Baturutse i Nyagatare baza i Kigali bazaniye Bishop Rugagi agatambaro n’amazi ngo abisengere bazabikoreshe bakiza umurwayi

1
2977

Umubyeyi n’umukobwa we baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare baza i Kigali bazanye amazi yuzuye mu ducupa tubiri ndetse n’agatambaro ngo Bishop Rugagi abisengere bazabikoreshe bakiza umurwayi wabo basize i Nyagatare arwaye amadayimoni.

Ibi byabaye mu materaniro yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru turimo gusoza aho umukobwa na nyina baturutse i Nyagatare bakaza mu masengesho i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bazanye agatambaro n’uducupa tubiri twuzuye amazi ngo Bishop Rugagi abisengere bazabikoreshe bibakirize umurwayi wabo bari basize i Nyagatare.

Ibi ni ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe mu masengesho nk’aya bimenyerewe ko hazanwa abantu barwaye ariko kuba umuntu yazana igikoresho yizeye ko umuntu runaka ashobora kugisengera yagikoza ku murwayi agakira ni ibintu bitamenyerewe.

Uyu mukobwa na Nyina ngo bafashe umwanzuro wo kuza bitwaje ibyo bikoresho nyuma yo kubona ibitangaza byakoretse ubwo uyu Bishop Rugagi yajyaga i Nyagatare mu byumweru bibiri bishize gukorerayo umurimo w’Imana abarwayi benshi bagakira.

Aba bazanye ibi bikoresho ngo icyo gihe bari bajyayo umuhungu wabo ariko ngo ntibabashije kubonana na Bishop Rugagi ngo asengere uwo murwayi.

Nyuma yaho rero ngo basanze batabasha gukura umurwayi wabo mu Karere ka Nyagatare ngo bamuzane i Kigali bahitamo kuzana ayo mazi n’agatambaro bizeye ko Bishop Rugagi nabisengera bazabisubiza iwabo birimo imbaraga zidasanzwe zizabasha gukiza umuhungu wabo bavuga ko arwara amadayimoni ndetse ngo ayo madayimoni ajya amutwara akamumarana iminsi batazi aho aba.

Bavuze ko bizeye ko nibarambika ako agatambaro ku murwayi wabo, n’ayo mazi bakayamuha akayanywa azahita akira nkuko urubuga Abacunguwe.org rw’Itorero Redeemed Gospel Church rubitangaza.

Uyu mukobwa wari wazanye na Nyina asobanura impamvu bahisemo gukoresha ubwo buryo yagize ati: “Twaje duturutse mu Mutara ariko umurwayi ntitwari kubona uko tumuzana kuko iyo yagarutse (avuye aho amadayimoni aba yamujyanye) aza nta mbaraga na nkeya afite, twazanye amazi n’agatambaro ngo ubisengere tujye kukamurambikaho ndetse tumuhe n’ayo mazi ayanywe.”

Bishop Rugagi yavuze ko koko na we arimo gusenga akabona uwo muhungu witwa Fisi (Fils) atwarwa n’amadayimoni.

Yagize ati: “Mbonye abadaimoni bari guhamagara uwo muhungu wanyu bati ‘Fisi ( Fils) ngwino tugende’….. na we agahita abakurikira.”

Bishop yafashe umwanya arabasengera, asengera ayo mazi bazanye ndetse n’ako gatambaro, asengera n’ibiganza byabo bizakora umurimo wo kurambika agatambaro ku murwayi no kumuha amazi  asaba Imana gukorera mu kwizera kw’abo bantu ikabakiriza umwana wabo.

Bishop yakomeje ababwira ko Imana yamweretse uwo murwayi na mbere yuko abo bantu bavuga icyabagenzaga avuga ko ibyo bisobanura ko Imana imukijije kandi burundu.

Bishop Rugagi Innocent bazaniye ibi bikoresho ngo abisengere ni umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel Church rikorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ku Kimisagara. Ni umwe mu bamamaye mu Rwanda muri iyi minsi kubera gukora ibitangaza bikunze kwibazwaho na benshi.

Umukobwa na Nyina bamfukamye imbere ya Bishop Rugagi basengera amazi n’agatambaro bazifashisha bakiza umurwayi basize i Nyagatare
Uyu mubyeyi ngo yatashye yiringiye ko aya mazi afite n’aka gatambaro bizamukiriza umuhungu we avuga ko yazahajwe n’amadayimoni
Bari gusenga batwawe nyuma yo kubonana na Bishop Rugagi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::