Apotre Mukabadege yemeje ko kuba uwari umugabo we yashatse undi mugore ntacyo byamuhungabanyaho , kuko umugabo we yakoze ibyo yarararikiye.

3
56

Ku wa gatanu tariki 16 Kamena 2017 , nibwo Apotre Bizimana Ibrahim wari umugabo wa Apotre Mukabadege Liliane yasezeranye na Uwimana Patricia imbere y’amategeko , byemezwa no gusezerana imbere y’Imana.

Uwimana Patricia yasezeranye na Apotre Bizimana Ibrahim , nyuma y’uko uyu mugabo atandukanye byemewe n’amategeko n’uwari umugore we ,  akaba n’umuyobozi mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rikorera mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na Apotre Mukabadege Liliane , yabwiye Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko ibyabaye byose ntacyo bizamuhungabanyaho , ngo kuko we nta ruhare yabigizemo ahubwo byatewe nuko umugabo we haribyo yarararikiye.

Abajijwe niba bari barabonye gatanya , ati:” Twari twarayibonye , kubera ko ariwe wayisabye yarabikurikiranye kugirango iboneke vuba , twayibonye mu kwezi kwa munani. Urubanza rwabaye vuba tubona irangizarubanza mu Ukuboza umwaka ushize , mu matariki nka 26 ndumva aribwo bayimpaye.”

Yakomeje ati :” Kubera ko twari twaratandukanye tutakibana , ntago byampungabanya kuko nta ruhare nabigizemo , kuko niwe warurarikiye biriya yakoze nyine. ”

Ese nawe uteganya gushaka undi mugabo ?

Aseka cyane , Apotre Mukabadege Liliane yasubije umunyamakuru wa Ibyishimo.com ati :” Yego Mana , aho nyacyo nabitangazaho . Hhahahhaahahahahhaha Mwami Yesu , oya , ntacyo nabitangazaho […] , ntacyo nabivugaho rwose wikwirirwa ubimbaza.”

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ibyishimo.com yemeza ko Uwimana Patricia atuye mu gihugu cy’Ubutaliyani , akazarangiza ukwezi kwa buki asubira muri icyo gihugu. Ntiharamenyekana niba nawe yarigeze umugabo , cyangwa azajyana muri icyo gihugu n’umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim.

 

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana  Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. ariko rero banditsi namwe muraducanga kuri uyu mugabo.ku itariki ya 14/5/2017 hari inkuru yasohotse ivugako BIZIMANA Ibrahim yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 2.none ngo akoze ubukwe.kdi nta nkuru ivuguruza iyambere ngo tumenyeko yafunguwe.ibi byaba ari ibiki?

  2. IMANA irihangana ariko barabeshyato aba potre bakora ibinyuranyije nijambo ry’Imana rivuga bazabona ishyano ijombo ry’IMANA ribuza abagabo ngusenda abagore babo cyerense igihe yamufashe asambana kandi nawemerewe ngusha yaba umugabo cq umugore umwe akiriho niba muri abakristo none bapotre mwiha ngusenda mukarobgora abandi murabeshya hari urukuta utazarenga Nyagasani umunsi azaza

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::