Thursday , 21 September 2017

Author Archives: IBYISHIMO.COM

Abahanzi 10 b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda bize kugera muri Kaminuza

Hari igihe usanga benshi mu bahanzi baba barakurikiye impano y’uburirimbyi ibarimo no gukunda kumenyekana, ntibakurikire amashuri ngo bige , barangize ku buryo hanze y’umuziki bagira ikindi bafasha umuryango nyarwanda bifashishije ubumenyi bakuye mu byo bize. Ikinyamakuru Ibyishimo.com, cyabateguriye inkuru kuri bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo mu Rwanda , babashije kwiga amashuri yabo kugeza ku rwego rwa Kaminuza ... Read More »

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi azaririmba muri Danemark

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uri kubarizwa ku mugabane w’Iburayi aho amaze icyumweru kirenga , azaririmbira abatuye mu gihugu cya Danemark mu mpera z’iki cyumweru. Gaby Kamanzi azagera muri iki gihugu avuye i Bruxelles mu Bubiligi , aho yaririmbye ku wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi w’Umurundi witwa Jonathan Niyomwungere. Tariki 16 na 17 Nzeri nibwo Gaby ... Read More »

Hari isomo abanyamadini bakura mu byakozwe n’Intumwa ( Apôtre ) Paul Gitwaza

Umuyobozi  mukuru  w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi ,Intumwa ( Apôtre ) Dr Paul Gitwaza wakunze kunengwa ko atakira abantu bamugana babitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye , yasobanuye ko yatangiye gusaba Imana kongera kuba Gitwaza wa cyera , anayisaba kugira umunezero yahoranye mu bihe byashize. Ubwo yigishaga mu iteraniro ryabereye ku cyicaro cy’Itorero Zion Temple Celebration Center mu Gatenga ho mu Karere ... Read More »

Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana

Pasiteri Mutesi Maggie watangije ibikorwa by’ivugabutumwa muri Kigali Serena Hotel yitabye Imana mu gitondo cyo ku cyumweru. Urupfu rwa Pasiteri Mutesi Maggie rwemejwe na Pasiteri Rose uyobora Itorero Baho Church wabwiye Ibyishimo.com ati :” Nibyo , Pasiteri Maggie Mutesi yitabye Imana ejo ku cyumweru.” Inshuti ya hafi y’umuryango wa Pasiteri  Mutesi  Maggie yabwiye Ibyishimo.com ko urupfu rwa Nyakwigendera rwatunguranye . ... Read More »

Adepr yahagurukiye ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye

Umuvugizi wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR  Reverand Pasiteri Karangwa John yavuze ko Itorero ayoboye ryatangiye gushaka ibisubizo bya bamwe mu bakirisitu batandukana nabo bashakanye. Yashimangiye ko ubukangurambaga bwatangiye gukorwa binyuze mu biterane bihuza abantu benshi , mu masengesho ya mu gitondo ( nibature ) , ndetse no mu nyigisho za nimugoroba , ngo habeho gusigasira ... Read More »

Israel Mbonyi , Aime Uwimana na Patient Bizimana baririmbye mu isengesho ryahuje Abayobozi bakuru b’Igihugu — AMAFOTO

Abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda baririmbye mu isengesho ryahuje Abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame , uherutse gutsinda amatora n’amajwi 98.74 akaba yari umukandida wa FPR Inkotanyi. Aya masengesho yaragamije gushimira Imana ko yarinze Abanyarwanda mu gihe cy’amatora yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za leta, abanyamadini , abikorera,  n’abandi batandukanye. Abaramyi ( abahanzi ) nka Patient ... Read More »

Perezida Kagame yavuze igisobanuro cy’impano yahawe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo aheruka gusura Papa Francis i Vatican mu ntangiriro z’uyu mwaka, impano yamuhaye igaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza, ubutumwa yamuhaye anyujije mu ifoto. Mu masengesho yo gushimira Imana kuri iki Cyumweru hashimwa ibyagenze neza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, Perezida Kagame yavuze ko hari amateka u Rwanda rwagize ... Read More »

Imyaka ibaye 3 umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yitabye Imana — INSHAMAKE Y’AMATEKA YE

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ibiganiro ndetse n’indi mirimo itandukanye yagiye akora mu Itangazamakuru ryubakiye ku iyogezabutumwa bwiza bwa Yesu Kristu , yitabye Imana tariki 10 Nzeli 2014 azize impanuka. Imyaka ibaye itatu Kanyamibwa Patrick yitabye Imana , umufasha wa Nyakwigendera kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko umuryango n’inshuti n’abavandimwe bari bujye ... Read More »

Bishop Rugagi Innocent yakijije uwarumaze imyaka 10 aruka amaraso

Ku wa Gatanu tariki 6 Kanama 2017 umukobwa ukiri muto yashimye Imana , avuga ko yasengewe na Bishop Rugagi Innocent agakira uburwayi bwo kuruka amaraso yaramaranye imyaka 10. Mu buhamya bwe , uyu mwangavu utatangajwe amazina yavuze ko ari muzima , nubwo abamurogaga bifuzaga ko azaruka amaraso kugeza amushizemo ,  nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Abacunguwe. Mu magambo ye uyu mukobwa yagize ... Read More »

Diane waririmbye muri ‘ Mana urera ‘ yakorewe ibirori bya Bridal Shower — AMAFOTO

Umuririmbyi wakunzwe cyane bitewe n’ijwi rye rinogeye amatwi ryumvikana mu ndirimbo ‘ Mana Urera ‘ ya True Promises n’izindi ndirimbo z’itsinda Healing worship team , Diane Nyirashimwe yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’ bibera mu Kagarama mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ku wa Gatanu nibwo Diane umaze igihe kitari gito agaragara mu bikorwa by’umuziki waririmbiwe Imana ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress