Friday , 24 February 2017

Author Archives: Valentin Twiringiyimana

Umuhamagaro wa Praise Again Rwanda ukomeje kubateza indi ntambwe mu masengesho.

Praise Again Rwanda Ministries ni minisiteri yo kuramya no guhimbaza igizwe n’abakristo baturuka mu matorero atandukanye, bakaba bafite umugoroba wo kuramya Imana kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2017. Evening of Worship  ni umugoroba Praise Again Rwanda itegura buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, ukaba ari umugoroba wo gushima Imana no kuyigarukira mu gihe abantu baba bamaze ukwezi bahugiye ... Read More »

Amerika : Yafashwe yibye miliyari 7 z’amadolari yemeza ko ari Yesu washakaga ko akira

Umugabo wo muri Leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa John Michael Haskew yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amadolari y’Amerika 250 000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba miliyari 7 z’amadolari y’Amerika, avuga ko Yesu yashakaga ko aba umutunzi. Uyu mugabo yafashwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize nyuma yo kwinjirira compte ye bagasanga yaragiye yiba amafaranga ... Read More »

Theo Bosebabireba yihakanye Violette uvuga ko ari we wamuteye inda y’umwana afite

Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba  arahakana kubyarana n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Violette uturuka mu ntara y’Amajyepfo.  Ni mu gihe Violette amusaba kumufasha kurera umwana w’imyaka itatu  avuga ko babyaranye nyuma yo kumuterera inda muri Lodge. Nk’uko Violette abyemeza, ngo yahuye na Bosebabireba bwa mbere bataziranye, ubwo yamuhamagaraga akava mu Majyepfo akamusanga i Kigali hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo muri lodge ... Read More »

Sobanukirwa neza n’ ubutware bwa Yesu! – Pastor Desire Habyarimana

Umukozi w’imana Pasiteri Desire Habyarimana yatanze inyigisho ivuga ku butware bwa Yesu aho agaragaza ko Yesu afite ubutware ku bintu byose. ni ukuvuga : mu butabire, mu binyabuzima, mu bugenge, mu bukungu, mu mateka, mu iyobokamana n’ahandi. Ni inyigisho yatanze mu byiciro bine gusa twe twabibumbiye hamwe nk’uko muri bubibone mu nkuru yacu. Dore uko Umukozi w’Imana yagaragaje ubutware bwa ... Read More »

Umutekamutwe wiyitiriye Dominic Nic Ashimwe amaze abantu abacucura utwabo

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Dominic Nic Ashimwe aratangaza ko hari umuntu wiyitiriye amazina ye ku rubuga rwa facebook akaba yamaze abantu abacucuraho utwabo. Mu magambo yatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe wamenyekanye mu ndirimbo Ashimwe, Nemerewe kwinjira n’izindi nyinshi, yaburiye abantu abasaba kwitonda no kubimenyesha abandi kugira ngo ... Read More »

Amerika: Uwari impumyi yongeye kubona nyuma yo gusigwa amavuta yavanywe mu mubiri w’umutagatifu

Umugore witwa Dafne Gutierrez  yari yarahumye mu Ugushyingo 2015. Nyuma yo kumuvura indwara yitwa ” intracranial hypertension”, indwara ituma umuvuduko w’amaraso wiyongera mu bwonko, abaganga bamubwiye ko atazigera yongera kureba. Gusa uyu mubyeyi w’abana bane wo muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyigeze acika intege. Yari azi neza ko ibidashoboka imbere y’abantu bishoboka imbere y’Imana, igihe umuntu ... Read More »

Bahinduye izina ariko ntibahindutse ( Igice cya nyuma ) – Dr. Masengo Fidèle

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda Dr. Masengo Fidèle yasoje inyigisho ye yise ‘ Bahinduye izina ariko ntibahindutse.” Ni inyigisho yari igizwe n’ibice bitanu, aho yasoje igice cya nyuma yibanda ku nzira iganisha ku mpinduka mu bukristo. Hari ibintu bine by’ingenzi rero umukozi w’Imana yagarutseho, avuga ko abona byahindura ubuzima bw’uwakwiyemeza kubikurikiza wese. Ibyo bintu bine ni ibi ... Read More »

Imiryango ishinzwe amategeko n’ubutabera iratabariza abakristo bakomeje gukorerwa Jenoside

Ikigo Nyamerika cy’Amategeko n’Ubutabera ( The American Center for Law and Justice ) cyabajjije Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu impamvu gakomeje kurebera, guceceka ndetse no kwanga guha agaciro abakristo n’abandi banyamadini bakomeje kwicwa n’itsinda ry’iterabwoba rigizwe n’abayisilamu, kandi nyamara bafite ibimenyetso bigaragara. Iki Kigo Nyamerika ku bufatanye n’icyo mu Burayi gishinzwe Amategeko n’Ubutabera ( the European Center for ... Read More »

Itorero Zion Temple Belgique ryacitsemo ibice bamwe bashinga itorero ryabo

Itorero Zion Temple Celebration Centre ryo mu Bubiligi ryacitsemo ibice bibiri, bituma bamwe bajya gushing itorero ryabo bise ‘World Revival Centre.’ Intumwa y’Imana Paul Gitwaza aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook amagambo ahumuriza itorero rya Zion Temple Belgique arisaba gukomeza kwihangana mu bibazo bikomeye ririmo, anarimenyesha ko ari mu nzira ajya kurisura.” Paul Gitwaza yari yanditse agira ati : ... Read More »

Bahinduye izina ariko ntibahindutse – Dr. Fidele Masengo

Iyi ni inyigisho ya Dr. Fidèle Masengo, Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda,  inyigisho amaze kwigishaho ibice bitatu akangurira abantu kudahinduka ku izina gusa, ahubwo bagahinduka mu bikorwa byabo. Ni yo mpamvu agira ati : “ Bahinduye izina ariko ntibahindutse.” Fidèle Masengo ngo yatangiye kuganirizwa n’Imana kuri uyu mutwe w’iri jambo rye mu 2008. Yaje kugenda yitegereza rero ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress