Sunday , 20 August 2017

Bakirisitu muhumuke mumenye ko imbwa Bibiliya ivuga zabagezemo

Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ibyahumetswe n’Imana kitubwira ibyabaye cyera , ibiriho ubu , ndetse n’ibizaba mu gihe kiri imbere. Ntago umuntu usoma ijambo ry’Imana yarakwiye gutungurwa n’ibyo abona , ahubwo yarakwiye kuba azi uko abyitwaramo akabera n’abandi umujyanama abifashijwemo n’Umwuka Wera.

Ijambo ry’Imana rigikubiyemo ntirihwema kutuburira umunsi ku munsi ngo tumenye aho ibihe bigeze n’uko tugomba kubyitwaramo , ariko bamwe bakavunira ibiti mu matwi , abandi bakirengagiza ibyo nkana bitewe n’umugambi wa satani ku bizima bwabo.

Muri iki gihe hariho inyigisho z’ibinyoma , bamwe bakabwiriza abantu ubutumwa bupfuye  ariko atari Imana yabahamagaye. Umunsi ku munsi ntibatana no gushaka impiya ( amafaranga ) bifashishije ibyo bigisha , aho kubwiriza  abantu ijambo ry’Imana ngo bakizwe bave mu byaha batazarimbuka bababwiriza ibibanezeza kugirango barusheho gutura no gushinga imizi mu madini barimo ejo batazahirahira kujya mu yandi.

Bamwe muri bo ntibatinya no gutanga  amafaranga y’umurengera ngo babone imbaraga z’umwijima maze bitwe abahanuzi .

Ariko ijambo ry’Imana risobanutse neza kuri abo , kuko nta kinti kizabagusobanurira uretse gusenga Imana ngo ikwereke uwo mukozi w’Imana muri kumwe , ubuhamya bwe nabwo buzakwereka koko niba akorera Imana cyangwa ari muri wa mubare w’imbwa twabonye muri Bibiliya.

Imbuzi zerekeye intumwa z’ibinyoma

Abahanuzi b’ibinyoma kimwe n’intumwa z’binyoma bahozeho no mu gihe cyashize . Abakora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka kandi bakiyitirira ko ariwe wabatumye Pawulo yabise imbwa kandi asaba abantu bumvise ijambo rye kuzirinda . Pawulo yasabye ab’Ifiripi kwirinda izo mbwa  bitewe nuko muri icyo gihe zigishaka inyigisho z’ibinyoma kandi ziyitirira ko zahamagawe na Yesu Kristu.

Izi mbwa ( intumwa z’ibinyoma ) ngo kenshi zihinyura inyigisho z’ukuri zigishijwe n’abandi ba cyera , zigahakana ibizira ahubwo zikabyeza.

Niyo mpamvu muri iki gihe hariho abahanuzi n’intumwa z’ibinyoma bagenda bashinga amadini bagamije kwereka abantu ko bahoze mu buyobe , ahubwo hari uko bagakwiye kwitwara kandi ntacyo bitwaye Imana , yewe itazanabahana.

Abafiripi 3 : 1 – 5 haranditse ngo :” Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi, kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.”

Izi mbwa ngo zigaragaza nkizishoboye  iyo abantu bari mu gihirahiro batazi uko bagomba guhagarara mu nzira z’Imana , zibwira abantu ko zikora ibitangaza kandi arizo zonyine Imana ikoresha ku buryo zidatinya kwerekana ko ari ntagereranywa mu gice zirimo.

Kuzimenya birashoboka ; bisaba gusenga no gusoma ijambo ry’Imana ukarisobanukirwa ugamije kuva mu bigawa n’Imana , ukirinda abagushyeshyenga ngo babonye ahari umukozi w’Imana ukoreshwa ibitangaza kandi agakiza abantu.

Ikindi ni ukumenya niba ibyo ukora byose bishimwa n’Imana . Gusengera ufite ubumuga runaka akagenda sibyo bivuga ko Imana yariri muri icyo kintu. Gusengera umukene agakira sibyo bivuga ko Imana ariyo yamuhaye ubutunzi , cyangwa ufite abadayimoni bakagenda ntibihagije kuko n’abakonikoni barabishoboye. Icya mbere ni nde wagutumye ? ese ubuhamya bwawe ni ubuhe ?.

Yesu ntiyaje mu isi ngo tubone imodoka , inzu , visa , umugore cyangwa umugabo n’ibindi . Yaje mu isi kugirango agucungure ubone ubugingo buhoraho. Ni twebwe tugomba kumenya niba tutari mu nzira yo kurimbuka cyangwa turi mu nzira igana mu Ijuru.

Guhomba iby’isi ku bwo gutunga Kristo

Hari bamwe mu bavugabutumwa babwiriza abantu ko nta muntu ukwiye kuvuga Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu ari umukene , bakavuga ko nta Bishop , Prophet , Pasiteri cyangwa Apotre ukwiye kuba ari umukene . Benshi bitwaza izi nyigisho bagahimba amayeri adasanzwe ngo bakure amafaranga mu bakirisitu bababwira ko ariko bakorera Imana , ariko baba bagamije kwigwizaho imitungo irimo amazu ahenze , imodoka n’ibindi.

Abafiripi 3 : 7 – 11 hatwereka neza uko Pawulo akimara guhamagarwa yitwaye kugirango akorere Imana neza. Hagira hati :” Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

1,519 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress