Apôtre Dr Paul Gitwaza yasobanuye uburyo bishoboka ko aka Koreya ya Ruguru kaba kagiye gushoboka

0
2546

Intumwa y’Imana (Apôtre) Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yavuze  ko bishoboka ko iki cyaba ari igihe cyo kubohora Koreya ya Ruguru ashingiye ku buryo ibihugu birimo Ubwongereza, Ubufaransa, Amerika na Australie, byiteguye kwinjira muri Koreya ya Ruguru bizanye intwaro ziteye ubwoba kugirango barwanye kandi batsinde Koreya ya Ruguru.

Mu cyumweru gishize, Intumwa y’Imana (Apôtre) Paul Gitwaza mu butumwa yatangiye kuri Radio Authetic yagarutse cyane ku ntambara yo kurwanya Koreya ya Ruguru, aho yatangiye agereranya imibereho y’abatuye muri Koreya zombi n’intandaro z’amakimbirane ashyamiranya ibi bihugu byahoze ari igihugu kimwe.

Yagize ati:“Koreya y’amajyepfo ni igihugu cy’umudendezo, abantu bose baricururiza ,abakoreya birirwa hose bavuga ubutumwa, buri muhanda uriho urusengero, ubucuruzi, huzuye abanyabwenge bahambaye, iri mu bihugu 10 byambere bikomeye ku isi, abo ni bamwe ni igihugu kimwe. Koreya y’amajyaruguru na Koreya y’amajyepfo ntabyiringiro bafite byo kuzongera guhura, bamwe bafite ba se wabo hakurya abandi bafite ba nyina wabo hakurya, ururimi ni rumwe, umuco ni umwe, ni abavandimwe ariko imibereho iratandukanye, ikindi intwaro kirimbuzi za Koreya ya Ruguru zirareba Koreya y’Epfo kugira ngo umunsi babyutse nabi bazahite bayishwanyaguza.”

Akomeza avuga ko, Izindi ntwaro zerekeye hakurya gato m’Ubuyapani kugira ngo igihe hazaba ikibazo runaka Ubuyapani nabwo bazabushwanyaguze.

Gitwaza yakomeje agira ati: “Bavuga ko gutera imbere kwa Koreya y’Epfo n’Ubuyapani ari abanyamerika babitera, Igihe abanyamerika bazifuza kurwanya Koreya ya Ruguru na bo bazica Koreya y’Epfo n’abayapani, rero bahora bigengesereye buri mwanya.”

Intumwa Gitwaza asobanura ko, abanya-Koreya ya Ruguru bakoranaga n’Ubushinwa kuko bohereza ama tone n’ama tone ya nyiramugengeri (sharbon) mu Bushinwa, ni bwo butunzi bwabo.

Nubwo bimeze bitya ariko, Gitwaza avuga ko bigaragara ko muri iyi minsi Imana ishobora kuba igiye kubasubiza kuko hari imyiteguro mu bihugu bitandukanye yo kurwanya Koreya ya Ruguru kugirango bayibohore abaturage bayo babohoke ku ngoyi.

“Ejo bundi Leta zunze ubumwe za Amerika zahisemo gucungura abanya Koreya. Ubu Amerika yashyize amato akomeye y’intamabara ari mu Nyanja ya pasifika, hari ubwato buremereye cyane muri Mishigani bwikoreye ama toni n’ama toni ya za misile n’ama anti-misile.” Ibi byose ngo bigamije kurwanya Koreya ya Ruguru.

Gusa ngo Koreya ya Ruguru na yo ntiyicaye iracyashaka kwerekana ubufdahangarwa bwayo nkuko Gitwaza akomeza abisobanura.

Ati: “Abarebye Televiziyo mu minsi ishize mwabonye uburyo Perezida wa Koreya ya Ruguru na we yerekanye imbaraga, afite intwaro za kirimbuzi nyinshi. Ejo bundi yagombaga kuzamura ikindi gisasu gikomeye cyerekana imbaraga afite gishobora kuva muri Koreya kikagera muri Ositaraliya (Australie). Amaze gukora ibisasu bibiri bikomeye byagera mu kirere bigapfubirayo.”

Intumwa Gitwaza asobanura ko igituma ibyo bisasu bipfu ari uko Abanyamerika baba biteguye bakabipfubya. Muri iki gihe rero ngo Gitwaza arareba akabona igihe kigeze cyo kubohora Koreya ya Ruguru kuko Ubushinwa bwayifashaga ngo bwamaze gucana umubano na yo kubera igitutu Amerika ikomeza gushyira ku Bushinwa.

