Baciye agahigo ko gushyingiranwa bakuze mu mateka y’isi nyuma yo gukundana bakiri bato ariko buri wese agashaka undi.

0
25

Umusaza w’imyaka 93 n’umukecuru w’imyaka 95 bo mu Bwongereza bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’imyaka myinshi ari inshuti ariko ntibabana.

Bernard na Marigarita basezeranye imbere y’Imana

Iby’uru rukundo rudasanzwe byabaye nta muntu watekerezaga ko byaba ariko uyu mugabo Bernard w’imyaka 93 yambariye uyu bashakanye ubwo yashyingiranwaga n’umugabo we wa mbere mu myaka 60 ishize.

Aba bageni baherukaga guhura bakiri bato bongeye kubonana mu muhango wo gushyingura umugore wa mbere wa Bernard mu myaka itandatu ishize.

Umuhungu w’uyu mugeni Marigarita witwa Ben ufite imyaka 52 avuga ko urukundo rwa nyina n’umugabo we rwatangiye mu gihe cyo gushyingura se. Bivugwa ko umugore wa Bernard yari inshuti magara ya Marigarita ku va mu bwana bwabo ndetse yagize n’inshingano zikomeye mu bukwe bwe nkuko Naij.com yabitangaje.

Kuri ubu Bernard na Marigarita bambikanye impeta yo kubana akaramata baherekezwa n’ababakomakaho ibintu byatangaje benshi.

Bambikanye impeta y’urudashira
Couple become world's oldest newlyweds after woman, 95, marries 93-year-old toyboy
Ababakomokaho n’inshuti zabo babaherekeje

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::