Apotre Ibrahim uri mu mahanga nyuma yo gukatirwa n’urukiko akajurira, yadutangarije byinshi ku hazaza h’itorero yasize mu Rwanda

3
2603

Apotre Bizimana Ibrahim ukuriye itorero Sinai Holy Church mu Rwanda uherutse gukatirwa n’urukiko gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ingana na Miliyoni eshatu z’amanyarwanda nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwambuzi bushukana ubu amaze amezi abiri ari mu mahanga aho avuga ko yagiye gusura umugore we no gushaka abaterankunka b’itorero ayoboye.

Apotre Bizimana Ibrahim yakatiwe ku wa 12 Gicurasi 2017 mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, gusa nyuma yo gukatirwa ibihano byavuzwe haruguru yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko.

Iki gihano yakatiwe n’urukiko kandi yari agihuriyeho na Mugabushaka Jeanne de Chantal (uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente) bareganwa.

Nyuma yo kujurira, Apotre Ibrahim yakomeje ibikorwa bye bya buri munsi kuko nubundi yaburanaga adafunzwe ariko Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminente) yaburanaga afunzwe kuko yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo 2016 akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, icyaha ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yagikoze yaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Nyuma yo kumenya ko Apotre Bizimana amaze amezi abiri atari mu Rwanda kandi akurikiranwe n’inkiko, ikinyamakuru Ibyishimo.Com cyashatse kumenya aho ari na gahunda zamujyanyeyo ndetse n’uko itorero rihagaze yasize mu Rwanda rihagaze nyuma y’ayo mezi umushumba waryo mukuru ari mu mahanga.

Mu kiganiro twagiranye na Apotre Ibrahim Bizimana ku murongo wa telephone yadutangarije ko yagiye mu mahanga ku itariki 12 Ugushyingo 2017 abanza kujya gusura umugore we uba mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Nyuma yo kuva mu Butaliyani, Apotre Bizimana ngo yagiye mu bindi bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda kubwiriza ubutumwa aho ngo ari kumwe n’abamisiyoneri bageze mu 10 yamenyaniye na bo ku mbuga nkoranyambaga.

Yatubwiye ko we n’abo bamisiyoneri bari mu ivugabutumwa bahereye muri Kenya mu minsi ishize ubu bakaba bari muri Uganda aho bazamara ibyumweru bibiri nyuma bakaza mu Rwanda bakahamara ukwezi hanyuma abo ba misiyoneri bakabona kugenda.

Yatubwiye ko nubwo amaze igihe mu mahanga, ngo aba akurikiranira hafi ibikorwa by’itorero abereye umuyobozi kugirango rikomeze gutera imbere ndetse anaduhamiriza ko ryifashe neza ndetse ngo aho agendeye n’abakirisitu bariyongereye nubwo hari amakuru atugeraho avuga ko nyuma yuko Apotre Bizimana agiye ngo abakirisitu b’itorero rye baba baragabanyutse cyane ndetse bikabije.

Uyu mukozi w’Imana ngo abamisiyoneri ari kumwe na bo baturuka mu bihugu bitandukanye nka Brazil, mu Bubirigi, Mu Bwongereza n’abandi ngo ataramenya ibihugu bakomokamo akaba yiteze ko nibaza mu Rwanda bashobora kuzatangira gutera inkunga itorero ayoboye ririmo abayoboke basaga 100.

Mu magambo ye yatubwiye ati: “Itorero nta kibazo rifite riraho, rimeze neza hariyo abakozi b’Imana basigayeyo hanyuma ngewe nagiye gusura umudamu wanjye kuko ntabwo aba mu Rwanda, gusa ubu navuyeyo ndi kumwe n’abamisiyoneri tujya mu gihugu cya Kenya, tuvayo ubu turi mu gihugu cy’Ubugande, tukazavayo tuza mu Rwanda.”

Twamubajije ibijyanye n’urubanza yarezwemo agakatirwa nyuma akaza kujurira, tumubaza aho dosiye igeze, adusubiza agira ati:“Ibyo biracyari aho nta nubwo byari byarangira kuko Mama Eminante amaze igihe arwaye, iyo tugiye kuruburana bararwimura, twagiye kuruburana mu kwa 12 hanyuma bararwimura barushyira mu kwa mbere ku  itariki eshanu, none ubu barushyize mu kwa kabiri. Ndabikurikirana niteguye kuza kuruburana.”

Apotre Ibrahim yatangije itorero Sinai Holy Church nyuma yo gushwana no gutandukana n’uwari umugore we witwa Apotre Liliane Mukabadege na we ukuriye itorero Umusozi w’Ibyiringiro rifite icyicaro i Kigali n’amashami hirya no hino.

Ubwo yendaga gutandukana na Apotre Liliane Mukabadege, Apotre Bizimana yafashe urusengero rwasengeragamo agashami k’itorero Umusozi w’Ibyiringiro ryashinzwe n’uwari umugore we kabaga i Runda mu karere ka Kamonyi, arwirukanamo abakirisitu shishi itabona ahita ahashinga itorero rye aryita Sinai Holy Church.

Apotre Ibrahim Bizimana washinze itorero Sinai Holy Church nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we
Apotre Bizimana Ibrahim na Apotre Liliane Mukabadege mbere yuko batandukana.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Icyigisambo nticyikababeshye muzajye mubaza amakuru yose afatika yaratorotse kubera urubanza muregamo Afite Imanza ebyiri icyinzi abanabe barikwandagara kubera yagiye atorotse nubu mbere Yanoheri babasohoye munzu Polici Yarimaze iminsi irara iwe imuhiga Yababeshye rwose

  2. Ariko ndu miwekoko Iburahimuwe Ntangazwa naba kwita Apoter gusa nyine nuko uzapfa wangara nahubundi Iyominsi watanze katurebeko uzahinguka Irwanda ubusekoko ababanyamakuru nibuza iyobagusura Igihara ahowarutuye bakabaza nabaturanyi yewe bakabaza nanyirinzu wasize wambuye abana ukabicishacinza

  3. Yewe Rugwewe Iburahimu indeshyo yawe ninganoyawe byaofuye ubusa urarutwa nuwapfuye akavaho kuko wowe urintumwa yashitani nikinyamakuru kikwandika ubungubu uzagitera umwaku kuko twakubaze nkuwaofuye kereka umuzimu wawe nibaribwo urikuzamuka ndumiwe abakirisito 100 koko ntibarenze 15 nzabafotora mbabereke

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::