Monday , 23 January 2017

Apôtre Dr. Paul  Gitwaza ahamya ko mu matorero harimo amadubu aryana .

Intumwa y’Imana Dr. Apôtre  Paul  Gitwaza agaragaza  ko mu madini no mu matorero by’iki gihe hadutse abayobozi , abahanuzi , abavugabutumwa n’abakora umurimo w’Imana bataye inshingano zo kugabura iby’Imana uko bikwiriye.

Asobanura ko hateye abavugabutumwa  bagamije inyungu zabo  bwite , bakagusha abantu batari bacye , kandi  abenshi bakava mu masezerano y’Imana .

Apôtre Paul Gitwaza arasaba Abakristu kurushaho kwitondera abavuga ko bakorera Imana muri iki gihe , ahubwo bakarushaho kumenya ijambo ry’Imana .

Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza agereranya bamwe mu banyamatorero n’abafite inshingano mu matorero n’amadini  kumera nk’inyamaswa y’idubu , cyangwa  ibirura  byica gusa bitagamije kurya , ahubwo bigamije kwishimisha  .

Agira ati :” Mu matorero menshi harimo amadubu menshi , agamije gukura abantu b’Imana mu byizerwa , bagaragara nk’abantu b’Imana , basoma Bibiliya nkatwe , baririmba nkatwe ariko imitima yabo ihabanye n’inzira z’Imana ”.

Akomeza agaragaza ko  mu madini n’amatorero harimo ibirura byo mu mwuka aribo intumwa z’ibinyoma , abahanuzi b’ibinyoma bagamije kwangiza ukwizera kw’Abera bakuramo  abantu urukundo  Imana yababaye , kubw’inyungu zabo  bakagusha benshi  mu rwobo rw’umurimbuzi satani.

Aba bakozi ba satani binjiye mu matorero , abandi bashinga ayabo bagamije guhangana n’abakristu komeye mu mwuka .

Apôtre Dr. Paul Gitwaza avuga ko  bene abo bagerageza guhangana n’abakomeye mu by’umwuka , ndetse bagahangana n’abakiristo bakivuka kugira ngo barebe uko babafata mpiri.

Agira ati :“ Amadubu menshi aratuzengurutse , ariko nta kindi cyayatsinda uretse amaso y’umwuka wera , ndetse n’amaraso ya Yesu Kriso wapfuye akazuka. Iyo uriho amaraso ya Yesu umurimbuzi ntashobora kwinjira iwawe ”.

Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple ku isi Intumwa Dr. Paul Gitwaza avuga ko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:29-30 hagaragaza ko  amadubu azatera , ko  kuyarwanya bisaba kugira amaso  y’umwuka.

Hagira hati :” Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye , kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo ”.

Apôtre Paul Gitwaza avuga ko amaraso ya Yesu ariyo atanga ubushobozi bwo gutsinda satani

Agaragaza neza  ko Satani ugereranywa n’idubu  ashobora gutera ingo z’abantu , mu kazi bakora , mu gihugu , kandi ko kugirango abantu bayatsinde bikwiye nk’Abakiristo kugira amaso y’Umwuka wera , bagakomera mu kwizera Imana n’amaraso ya Yesu Kristo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

7,715 total views, 1 views today

2 comments

  1. Erega nta dining na rimwe ryakwihanga kuvuga nabi ayandi kuko barton turi mu mubare w’abakobwa ba wa mugore maraya. None se ko batubaha amategeko 10 y’Imana bakubaha 9 gusa kandi Yakobo 2:10 avuga ko uwishe rimwe aba ayishe yose, kandi Imana yategetse ko uko abantu bazaba mw’isi bagomba kuyubaha ni isezerano ry’intahava Kuva 31:16; none ariko bameze bacira urubanza abandi nabo bameze uko?! Yesu yavuze ko nah’ijuru n’isi byavaho nta kanyuguti cangwa akazatsa kazava ku amategeko y’Imana Matayo 5:17. Nubundi utubahiriza amategeko y’Imana ni umubeshi tukaba tuziko ata mubeshi azaja mw’ijuru 2Yohana 4. Ntabwo hakwiye kuba abigira average cyane nabo ariko bameze.

  2. Udakurikiza amategeko y’Imana uko ari 10 bibilia imwita umubeshi 1 Yohana 2:4 kandi nta mubeshi uzaja mw’ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress