Sunday , 20 August 2017

Arenga Miliyoni 5 niyo yavuye mu gitaramo cyo kumurika Album DvD ya Healing Worship Team — AMAFOTO.

Healing Worship Team yakoze igitaramo cyo kumurika umuzingo wayo munshya w’amashusho ( Album DvD ) bise Mana imbaraga zawe .

N’igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa munani z’amanywa zo kuri iki cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 , kuri Evangelical Restoration Church ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali , kitabirwa n’abayobozi b’amatorero batandukanye barimo Bishop Fidele Masengo , Bishop Ruhimbya n’abandi bapasiteri ba ERC , ndetse n’abayobozi bo muri God is able Church.

Muri iki gitaramo cya Healing Worship Team haririmbyemo imitwe y’abaririmbyi itanduakanye kandi ikunzwe mu Rwanda nka ‘  Gizubizo Ministries , Alarme Ministries na True Promises ‘.

Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pasiteri Kado , ryanditse mu gitabo cy’ Abagalatiya 6:7 havuga ngo ” Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.”

Patient Bizimana , Rene Patrick , Bosco Nshuti , Aline Gahongayire , Ambassodors Choir , Holy Nation Choir ,… ni bamwe mu bakozi b’Imana b’abaririmbyi baturutse hirya no hino baje kwifatanya na Healing muri ibi birori.

Healing Worship Team yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye zirimo Amba hafi , Calvary ,  n’ izindi zikiri nshya mu matwi y’abantu.

Iki gitaramo cyasojwe habonetse amafaranga arenga Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Kibonge yabitangarije Ibyishimo.com.

Uyu yanyuzwe n indirimbo zitandukanye zaririmbwe muri iki gitaramo.

Mu ndirimbo Gisubizo Ministries yaririmbye harimo niyo baherutse gushyira hanze.

Ibice byose bya ERC byari byuzuye abandi bahagaze.

Alarme Ministries igeze ku ruhimbi .

Abasore ba Healing Worship Team mbere yuko bajya kuruhimbi babanje kwifotora ifoto y urwibutso.

Bamwe mu bakozwa bagize Healing Worship Team.

Umuyobozi wa Chorale Holy Nation yo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR.

Umushabitsi akaba nèumuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Safi Loana

Uyu mugabo niwe waruyoboye iki gitaramo

Abantu bari bitabiriye ari benshi kubona ibyicaro ari ikibazo.

Healing ihamagawe kuri ruhangwa mboni abantu bahise biyamira bahagurutse.

Healing yanashimiye abayifashije .

Umwe mu bayobozi ba Ambassadors of JC Choir Manzi Nelson

Aline Gahongayire yanyuzwe aramwenyura.

Healing Worship Team yaririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo inshyashya.

Bishop Ruhimbya uyobora ERC Paruwasi ya Kimisagara.

Patient Bizimana yishimiye ibyakorewe muri iki gitaramo.

Ahagana saa 18:56 umuriro wabuze , hifashishwa moteri .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

7,045 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Christine Munezero

    Kubona no kumva healing worship n umugisha Wanje ❤️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress