,ugasanga ntibashaka ko Hari nubyigishaho ibyamarozi ,ubundi bakiyitirira ngo Imana irambwiye ngo Genza utya ugasanga ubuzima bwabakristo bugiye mu kaga ,ingo zirasenyutse,bajye batandukanya kwatura no guhanura ubundi batandukane namashyali no kuroga
    Thank you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress