Sunday , 20 August 2017

Asaga Miliyoni 2 niyo yavuye mu gitaramo cy’Abali n’Abategarugori cyiswe ” All in One Ladies 2nd Edition ” — ANDI MAFOTO UTABONYE .

Mu ijoro ryo  kuri iki cyumweru dusoje tariki 5 Werurwe 2017 muri Ubumwe Grande Hotel  habereye igitaramo cyahuje abahanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana baranga 10 , hitangwamo amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni ebyiri.

All in One Ladies 2nd Edition yaririmbwemo n’abahanzikazi 10 bafite amazina akomeye muri gospel nyarwanda no kw’isi, barimo Aline Gahongayire, Pasiteri Jackie Mugabo , Pasiteri Rose , Diana Kamugisha , Assumpta , Alice , Phanny, Karen, Aline , Rachel na Tonzi.

All in One igizwe n’abahanzikazi nyarwanda 10 baririmba indirimbo zo kuramya Imana

Mu  gitaramo cyabo kibaye ku ncuro ya kabiri , bashimye abafashije mu cyabanje bakabafashisha uburyo ubwo ari bwo bwose bwaba amafaranga, ijambo ryiza, kubasengera n’ibindi.

Tonzi, umwe mu bagize iri tsinda yagize ati : “ Ni mwe mwatugize abo turi bo. Uyu munsi tubasha guhagarara imbere yanyu dukeye, dusa neza ndetse tunabagariza impano zacu kubera ibyo mwakoze ubushize. Amafaranga mwatanze, amasengesho mwasenze, amagambo meza mwatubwiraga, uko mwatubaga hafi, burya byari ukudusunika. Ibyo byose ni byo bitugize abo turi bo uyu munsi.”

Bashimishije imbaga y’abantu bari bakoranye

Muri iki gitaramo kandi, All in One baboneyeho no kumurika indirimbo icumi z’amashusho aho buri wese muri bo agiye afite indirimbo imwe muri zo.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo batunguwe n’ibyabaye nk’uko bagiye babyivugira cyane cyane iyo babaga bagiye gutanga inkunga yo gushyigikira umurimo w’Imana uri muri All in One group.

Umwe muri bo yagize ati : “ Njye byandenze. Sinabpona icyo mvuga. Burya hari igihe umuntu aba atazi ibyo abana na byo. Bajya bavuga ngo bari iyo, barakora, ukagira ngo ni gutyo gusa ntumenye ko barimo bakora ibintu bihambaye.”

Iki gitaramo kandi cyari kitabiriwe n’abantu bakomeye barimo Depite Bamporiki Edouard n’umufasha we, n’abandi baturutse mu nzego zitandukanye.

Producer Clement n’umugore we Butera Knowless .

Aimable Twahirwa n’umufasha we bagize uruhare mu gufasha aba bahanzikazi .

Aba bakobwa bagize itsinda ryitwa Queens of Glory berekanye ko bafite impano zituma baramya Imana .

Bishop Dr. Fidele Masengo n’umufasha we bari muri iki gitaramo

Dj Spin n’umufasha we Mimi .

Serge Iyamuremye ( iburyo ) na Sano Olivier bari bitabiriye iki gitaramo.

Pastor John Kaiga ukuriye Groove Awards Rwanda n’umufasha we

All in One biswe amazina menshi ariko ayagarutsweho cyane n’Inyenyeri ndetse n’Ijwi ( Voice )

Alice Tonny umwe mu bagize All in One .

Jacky Mugabo nawe ari muri All in One .

Patient Bizimana yishimye yifata mu mutwe .

Gaby utari mu bahanzi bagize All in One yari yafashijwe .

Kavutse Olivier n’umufasha we Amanda bari bushimiye iki gitaramo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Photo : Niyonzima Moses

Valentin Twiringiyimana

2,652 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress