Apotre Paul Gitwaza yatangarije abakirisitu ibyo Imana izabakorera muri 2018

0
1183

Intumwa (Apotre) Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku isi yatangaje ko muri 2018, Imana yiteguye gukorera abantu bayo ibintu byinshi kandi byiza kandi ko Imana yiteguye kugirira neza ubwoko bwayo kuko uyu mwaka ngo ni irembo ry’ibyiringiro.

Ibi Intumwa Paul Gitwaza yabitangaje mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2017 rishyira tariki 01 Mutarama 2018 mu masengesho yo gusoza umwaka wa 2017 no gutangira 2018 yabereye ku kicaro cya Zion Tample mu Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye aya masengesho, Apotre Paul Gitwaza yagarutse ku bintu bitandukanye abantu bakwiye kwitega ko Imana izabakorera muri uyu mwaka.

  1. Kugiriwa neza n’Imana: Apotre Gitwaza yifashishije isomo ryo muri Yeremiya 29:11 avuga ko Imana yiteguye kugirira neza ubwoko bwayo kandi ko ibyo Imana izabagirira atari ibibi ahubwo ko ari ibyiza gusa.
  2. Irembo ryo kugendana n’abakomeye Samuel 2:8:9, Aha Apotre Gitwaza yasabye abakirisito kwinjira muri 2018, bizeye ko binjiye mu irembo ry’ibyiringiro, bakawinjiramo bafite ibyiringiro by’umugisha.
  3. Gukingurirwa imiryango yari yarakinzwe kuva kera: Apotre Paul Gitwaza yabwiye abitabiriye aya masengesho ko muri uyu mwaka Imana igiye gukingura amarembo y’imigisha igasukwa ku bwoko bwayo.
  4. Guhozwa amarira Zaburi 116:8-14, iri ni rimwe mu magambo y’ihumure yabwiwe abakirisito bari bitabiriye aya masengesho, aho yibukije abamaze igihe barizwa n’ibibazo bitandukanye ko uyu mwaka mushya ari uwo guhozwa amarira yose.
  5. Guhabwa ubwenge budasanzwe Kuva 35:31:33, uyu mwaka mushya wa 2018, Gitwaza yabwiye abakirisito ko ari igihe cyo guhabwa ubwenge budasanzwe buzabafasha gukora ibintu bidasanzwe.
  6. Gukuzwa no guheshwa agaciro: Ashingiye ku isomo ryo muri Ngoma: 9:10, Gitwaza yatanze ubutumwa ku bitabiriye amasengesho yo gusoza umwaka no gutangira undi, ababwira ko muri uyu mwaka mushya bagiye kubona ikuzo no guheshwa agaciro.
  7. Apotre Gitwaza yavuze ko Imana yiteguye kurinda abayoboke bayo bose kandi ikababera umucyo ubayobora mu nzira zabo. Yesaya 42:6
  8. Uyu mwaka wa 2018 kandi ngo urimo isezerano ryo gushumbushwa ibyari byaranyazwe, Yoweri2:25
  9. Yabwiye abantu ko Imana yiyemeje kubatura imitwaro yose bari bikoreye nkuko yabikoreye ubwoko bwayo bw’abisiraheli. Abarewi 26:13
  10. Apotre Paul Gitwaza yabwiye abari bitabiriye amasengesho ko uyu mwaka Imana yiteguye kwitura abantu ibyiza bakoze mu myaka bamaze ku isi nkuko bishimangirwa n’isomo ryo mu 2 Abami 2:10:30
  11. Kumarwa ubukene: Isezerano Imana yasezeraniye abayikunda ryo kubamara ubukene na ryo Apotre Gitwaza yarigarutseho ashingira ku isomo ryo mu Bafilipi 4:19 avuga ko Imana yiteguye kumara ubukene abantu bose bayizeye.

Amasengesho aba mu ijoro ryo gushima Imana no kuyiragiza aba buri mpera z’ umwaka, mu rwego rwo gusoza umwaka no gutangira undi umukrisito ari mu buntu bw’Imana kandi ubugingo bwe bwejejwe.

Gusa nanone Gitwaza yavuze ko buri mu kirisito akwiye kugira ingamba nshya yinjirana mu mwaka mushya zizamuyobora kugirango arusheho kurinda ubugingo bwe gutwarwa n’umwanzi satani.

Iri joro ry’amasengesho ryitabiriwe n’abakiristo batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abaturuka mu bihugu bitandukanye ku isi aho Zion Temple ikorera nko mu Bubiligi,Ubwongereza,Ubusuwisi n’ahandi.

Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko uyu mwaka ari irembo ry’ibyiringiro.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::