Ati: “Mbere y’uko Abanyamerika binjira babwiye abashinwa ngo ni mugende muburire abo muri Koreya ya Ruguru bakingure imiryango abantu babohoke. Amerika yashyizeho igitutu ku bashinwa, none icyo abashinwa bakoze ejo bundi basubijeyo amato 48 yari avanye ya nyiramugengeri muri Koreya, bivuze ko ubuhahirane bari bafitanye bwahagaze, Birashoboka ko iki cyaba ari igihe cyo kubohora Koreya ya Ruguru.”

Gusa Gitwaza akomeza avuga ko kurwanya Koreya ya ruguru ukayitsinda atari ibintu byoroshye.

Ati: “Bizasaba imbaraga nyinshi kuko abasore bo muri Koreya ya Ruguru bize kurwana, bize kuguruka, bize kurasa ,bize gutera inkota, ni bwo buzima bw’urubyiruko ku bakobwa n’abahungu. Ariko na none Ubwongereza, Ubufaransa, Amerika, Australie, ubu bariteguye kugira ngo binjire, bazanye ibikoresho biteye ubwoba, inyanja ya Pasifike yuzuye amato n’amato, i kuzimu hari amato ataboneka,…”

Abakirisitu muri Koreya y’Epfo bararekereje, Gitwaza yasabiye imigambi bafitiye Koreya ya Ruguru

Gitwaza yasobanuye ibyo yabonye ubwo yari yagiye muri Koreya y’Epfo agaruka  k’ukuntu Koreya y’Epfo itegereje ko imiryango yo muri Koreya ya Ruguru ifunguka bakabona uko babwirizayo ubutumwa.

Yagize ati: “Ubwo najyaga muri Koreya, nagiye ku musozi w’amasengesho ngeze ku musozi w’amasengesho nsanga abantu barimo basenga, barimo basaba ngo Mana kingura umuryango wo muri Koreya ya Ruguru. Amatorero muri Koreya y’Epfo yamaze gutegura aba misiyoneri (missionaries) bageze kuri miliyoni, abo bariteguye, umunsi umuryango uzakingurwa bazinjiramo basangize abandi ubutumwa. “

Yavuze ko Koreya y’Epfo ifite icapiro rinini cyane ridakora ibindi ahubwo risohora za Bibiliya nyinshi mu rurimi rw’Igikoreya, kugirango umunsi imiryango izakingurwa buri  munya Koreya azaba afite afite Bibiliya.

“Bageze hafi imyaka mirongo itatu bategura aba misiyoneri (ababwirizabutumwa) bamwe bagasaza hakaza abandi ariko na none ntibaracika intege, bafite amashuli ya Bibiliya ageze ku gihumbi ,buri mu mudugudu uzajyamo ishuli rya Bibiliya muri Koreya ya ruguru.”

Gitwaza yavuze ko amaze kumva imigambi abakirisitu bo muri Koreya y’Epfo bafitiye Koreya ya Ruguru, ngo yarapfukamye asenga Imana ayisaba gusubiza amasengesho yabo.

Ati: “Maze kubona gahunda bafite, naravuze ngo Mana subiza amasengesho y’aba bantu”

Apotre Dr Gitwaza yagereranyije imbaraga bisaba kugirango Koreya ya Ruguru ihuzwe na Koreya y’Epfo n’izasabwe kugirango Yesu ahuze ijuru n’isi.

Ati: “Uko ni ko byabaye kugira ngo Yesu abashe guhuza ijuru n’isi, habaye imyiteguro ikomeye, i kuzimu harahagurutse mu kirere harahaguruka, ahantu hose, hanyuma ijuru na ryo riraza, umunsi umwe ikiraro kiraboneka Yesu aba umuhuza w’ibyisi n’iby’ijuru .”

Apotre Dr Gitwaza Paul yosoje avuga ko ibintu byo mu ijuru n’ibyo mu isi biteranyirizwa hamwe muri Kirisito Yesu, kandi iyo mu ijuru baririmbye haleluya mu isi twikiriza Amen ,ngo icyubahiro kibe icye mu isi , mu mazi no mu ijuru.

Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko yasabiye imigambi myiza abakirisitu bo muri Koreya y’Epfo bafitiye Koreya Ruguru

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::