Bethesda Worship Team, Kabaganza na Pappy Clever baririmbye abantu bananirwa kwiyumanganya- AMAFOTO

0
105

Mu giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Bethesda Worship Team kikitabirwa n’abahanzi bakomeye  cyateye benshi umunezezero barabyina karahava.

Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017 ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruri ku Gisozi habereye igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyari gifite intego igira iti ‘Kuramya no guhimbaza Imana ni urufunguzo rwo kubohoka’. Iki giterane cyaranzwe no gufata umwanya munini wo guhimbaza Imana cyagaragayemo kunezerwa ku bantu bakitabiriye baturutse hirya no hino cyane mu mjyi wa Kigali.

Mu ma saha ya sa cyenda n’igice ni bwo iki giterane cyari gitangiye abantu bahageze ari benshi. Andi matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana nka Tehillah Worship Team n’umuhanzi Pappy Clever nib o babanje kuririmba bafasha abitabiriye igiterane kujya mu mwuka wo guhimbaza.

Nyuma yaho nibwo amatsiko abantu benshi bari bafite yo kureba Bethesda Worship Team iseruka yashize, aba baririmbyi batambuka ku mirongo bagana aho bitegeye abaje kubashyigikira. Baririmba indirimbo nyinshi zarimo izo mu rurimi rw’Igiswayire zari zifite umudiho zikanezeza imitima ya benshi.

Umuhanzi Liliane Kabaganza wari ufite itsinda ry’abasore babyina indirimbo ze na we yahawe umwanya urambuye wo gutaramira abari bahari, ahera ku ndirimbo ‘Intimba’ ya Rehoboth Ministries yahoze aririmbamo ndetse aririmba n’ize nka ‘Ejo ni Neza’ n’izindi.

Bamwe mu bitabiriye iki giterane babwiye Ibyishimo.com ko banezerewe cyane kubera indirimbo zaharirimbiwe natse n’akadiho bahacinyiye.

Pappy Clever yashimishije abantu mu ijwi rye rigororotse
Abaririmbyi ba Bethesda Worship Team bitegura guseruka

 

Abantu bari baryohewe n’ubutumwa buri mu ndirimbo
Pasiteri John Kaiga uyobora Groove Awards Rwanda yari muri iki giterane

Pasiteri Kaiga yafataga amafoto y’urwibutso
Henry Joel ni umwe mu babyiniye Kabaganza muri iki giterane

 

 

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::