Apôtre Gitwaza n’abo bari kumwe muri Isiraheli bagaragaye bateze udutambaro — AMAFOTO

3
2836

Umuyobozi  mukuru  wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center ku isi,  Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza nabo bari kumwe mu gihugu cya Isiraheli ( Israel ) bagaragaye bambaye amakanzu asa  , ndetse n’udutambaro tw’umweru mu mutwe.

Mu rugendo barimo bise urwa Gihanuzi rwamaze iminsi 10 , basuye ibice bitandukanye bifite amateka yimbitse y’ibyanditswe byera [ Bibiliya ].

Muri uru rugendo rwamaze iminsi icumi , abarwitabiriye basuye ibice bitandukanye bivugwa muri Bibiliya cyane cyane ibiri mu Mijyi ikomeye nka Tel – Aviv, Tiberias, Eilat na  Yerusalemu.

Amwe mu magambo Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangaje ubwo yari akiri muri iki gihugu , yagarutse ku ihema ry’ibonaniro benshi bakunze gusoma muri Bibiliya, ibisobanuro kuri yo bikaba iyanga .

Ati :” Akenshi Abakristo bakunze gusoma ku bijyanye n’Ihema ry’Ibonaniro n’ibyari biririmo ( KUVA 26-30 ) ariko ntibabisobanukirwe neza. Iyo turi muri uru rugendo rwa gihanuzi muri Israel, tunyura mu butayu ahari iryo ‘ hema ’ ryubatswe kubera benshi urugero ndetse no gufasha mu nyigisho zijyanye n’umurimo w’ubutambyi.”

Yakomeje ati :” Hari byinshi umuntu yiga, cyane cyane ku buhanuzi bwari bwizingiye muri iri hema bwagaragazaga Kristo wagombaga kuza agacungura isi. Iyo umuntu ageze muri iki gihugu yiga byinshi bimufasha gusobanukirwa ibyanditswe.”

Iyi niyo foto Intumwa Gitwaza yaherekeresheje ayo magambo

Uru rugendo rwatangiye kuva tariki 10 Ugushyingo 2017 , kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo biteganyijwe ko abitabiriye uru rugendo rwa Gihanuzi barusoza bagasubira mu bihugu bagiye baturukamo.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Nibyiza ko abantu baba batakaza akayabo kabo basura Israel ariko barahindutse rwose kuko bitameze gutyo bakajyanayo kamere itarapfa niyo bakwinjira mumva ya Yesu ntacyo byatanga kuko IMANA ireba mumutima mbere yabyose ngo abayisenga bayisengere mukuri no mu mwuka
    ataribyo byaba ari ubutembere

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::