Bigizi Gentil yavuze inkomoko y’indirimbo ye yitwa ‘Imvugo yiwe ni ihame’

0
642

Umuhanzi Bigizi Gentil yasobanuye ko imvano nyayo y’indirimbo aririmba yitwa ‘Imvugo yiwe ni ihame’ ari ibibazo umuryango we wahuye na byo bigatuma ajya mu nganzo akayihimba.

Uyu muhanzi avuga ko umugore we yahuye n’uburwayi bwa kanseri, Imana ikavugana  na bo ko izamukiza kandi koko ikabikora bikamwereka ko imvugo y’Imana ari ihame.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com yavuze ko ibyo hamwe n’ibindi Uwiteka yababwiye bigasohora ngo ni byo byamuhaye icyerekezo cyo guhanga iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Yagize ati : «Mu byukuri, igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo cyaturutse ku burwayi bwa Madamu aho yari arwaye kanseri  ntabwo twari tuzi ko yanakira ariko kuko Imana yari yaravuganye natwe igihe kinini itubwira ko azakira kandi ko tuzabyara umwana w’umuhungu.»

Uyu muhanzi avuga ko mbere yo kubyara umwana we w’imfura Imana yari yarabimubwiye kandi we n’umugore we ngo batanze ubuhamya bw’uko bizeye amasezerano y’Imana habura imyaka itatu ngo babyare uwo mwana.

Ati : « Twanatanze ubuhamya mbere y’imyaka itatu tutarabyara uwo mwana w’umuhungu ari we w’imfura kuko tuzi ko iyo Imana ivuze isohoza.”

Yakomeje avuga ko igihe cyaje kugera ibyo Imana yababwiye birasohora bituma agira igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo ivuga ko imvugo y’Imana ari ihame abwira abantu bose gutegereza umunsi n’isaha byo gusohora kw’amasezerano bahawe.

Ati :”igihe cyarageze birasohora, Imana iduha umwana w’umuhungu ari we w’imfura,akaba ari na ho iyi ndirimbo Imvugo y’iwe ni ihame yaturutse.”

Umuhanzi Bigizi Gentil yinjiye mu buhanzi muri 2011, akaba yarazamutse cyane mu mwaka wa 2014 ariko indirimbo ye Imvugo yiwe ni ihame akaba yarayihimbye mu mwaka ushize wa 2017.

Bigizi Genti yemeza ko amasezerano y’Imana atajya ahera kabone nubwo yatinda

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::