Apotre Serukiza agiye kumurika igitabo yise ‘Inkingi 14 zikomeza urugo rw’abashakanye’

1
340

Apotre Serukiza Sosthene, umuyobozi w’Itorero Geurison des Ames Rwanda riherereye ku Gisozi mu gakinjiro akaba n’umwanditsi w’ibitabo agiye kumurika igitabo yise ‘Inkingi 14 zikomeza urugo rw’abashakanye’ gikubiyemo inyigisho zireba abashakanye.

Iki gitabo azakimurika mu gihe azaba anatanga inyigisho zijyanye n’imibanire y’abashakanye zizaba zifite intego igira iti:”Gusubiza ingo muri Edeni ya kabiri”.

Serukiza mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com yatangaje ko impamvu nyamukuru yamuteye kwandika iki gitabo yashingiye ku buhamya yagiye ahabwa n’ingo zitandukanye uburyo zibayeho ndetse na we ubwe  uko byamugendekeye.

Yagiye ati: “nagize igitekerezo cyo kwandika iki gitabo nshingiye ku buhamya nahawe na bamwe mu bubatse ingo ndetse nanjye ubwanjye ibigeragezo nagiye mpura na byo mu buzima bwanjye mu rugo, ariko nanone narebye ukuntu ingo z’abakirisitu kuri iki gihe zisigaye zisenyuka mu gihe gito bituma ngira igitekerezo cyo kwandika iki  igitabo kugirango mfashe ingo guhangana n’ikibazo cyo gusenya.”

Yakomeje avuga ku rugo muri rusange we afata nka Edeni ya kabiri kuko Edeni ya mbere yasenywe n’inzoka.

Ati” urugo ndufata nka Edeni ya kabiri kuko iya mbere yasenywe n’inzoka, rero ni yo mpamvu nkoresha uko nshoboye kugirango ndusheho kubungabunga ingo z’abakirisito ngo ntizikomeze kwangirika.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko amaze gushyira ahagaragara inyigisho eshatu zigisha abashakanye kubaka ingo neza kandi akemeza ko byatanze umusaruro.

Ati:” Mbona bigira umusaruro kuko mu nyigisho mperuka gutanga ingo zirenga 40 zasubiyemo amasezerano yazo ndetse n’abatari barasezeranye barasezerana, bivuze ko rero izi nyigisho zigira umumaro ku bashakanye.”

Mu rusengero Apotre Serukiza abereye umuyobozi hari amatsinda abiri iry’abagore ndetse niry’abagabo aho abagore bagenerwa inyigisho zabo ndetse n’abagabo bakagira inyigisho zabo rimwe mu kwezi.

Apotre Serukiza kandi buri mwaka akora igenzura mu ngo z’abakirisitu ayoboye akareba niba ntabasenye ingo zabo kugirango abagire inama.

Asobanura impamvu we abona zaba zituma ingo zisenyuka yagize ati”impamvu ingo zisenyuka njye mbona imperuka ibasohoreyeho, ibihe byanyuma bibagereyeho, ikindi abakirisito b’ubu barashaka kugendana n’ibigezweho kuruta uko bakubaka urugo rwabo bagendeye ku byo Bibiliya yigisha”.

Iki gitabo gikubiyemo inkingi 14 zikomeza urugo rw’abashakanye ari na zo zitiriwe iki gitabo. Muri izo nkingi harimo urukundo, kubahana,kubwizanya ukuri, kwihangana, guhana umwanya, kunyurwa n’abo muri bo , amasengesho, guhisha intege nke z’urugo rwanyu, isuku mu rugo n’izindi nyinshi.

Inyigisho zishishikariza abantu kubaka ingo neza zizatangwa ku italiki 14 Mutarama 2018 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya n’igice mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya M Peace Plaza aho kwinjira bizaba ari Amafaranga ibihumbi 10 uwitabiriye agahabwa n’igitabo.

Apotre Serukiza asaba abashakanye kubana nk’abari muri Eden ya kabiri
Iki gitabo kigamije kwigisha abantu uko bakwiye kubaka ingo zabo muri iyi minsi y’imperuka
Iki gitabo kizashyirwa ahagaragara kuwa 14 Mutarama 2018

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Ufite ubwenge wa mugabo we , ku buryo nanjye mbona ubwo bwenge utabushyize mu bitabo ukitahira twazahomba ubuziraherezo, Imana iguhe umugisha ku bwicyo gitabo nanjye nigisohoka nzakigura.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::