Friday , 21 July 2017

Author Archives: Donat Niyitanga

Abana b’abahungu 500 bafashwe ku ngufu, umuvandimwe wa Papa nawe ashyirwa mu majwi

Raporo yashyizwe ahagaragara yagaragaje ko abana b’abahungu bagera kuri 547 bo muri korari ya  Regensburger Domspatzen mu Budage, bakorerewe ihohotererwa ririmo no gufatwa ku ngufu, ibikorwa byakozwe mu gihe kigera ku myaka 60. Iyi raporo igaragaza ko kuva mu mwaka wa 1942-1990 abana 547 bakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse abandi bafatwa ku ngufu n’abayoboke ba Kiliziya Gaturika 49. Ulrich ... Read More »

Abapadiri babiri bashimuswe n’inyeshyamba muri DRC

Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abapadiri babiri bakoreraga mu Burasirazuba bwa Congo bashimuswe n’itsinda ry’inyeshyamba zibarirwa mu icumi kuri iki cyumweru. Abapadiri babiri bashimuswe n’inshyeshyamba zibarirwa mu icumi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gace ka Bukunya gaherereye hagati y’umujyi wa Butembo n’uwa Beni. Umukuru w’Inama y’Abepisikopi Gaturika muri Congo CENCO yavuze ko abapadiri ... Read More »

Abantu barohamye babatizwa mu ruzi, Pasiteri atabwa muri yombi

Umushumba w’Itorero Shalon Church ryo muri Tanzania yatawe muri yombi nyuma yuko abakirisitu babiri yabatizaga mu ruzi wa Ugwasi barohamye. Ibi byabaye mu mpera z’icyumeru gishize ubwo barimo kubatizwa mu mazi menshi mu ruzi rwa Ugwasi mu gace kitwa Rombo gaherereye hafi y’umusozi wa Kilimanjaro. Ikinyamakuru Tanzaniatoday.co.tz cyatangaje ko Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko aba barohamye bombi bari ... Read More »

Muhanga : Polisi irasaba abanyamadini kugira uruhare mu guhindura abanyabyaha babagana no kubungabunga umutekano

Abanyamadini n’amatorero atandukanye bo mu karere ka Muhanga barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane bakangurira abagana insengero zabo gutanga amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Ibyo babisabwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga  ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera muri ako karere, inama ikaba yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ... Read More »

Icyo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana basaba Perezida uzatorerwa kuyobora u Rwanda

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda barasaba umukuru w’Igihugu uzatorwa muri manda itaha ko yazabibuka akabagenera inkunga buryo butandukanye ndetse nabo bakajya bitabira aho Rwanda Day yabereye. Muri iki gihe abanyarwanda bitegura gutora umukuru w’igihugu, inzego zitandukanye ziba zifuza ko uwazatorwa yazazifasha mu byo zikora kugira zitange umusaruro. Mu bigaragara mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida bemejwe na komisiyo y’igihugu ... Read More »

Pasiteri Habiyambere wo muri Restoration warasiwe muri Congo, Umurambo we wagejejwe mu Rwanda

Pasiteri Habiyambere Fabien wo mu Itorero Evangelical Restoration Church yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Mai Mai cyangwa FDLR, ubwo yari mu ivugabutumwa muri DRC. Amakuru agera kuri Ibyishimo.com avuga ko Pasiteri Habiyambere yari kumwe n’abandi bantu, umwe bamuca amaguru unda bamuca ukuboko abandi nabo bagerageje kwiruka bararaswa. Mu kiganiro na Ibyishimo.com Umushumba w’Itorero ... Read More »

Ubutumwa bwihariye Theo Bosebabireba yatanze mu bihe by’Amatora ya Perezida

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Umwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yabwiye abakunzi umukandida bagomba gutora, icyo yise “ kuzamutorera neza ”. Theo Bose babireba yavuze ko muri iki gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, afite ubutumwa bushya buri ku mutima we afitiye abakunzi be ari bwo bwo kuzamutorera neza batora Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi. Yagize ati “ Bazatore neza ... Read More »

Pasiteri Ezra Mpyisi yerekanye amadini aroga anayasaba kubireka.

Pasiteri Ezra Mpyisi usengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda yerekanye ko amadini menshi aroga abayoboke bayo ababwira ko Imana igira umujinya kandi ari Imana nziza; agasanga itagira neza ngo inagire nabi ko ibyo ari ukuroga abantu bayo. Mu mwaka ushize nibwo Pasiteri Mpyisi yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko amadini yose ari aya Satani harimo n’iryo asengeranmo ry’Abadivantisiti ... Read More »

Gutetesha umwana cyane ni ukumuhemukira: Dore ibyo wakwirinda

Mu burezi abana bahabwa n’ababarera ni nk’indyo umwana aba ahabwa kandi izamumaramo igihe kirekire cyane. Iyo ndyo rero igomba gusuzumanwa ubuhanga bukomeye ku buryo itazangiza uyifata. Ubusanzwe ni byiza ko umwana abona urukundo rwa kibyeyi akishimira mu muryango, ariko ibirengeje urugero byose biba bibi. Hari ubwo umwana arerwa agahabwa uburenganzira bwose bumwemerera gukora icyo ashaka ntacyahwe bihagije. Ibi kikamugiraho ingaruka ... Read More »

Theo Bosebabireba yikomye bikomeye abamujyanye mu nkiko bamuziza indirimbo ze

Theo Bosebaireba yababajwe cyane n’abacuruza mu kajagari indirimbo ze bamara kubishwaniramo bakamuhamagara ngo aze abakize kandi muri bose nta n’umwe bavuganye bajya kubikora. Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yanenze cyane Unity Gospel Music ifite imizingo itanu y’indirimbo ze yaguze n’uwitwa Twagira wari waraziguze burundu na nyiri ibihangano ari we Theo Bosebabireba. Uyu muhanzi avuga ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress