Friday , 24 February 2017

Author Archives: IBYISHIMO.COM

GEORGIA : Papa yasomeye misa muri stade itagira abantu.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yasomeye misa muri stade yambaye ubusa mu ruzinduko arimo muri Georgia nyuma y’uko idini rya Orthodox muri icyo gihugu risabye abayoboke baryo kutitabira iryo sengesho. Abayoboke b’idini rya Orthodox muri iki gihugu basabwe kutajya muri misa y’abanyagatolika, gusa ubuyobozi bwabo bwo bwatangaje ko uwo mwanzuro wafashwe mu bwumvikane. Abantu 3000 nibo bitabiriye ... Read More »

Umuhanzi Eric Reagan Ngabo yunze mu ry’Abayumbe ashimagiza ubutwari bwa Meshake , Saduraka na Abedenego — VIDEO

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi  w’indirimbo zihimbaza Imana wakoreraga ivugabutumwa mu ntara y’Iburasirazuba , Eric Reagan Ngabo ubu arabarizwa k’umugabane w’Uburayi ari naho yashyiriye amashusho y’indirimbo ye hanze yise ‘ Imbere ni heza ‘. Iyi ndirimbo iri mu njyana benshi bita igisirimba cyangwa injyana y’Abayumbe , Eric Reagan Ngabo aba ahumuriza abantu bafite umunaniro ndetse n’ubwoba bwo gukomeza gukorera Imana , ndetse ... Read More »

Mbese nawe urashaka gukira? ( Yohana 5:6 )

Yesu ashimwe cyane nshuti zacu mudahwema gukurikira Ijambo ry’Imana tubagezaho ku rubuga mpuzamahanga rw’ivugabutumwa ibyishimo.com ,Imana ibahe umugisha. Uyu munsi ijambo Imana yanshize ku mutima nifuza ko tuganiraho ni iri rifite umutwe ugira uti “Mbese nawe urashaka gukira?” Ubundi hari uburyo bwo gukira uburwayi ndetse no gukira ibyaha no gukira mu buryo bw’umwuka, iyo dusomye neza muri Yohana 5:6-9. Tuhasoma ... Read More »

Umwe mu baharanira inyungu z’abahanzi muri Gospel y’u Rwanda yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Uwagaba Joseph Caleb ni umuvugabutumwa ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Bethesda Holy Church rikorera mu gakinjiro ka Gisozi , riyobowe na Bishop Rugamba Albert. Uyu muhungu wasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Unilak yigaga mu ishami ry’imicumingire y’ ibiza , tugenekereje kubisobanura mu rurimi rw’icyongereza ni ‘ Departement of Emergency and Disaster Managment ‘ . Caleb usanzwe ari intyoza mu gutegura ... Read More »

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abahagarariye Bibiliya n’abashinzwe kuyivugurura.

Mu gihe hari hashize igihe gito gusa bitangajwe ko Bibiliya yitwa English Standard Version Bible ( ESV ), itazongera guhindurwa ukundi, Crossway iyihagarariye itangaza ko uwo mwanzuro wafashwe atari wo ko ahubwo habaye ikosa , ikemeza ko iyi Bibiliya izakomeza guhindurwa uko ibihe bizajya bisimburana, kugira ngo ifashe abantu b’ibihe byose. Intego z’umwanzuro wari watangajwe zari kurekera aho guhindura  iyi ... Read More »

Ku musozi mutagatifu wa Bikira Mariya hari byinshi wamenya , ugasobanukirwa nuko abemera bahakirizwa .

Paruwasi ya Crète Congo Nil, iherereye ku musozi mutagatifu wa Bikira Mariya, mu Karere ka Rutsiro usurwa n’abakirisitu baturutse imihanda yose basaga ibihumbi 100 ku mwaka. Abarwayi, abafite intimba n’amaganya n’ibindi bibazo bitandukanye, baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no hanze yacyo, bakajya gusengera i Rutsiro aho benshi bemeza ko haturuka ibisubizo by’ibibazo byabo. Abakirisitu basengera i Crète Congo Nil, ... Read More »

ADEPR GATENGA: Hateguye igiterane cy’amasengesho cy’iminsi 7 mu mbaraga nyinshi.

Kuri ikicyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016 k’umudugudu wa Gatenga haratangira igiterane cy’amasengesho arimo imbaraga z’Imana kizamara iminsi 7 kizagaragaramo amakorali atandukanye kandi akomeye afite abakunzi batari bake muri uyumujyi wa Kigali ndetse n’abavugabutumwa bakunzwe n’imbaga nyamwinshi. Mu kiganiro twagiranye na Pasiteri Alphonse Karangwa uyobora Paruwasi ya Gatenga yadutangarije ko iki giterane kitezweho umusaruro ufatika mu mibereho y’abakiristo no mu ... Read More »

Billy Graham yagaragaje ibyo abakristo bakabaye bakora mu gihe bategereje ijuru .

Abizera bashya bakeneye gukura mu by’umwuka. Aya ni amagambo umuvugabutumwa Billy Graham yasubije umwizera mushya ubwo yamubazaga icyo bagomba kuba bakora hano ku isi mu gihe bagitegereje ijuru. Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’abakristo bamubaza ibibazo bitandukanye akabisubiza . Billy Graham akunda kugira ibiganiro byinshi aho abakristu bamubaza ibibazo na we akabasubiza. Muri iki kiganiro, Graham yabajijwe icyo umukristo ... Read More »

Bishop Dr. Fidèle Masengo yacyebuye abatitwara neza mu masezerano , akabahindukira ibigeragezo.

Ni kenshi abasenga Imana bumva kandi bakamenya icyo Imana ibavugaho binyuze mu biganiro bagirana n’Imana ubwabo , cyangwa ubutumwa bahabwa n’abo Imana yabatumyeho binyuze m’ ubuhanuzi . Ariko kandi nubwo bimeze bityo , hari bamwe mu bamara kumenya icyo Imana yabavuzeho ( cyiza cyangwa kibi ) bagatangira guhindura imyitwarire cyangwa imibereho , bikagira ingaruka zitandukanye kuri rubanda nyamwinshi nabo ubwabo ... Read More »

Umuhanzi Janvier M. washenguwe n’urupfu rwa Rev. Gapusi Jean witabye Imana azize Cancer yashyize hanze indirimbo yahuriyemo n’ibihangange muri muzika y’u Rwanda. / YUMVE HANO [ Free Download ]

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda bahurije hamwe amajwi yabo baririmba indirimbo bise ‘ Ni neza ndatuje ‘ bagamije gutanga ubutumwa bukomeza umuryango wasizwe na Reverand Gapusi Jean wayoboraga ADEPR Cyarwa , akitaba Imana azize Cancer. Umuhanzi Muhoza Janvier warusanzwe ari n’umwana wa hafi mu muryango wa Nyakwigendera kuko umufasha wa Reverand Gapusi ari nyirasenge , yashyize hanze indirimbo ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress