Friday , 20 January 2017

Author Archives: IBYISHIMO.COM

USA : Adrien Misigaro ari kumwe n’umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘ Ntacyo nzaba ‘ yashyikirijwe igihembo yatsindiye — AMAFOTO.

Adrien Misigaro ni umugabo wubatse , ukunda Imana akaba n’umuramyi ukorera umurimo w’Imana ( Kuramya no guhimbaza ) muri  Itorero  Gospel  Restoration  na  New  songs  Ministry  mu mujyi wa Texas  ho muri leta  zunze ubumwe z’Amerika . Uyu muhanzi umaze imyaka isaga icyenda muri iki gihugu , ku itariki 13 Ugushyingo uyu mwaka nibwo yahembwe adahari nk’umuhanzi w’umwaka wa 2016 ... Read More »

Pasiteri Rutayisire arasaba abakobwa bajya mu marushanwa ya Nyampinga gukoresha ubwiza bwabo mu bigirira abantu akamaro , baba bigishwa ibibi bakareka kubijyamo .

Pasiteri Antoine Rutayisire arashishikariza abakobwa bajya mu marushanwa ya Nyampinga kwirinda kwiyandarika , ahubwo bagashimira Imana yabahaye ubwo bwiza kandi bakabukoresha mu bigirira abantu b’Imana umumaro. Hari bamwe mu bakobwa bitabira amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga ( Miss ) , bamara kuyatsinda bagahindura imico ibaranga , bamwe muri bo bakaniyandarika , nyamara   mu gihe bari batarajyamo bari rubanda ... Read More »

Kubera gutinya imperuka y’Isi , bakoze indaki bazihishamo — AMAFOTO.

Izi ndake zujujwe zifite ubushobozi bwo kurinda abazirimo  mu gihe hari kuba intambara y’ibisasu bya kirimbuzi , ndetse no mu gihe hari kuba  ibiza nk’imitingito n’ibindi . Ziherereye muri Leta ya South Dakota , aho zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika rishinzwe ubwubatsi  mu mwaka wa 1942  .  Aha hakaba ari naho habikwaga ibisasu bikomeye . ... Read More »

NIGERIA: Abapadiri ba Kiliziya Gaturika barahiye barasizora , bavuga ko bahitamo gupfa .

Padiri Paul Jatau , atangaza ko aho kwemera Islam bahitamo gupfa nk’abakristu. Ibi yabitangaje nyuma y’ihohoterwa yagiriwe ndetse n’abavandimwe bagenzi be b’Abapadiri n’Ababikira n’ingabo za  Hausa Fulani  mu majyepfo ya Kaduna muri Nigeria . Uyu mupadiri wa Kiliziya Gatorika , yanditse urwandiko rukomeza abantu bahuye n’akaga , asaba ko ubwicanyi bubera mu  majyepfo ya Kaduna byahagarara. Padiri Jatau yongeye guhamagarira ... Read More »

Umuhanuzi  Emmanuel yahanuye ko  Perezida azapfa 2019.

Umuhanuzi ( Prophet ) Emmanuel Chukwundi uyobora Itorero ‘ King of Kings Deliverance Church’ , mu buhanuzi bwe muri uyu  mwaka wa 2017 yahanuye ko uwari umuyobozi wa Radiyo y’Abaturage  ya Biafra warufunzwe  agiye kurekurwa , ko kandi Perezida wa Nigeria azitaba Imana mu mwaka wa 2019. Aganira n’ibinyamakuru muri Asaba , Chukwundi yavuze ko Bwana Nnamdi Kanu  agiye kurekurwa ... Read More »

Muri batanu  leta y’u Rwanda isaba ko Ubwongereza bwohereza  mu Rwanda bakekwaho Jenoside harimo n’umupasiteri wahoze muri ADEPR .

Guverinoma y’u Rwanda, abarokotse Jenoside n’Umuryango w’Abongereza urwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, bavuguruye ubusabe bwabo kuri Guverinoma y’u Bwongereza bayisaba kohereza mu Rwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rukuru rw’i Londres rwamaze iminsi umunani rwumva ubujurire bw’Abanyarwanda batanu basaba ko batakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko ntirugaragaze igihe ... Read More »

Corneille Karekezi aje mu Rwanda kuhakorera igitaramo kizitabirwa na Dominic Nic na Alexis Dusabe .

Corneille Karekezi ni Umunyarwanda uba mu gihugu cya Nijeriya aho ayoboye ikigo gikomeye mu gutanga ubwishingizi ku bindi bigo byo muri Afrika ( Africa Re ), akaba n’umukristu uhakorera umurimo w’Imana nk’umuririmbyi . Nyuma yo gukora album ya mbere yise  ‘ Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu ‘ , Corneille Karekezi aje kumurikira Abanyarwanda Album ya kabiri yise ‘ Njye ndi ... Read More »

SOBANUKIRWA : Ese Imana yakumva amasengesho uri gusenga nyuma y’uko wakoze icyaha ?

Nka bantu twambaye umubiri , gukora icyaha bikatubaho buri munsi no mu gihe tutatekereje. Ingingo zo ku mubiri wacu akenshi zidutera gucumura , turareba tugacumura , turavuga tugacumura ndetse n’ibindi byinshi dukora twabigambiriye cyangwa bitugwiririye. Ibi bikadutera intimba mu  mutima tukumva ko  amasengesho yacu atarenga n’igisenge  cy’inzu ngo agere ku Mana , tukumva ko no gusaba Imana imbabazi idashobora kutubabarira. ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress