Bamwe muba kristo gutwara Bibiliya babisimbuje telephone

0
498

Bibiliya kubemera Kristo bayifata nk’intwaro ikomeye yagufasha kwirinda imitego y’umwanzi satani gusa   uko isi igenda itera imbere ndetse n’ikoranabuhanga rikagira umuvuduko ukabije byagize ingaruka kubuzima bw’abantu batandukanye ndetse naba kristo muri rusange.

Muri iyi minsi abakristo basigaye bajya gusenga nta Bibiliya bitwaje, umwe muba kristo  twaganiriye yadutangarije ko bidakwiriye.

Rugamba fabrice aganira n’Ikinyamakuru   Ibyishimo .com yagize ati “  njye narumiwe vision isigaye yarageze no mu Rusengero ndetse no mu Itorero ry’Imana , abantu basigaye bajya gusenga nta Bibiliya bitwaje ngo bazifite muri telephone kandi njyewe niba  nararebye neza Bibiliya zo muri telephone mbona zidahuye na Bibiliya isanzwe ese niba umuntu agomba kugendana irangamuntu aho agiye hose kuki umu kristo we atakwitwaza ikimuranga?”

Yakomeje avuga    ko izi    Bibiliya zo muri telephone zirangaza abantu mu Rusengero aho usanga umuntu ngo arimo gusoma bibiliya haza ubutumwa bugufi akaba arabusomye    agatangira guseka  kandi ari munzu y’Imana ibi njye mbifata nko kutubaha inzu y’Imana kandi ibi ntahandi bituganisha atari mu muriro utazima.

Pasiteri Nzeyimana Damascene aganira n’Ikinyamakuru Ibyishimo. com yatangaje ko ari amakosa kujya gusenga usize Bibiliya.

Ati” ni amakosa kujya mu Rusengero usize Bibiliya murugo cyereka aho bitemewe nko mu bihugu by’Abayisiramu , gusa ushobora kwifashisha iyo muri telephone  igihe utagiye mu materaniro ariko niba umuntu agiye gusenga nibyiza ko ayitwaza rwose”

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::