Sunday , 20 August 2017

Author Archives: Theoneste Niyikiza

Ibikubiye mu isengesho Musenyeri Rukamba yasengeye Perezida Kagame

Mu isengesho yasengeye mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, Musenyeri Philipe Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare, yasabiye umukuru w’igihugu ishya n’ihirwe mu kurumbutsa ituze n’amajyambere mu Rwanda. Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba na perezida w’inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda mu isengesho yasengeye imbere y’abantu barenga ibihumbi 25 yibanze ku iterambere ry’Igihugu n’abagituye , ndetse asabira Perezida Kagame ... Read More »

Iteka Imana ihora mu ruhande rwacu — Perezida Kagame

Mu muhango wo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka irindwi , Perezida Kagame Paul yagarutse ku ndirimbo yamufashije kwiyegereza umubare munini w’Abanyarwanda ivuga ko nta ntambara yamutera ubwoba. Mu gusobanurira abanyamahanga iby’iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda , Perezida Kagame yabivuze mu rurimi rw’icyongereza , atsindagira  ko Imana ihora iteka mu ruhande rw’Abanyarwanda. Ati: ” There is no fight ... Read More »

Ibintu 6 ukwiye kwikura mu mutwe niba ushaka kubaho mu mahoro.

Buri muntu ku isi ashaka kubaho mu mahoro. Gusa biratangaje uburyo abantu bashakamo amahoro n’inzira banyuramo kugira ngo bayabone.Hari imyitwarire umuntu agira igatuma abura amahoro muri we, ndetse ku buryo iyo myitwarire ayiretse yahora afite amahoro muri we. Mu gihe ufite iyi myitwarire 6 bizatuma utigera ugira amahoro kandi utayafite n’ubuzima ntibumera neza. 1. Ubwibone Kwiyumva ko uruta abandi, ukabasuzugura ... Read More »

Amashirakinyoma ku buhamya bwa Pasiteri Semajeri wagurukanaga na se mu kirere kubera ubupfumu.

Mu buhamya agenda atanga hirya no hino mu nsengero ajyamo, Pasiteri Semajeri ukorera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Musanze, avuga ukuntu yajyaga agurukana na se mu kirere kubera ubupfumu bw’ uyu mubyeyi we ndetse n’ibindi wakumva bidasanzwe, gusa bamwe ntibabasha kubyiyumvisha ngo kuko bumva ari ibintu bitangaje cyane. Mu kiganiro na Ibyishimo.com, Pasiteri Semajeri yemeje ... Read More »

Amagambo 7 udakwiye kubwira umugabo wawe niba ushaka kubaka rugakomera.

Mu rushako hagaragara byinshi bitandukanye ku mibanira y’umugore n’umugabo. Kudahuza bibaho ku bantu bashakanye, ariko uburyo bwo kugarura mu buryo ibituma mudahuza niryo pfundo ryo kubaka rugakomera. Abagore bashobora gusenya bitewe n’uburyo bitwara mu gihe habayeho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Bashobora no kuvuga amagambo atari meza, gusa hari ibintu 7 udakwiye kubwira umugabo uko byaba bimeze kose, niba ... Read More »

Icyo Mgr Celestin Hakizimana w’i Kibeho avuga ku mvura y’umugisha wa Assomption itavugaho rumwe na benshi.

Ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka Kiliziya Gatulika yizihiza umunsi wa Assomption cyangwa ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. Kuri uyu munsi benshi baba biteze ko haragwa imvura bita iy’umugisha, gusa hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho iby’amadini bitaraza. Hakibazwa impamvu igwa kuri iyi tariki. Mu kumva icyo Kiliziya Gatulika ibivugaho, Ibyishimo.com yaganiriye na Mgr Celestin Hakizimana, uyobora ... Read More »

Korali Jasper Singers bazanye Videwo y’indirimbo ‘Humura’ igamije guhumuriza abantu b’imana–VIDEWO

Korali Jasper singers yo mu Itorero ry’Abavantisiti b’umunsi wa karindwi bakorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye. Iri tsinda ry’abaririmbyi bazanye Videwo y’indirimbo ‘Humura’ igamije guhumuriza abantu b’imana nk’uko na Bibiliya ibisaba abavugabutumwa. Aganira na Ibyishimo.com, Iradukunda Eric Bryan uyobora iyi korali, yavuze ko bishimira ubutumwa buhumuriza abantu nk’uko Imana ibibasaba. REBA HANO VIDEWO Y’INDIRIMBO ... Read More »

Indirimbo ‘Imana y’ukuri’ ya Deo Imanirakarama, igaragaramo umuririmbyi ukomeye wa Korali Impanda–VIDEWO

Umuraperi Imanirakaramo Deo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imana y’ukuri’, igaragaramo umuririmbyi wa Korali impanda witwa Joyce. Aganira n’ikinyamakuru Ibyishimo.com, Deo Imanirakarama usengera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, yavuze ko muri iyi ndirimbo yerekana uburyo Imana ikomeye. Yagize ati: “Hari aho nerekenye Imana itangaje ikura umuntu mu buzima bubi, ikamushyira mu bundi buzima. Harimo n’ibyerekana ukuntu Imana iba yararemye ... Read More »

Kwizerwa n’Imana biri hejuru y’akandi gaciro kose kabaho–Bishop Masengo.

Nyuma y’uko yongeye gutorerwa kuyobora Itorero Foursquare Gospel Church Mu Rwanda, mu yindi manda y’imyaka 5, Bishop Dr. Fidele Masengo avuga ko kwizerwa n’Imana biri hejuru y’akandi gaciro kose kabaho. Uyu mukozi w’Imana aganira na Ibyishimo.com yagaragaje uburemere n’agaciro gakomeye aha kuba yongeye kugirirwa icyizere. Yagize ati: “Ntabwo abantu bakugirira icyizere Imana itakikugiriye. Rero kwizerwa n’Imana biri hejuru y’akandi gaciro ... Read More »

Ibimenyetso 6 bizagufasha gutahura ko umukobwa agukunda atiriwe abivuga.

Ntibisanzwe ko umukobwa yabwira umusore ko amukunda, ariko umusore ashobora kureba bimwe mu bimenyetso by’umubiri, agatahura ko umukobwa yamwimariyemo atiriwe abimubwira. Hari ibimenyetso byinshi yaba ibishingiye ku byo akora, uko yitwara ku musore yakunze n’ibindi. Gusa ibi bimenyetso 6 bishingiye ku mvugo ya bimwe mu bice by’umubiri, byakwereka ko umukobwa agukunda cyane, atiriwe akoresha amagambo. 1. Ahora aguhanze amaso. Igihe ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress