Monday , 29 May 2017

Author Archives: IBYISHIMO.COM

Umuhanuzi Apostle Chris Chukwuka yashyizwe mu majwi nuwo yatekeye umutwe ubwo yazaga mu Rwanda.

Umunyarwanda watekewe umutwe n’umuhanuzi Apostle Chris Chukwuka wo mu gihugu cya Nijeria , yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu myaka ibiri ishize i Kigali , aburira abandi bakristu ngo babe baso bitewe nuko abishashagirana byose atari zahabu. Ku mpamvu z’umutekano we , Martin niryo zina twahaye uyu mutangabuhamya wakorewe ubushukanyi bugamije  kumuha ubuhanuzi , yarangiza kubwumva akishyura amafaranga ubwo yari yaje gusengera ... Read More »

Minisitiri Louise Mushikiwabo yasubije umudepite wamubajije niba Papa Francis azasura u Rwanda

Mu mezi abiri ashize Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican, aho yahuye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, wateye intambwe yo kwemera uruhare Kiliziya ahagarariye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akanabisabira imbabazi. Ni intambwe ikomeye cyane mu mubano w’u Rwanda na Vatican yari imaze imyaka 23 itegerejwe n’abatari bake. Iki kimenyetso cy’umubano ntamakemwa gituma benshi bibaza niba ... Read More »

Gusenga ni imbaraga , ni inzira itwerekeza ku bisubizo — Bishop Albert Rugamba

Bishop Rugamba Albert  umushumba mukuru w’Itorero Bethesda Holy Church rikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Abakristo b’iri torero  ko Gusenga ari imbaraga , kandi ari yo nzira iberekeza ku bisubizo by’ibibazo bafite. Yifashishije inkuru yo muri Luka 11:5-8 ivuga ukuntu Yesu yigishije intumwa gusenga badacika intege batitiriza , Bishop Rugamba yavuze ko gusenga kw’Abakristo gukwiye kumenywa n’Imana , ... Read More »

Menya uburyo wakwirinda umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeje kwibasira ikiremwa mu ntu ku migabane yose , benshi bakakirangarana kugeza ubwo kibahitanye . Muri iyi nkuru turareberahamwa uko umuntu yamenya ko afite umubyibuho ukabije , nuko yawirinda. Umubyibuho ukabije ni iki ? Umuntu agira umubyihuho ukabije byatewe ni ibinure byinshi biba biri mu mubiri we , bigatuma ashobora kubyibuha ku urwego ruri hejuru , ... Read More »

Mbere yuko akora igitaramo , Bosco Nshuti yashyize hanze VIDEO y’ indirimbo ‘ Ibyo Ntunze ‘ — YIREBE HANO.

Umuhanzi Bosco Nshuti witegura kumurika Album ye ya mbere yise ‘ Ibyo ntunze ‘ yashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo yitiriye Album. Ibyo ntunze n’indirimbo imaze kwiharira umwanya munini mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara , aho ikunze gusabwa mu biganiro by’ivugabutumwa n’ibindi bisanzwe by’imyidagaduro. REBA VIDEO ” IBYO NTUNZE “ Mu kiganiro Bosco Nshuti yagiranye ... Read More »

VIDEO : Iyumvire uburyo Apotre Gitwaza yirukana burundu aba Bishop bashatse gusibanganya Zion Temple burundu.

Umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries  na Zion Temple Celebration Center Intumwa ( Apostle )  Dr. Paul Gitwaza yirukanye k’umugaragaro Bishop Dieudone Vuningoma , Bishop Bienvenue Kukimunu , Bishop Claude Okitembo Djessa , Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya , abashinja gushaka gusibanganya Zion Temple. Ibi Intumwa Gitwaza yabitangarije ku cyicaro cy’Itorero Zion Temple i Ngoma ( mu Gatenga ) ... Read More »

Rose Muhando ashimangira ko ibimuvugwaho byose biterwa n’umugabo washatse kumwica amuryoza kwanga ko baryamana

Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania amaze iminsi yaraburiwe irengero, ubu yongeye kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana. Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire. Mu minsi ishize ... Read More »

Undi muyobozi wa Zion Temple yandikiye Apôtre Paul Gitwaza ibaruwa ifunguye amusezera .

Umuyobozi mukuru wa Zion Temple kuri Paruwasi ya Kibagabaga , Pasiteri Kabagema Celestin yasezeye  yandikiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza ibaruwa amumenyesha ko asezeye ku nshingano yari afite muri iri dini. Muri iyi baruwa yanditswe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, Pasiteri Kabagema Celestin yagaragaje ko yiteguye gutanga buri cyose kijyanye n’inshingano yari afite, anashimangira ko azakomeza gukorana bya ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress