Asaph Worship Band irasoreza ibitaramo bizenguruka Igihugu muri Marriott Hotel

0
730

Umutwe w’abaramyi n’abaririmbyi ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Zion Temple i Nyarutarama [ Asaph worship band ] wateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana gisoza ibindi byose bakoreye hirya no hino mu gihugu.

Igitaramo cya Asaph worship Banda kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 muri Kigali Marriott Hotel . Kwinjira kuri buri wese ni ukugura itike y’amafaranga ibihumbi icumi ( 10,000 frw ) ukongezwa indi y’ubuntu . Kizatangira kuva saa kumi z’umugoroba.

Abategura iki gitaramo batangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko bagiteguye bagamije kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu binyuze mu ndirimbo n’ ijambo ry’Imana.

Bahamya ko biteze ko abazumva ibihangano by’umwuka Imana yabashyize ku mutima bazagira ihumure ryo mu mitima , n’abatarakira agakiza Umwuka w’Imana akabafasha gufata icyemezo cyo kuva mu byaha bakihana , bakakira Umwami Yesu nk’umugenga w’ubugingo bwabo.

Igitaramo cyahawe inyito ya ‘ Glorious worship concert ‘ nta wundi muhanzi cyangwa umuramyi uwariwe wese uzakiririmbamo aririmba , uretse ubarizwa muri Asaph worship Band. Indirimbo nyinshi z’uyu mutwe w’Abaririmbyi ziri mu rurimi rw’icyongereza .

Asaph worship band

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::