Friday , 24 February 2017

Author Archives: IBYISHIMO.COM

Kugendera imbere y’Imana no kuyitunganira ( Igice cya kabiri ) — KIGABO THOMAS

Tumaze iminsi twiga ijambo ryo kugendera imbere y’Imana no kuyitunganira. Nubwo Imana tutayibonesha amaso y’umubiri ariko iriho kandi ibera hose icyarimwe ; tubasha no kuganira nayo ikatwumva natwe tukayumva. Twabonye ko gutunganira Imana ari ubuzima bwa buri munsi , si ikintu ukora rimwe ngo bibe bihagije ; twanavuzeko tugomba kubigirira inyota nkuko Dawidi yifuzaga guhora mu nzu y’Imana kuruta kuba ahandi. Nubwo ... Read More »

Abajya gusengera mu mazi mu murenge wa Mutete bemeza ko Imana ihasubiriza .

Iki kibazo cy’abajya gusengera mu buvumo , mu masumo y’imigezi no mu butayu  gikomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu. Abajya gusengerayo bemeza ko ibyo basengeye Imana ibibaha , byaba ari n’ibibazo ikabicyemura . Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda harimo na Polisi y’ Igihugu  zisaba abaturage kutajya gusengera mu buvumo n’ahandi hantu umutekano waho utizewe , zikemeza ko biteza umutekano mucye ... Read More »

Mu kiganiro kirambuye na Ashimwe Dorcas yasobanuye ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘ A little More of Jesus ‘ agaruka ku mugabo bayiririmbanye witwa Iain Stewart — VIDEO .

Ashimwe Dorcas, yatangiye kuririmba ari umwana muto cyane kuko yamenye ubwenge aririmbana n’abavandimwe be , akabifatanya no kuririmba muri korali y’abana bigaga mu ishuri ryo ku cyumweru ( Sunday school ). Uyu muhanzikazi watangiye kuririmba ku giti cye niwe mukobwa rukumbi usigaye mu muziki nyuma yuko itsinda we n’abavandimwe be baririmbiragamo ‘ Blessed sisters ‘ rihagaritse ibikorwa by’umuziki mu gihe ... Read More »

Padiri Ubald yemeza ko Abakirisitu bakoze Jenoside barwanyije Imana .

Padiri Ubald Rugirangoga yasabye abacyihishe inyuma y’ubukirisitu batarasaba imbabazi ku byaha bya Jenoside bakoze mu Rwanda gusaba imbabazi mu gihe bagifite ayo mahirwe kuko ngo ibyo bakoze ntaho bitaniye no kurwanya Imana. Ubwo Padiri Ubald yifatanyaga n’abakirisitu ba Kiliziya gaturika ya Nyundo muri Paruwasi Muhato mu karere ka Rubavu, yavuze ko Jenocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yahitanye ibiremwa muntu ... Read More »

GATENGA : ‘ Nibature ‘ itumye bagura inyubako basengeragamo .

Abaturage n’abakristu batuye mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro barashima Imana ku mirimo ikomeye ibakorera binyuze mu masengesho bakora mu rucyerera rwa buri munsi azwi ku izina rya ‘ Nibature ‘ . Ubuyobozi bw’Itorero bwo buvuga ko bitewe n’ubwinshi bw’abantu baza gushaka Imana bwatangiye igikorwa cyo kwagura inyubako yarisanzwe yakira abantu bagera kuri 600. Aya masengesho amaze ... Read More »

Kugendera imbere y’Imana no kuyitunganira ( igice cya 1 ) — Ev . Prof. Kigabo Thomas.

Itangiriro 17 : 1-2 : Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. 2 Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.” Tugiye kuzamara icyumweru tuganira kuri uyu murongo, tureba ku magambo abiri y’ingenzi ariyo kugendera imbere y’Imana no kuyitunganira, kuko niba Imana yaraduhamagaye hagomba kugaragara itandukaniro hagati yacu ... Read More »

Ibyo utaruzi ku munsi w’ isabukuru y’amavuko ya Yesu Kristu ( Noheli ) , nuko ikigirwamana ‘ Mithra ‘ cyasezerewe burundu .

Turi kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, umunsi ufite igisobanuro gihambaye mu buzima bw’abakirisitu bose ku isi. Impamvu nta yindi, ni uko ku munsi wa 25 Ukuboza buri mwaka ari bwo hizihizwa ivuka rya Yesu w’i Nazareti, ari na we shingiro ry’ubukirisitu. Noheli isigaye yizihizwa hafi n’abantu bose basengera mu madini anyuranye, cyane cyane ko no hanze y’urusengero ari umunsi wafashwe ... Read More »

Urubuto rw’umwembe rukungahaye kuri vitamini nyinshi zifitiye umubiri akamaro .

Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamin C ikenerwa mu gukora poroteyini z’ingenzi ku menyo, imikaya, amagufwa, imiyoboro y’amaraso, mu gukiza ibisebe, ikanagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’imunyungugu wa fer wongera amaraso mu mubiri. Impuguke mu by’imirire,  Philippe  Grand  avuga ko umwembe ari urubuto  ruribwa n’abantu benshi kandi ko nk’uko akomeza abisobanura ... Read More »

Ubwiyongere bw’amatorero bwaba ikimenyetso cy’ububyutse, abayasengeramo bayaboneramo ibibabyutsa – Apôtre Sosthene

Muri iki gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi , usanga hagenda havuka amatorero menshi umunsi ku wundi. Aya matorero akenshi aba afite ibintu runaka aba atemeranyaho n’ayari asanzwe. Bamwe mu bakristu n’abandi bamenye  Imana bibaza niba ubu bwiyongere buturuka ku kuba abantu banyotewe Imana by’ukuri cyangwa hari ikindi kiba kibyihishe inyuma. Apôtre Serukiza Sosthene asanga ubwiyongere bw’amatorero mu Rwanda ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress