Wednesday , 26 July 2017

“ Birakwiye ko umukristo avuka ubwa kabiri kugira ngo akize ubugingo bwe ” — Bishop Rugamba

Mu buzima bw’umukiristo kuvuka ubwa kabiri cyangwa kuvuka ku bw’amazi n’umwuka wera ni ingenzi mu mibereho ye , kugira ngo habeho gupfa kuri kamere y’icyaha idutandukanya n’Imana.

Kugirango tugaragaze ko duhindutse rwose  ,ni byiza ko nk’umukiristo  ugomba kuvuka ubwa  kabiri. Nk’uko mu mimerere ya muntu iyo umwana avutse habaho ibimenyetso nko kurira , umutima utera neza n’ibindi bigaragazako afite ubuzima , niko no k’umukiristo  wavutse ubwa  kabiri  agomba  kwerekana imbuto z’uko yavutse bundi bushya koko.

Bishop    Rugamba Albert   uyobora  Itorero   Bethesda    Holy Church mu Rwanda   yatangarije   ikinyamakuru Ibyishimo.com  ko ku mukiristo kuvuka ubwa kabiri  ari ingenzi  cyane kugirango yagure imibereho ye n’Imana.

Yifashishije amagambo ari mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohani 3:1-6  hatugaragariza neza ko umuntu utabasha kubyarwa n’amazi n’umwuka Wera  atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.

Bishop Rugamba agaragaza ko kuvuka ubwa kabiri ari ukubyabwa n’amazi , n’umwuka wera , biva  aho umukiristo  yumva akanumvira ijambo ry’Imana,  akizera , agahamba kamere , akihana , akicuza , akabatizwa nk’ikimenyetso  cy’uko  wapfanye na Yesu ukazukana nawe , noneho umwuka wera akaza agakora imirimo muri wowe.

Abantu  bakunze kuzirikana  cyane ku itariki bavukiyeho ubwa kabiri , igihe bahuraga na Yesu ariko ntiberekane ibimenyetso. Ku mukristo rero wavutse ubwa kabiri , agomba kugaragaza imbuto nziza zikwiriye abihannye bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Bishop Rugamba akomeza avuga ko umukiristo wavutse ubwa kabiri , wapfuye ku byaha no mungeso mbi za kamere akwiye kwera imbuto zitandukanye n’imirimo ya kamere nkuko Yesu yabivuze ko abe abamenyera ku mbuto bera , nk’umukiristo wavutse ubwa kabiri akwiye kugira urukundo, impuhwe , kubabarira , kutagira inzika n’izindi ngeso zihabanye n’ibikorwa by’abapagani.

Akomeza avuga ko  kumenya ko wavutse ubwa  kabiri , ari ukwirinda  icyaha no kugira umutima utagucira urubanza. Avuga kandi ko turi abantu ducumura buri munsi , ariko ko ari byiza kwihutira kugaruka imbere y’Imana  ugakiza ubugingo bwawe kuko ari  bwo buzabona Imana.

Bishop Rugamba asoza asaba abantu kumva no gukurikiza ijambo ry’Imana bakaryizera  , rikabahesha  kuvuka ubwa kabiri bakava mu byaha .

Avuga ko bafasha abantu babasengera  , nk’uko Imana ariyo itanga agakiza ku buntu nabo bakabasha ku kacyira. Ati :” Buri muntu akwiye gufasha abagize  intege akababyutsa , akabagarura ku murimo w’Imana “.

Bishop Rugamba Albert uyobora Itorero Bethesda Holy Church mu Rwanda asaba abemera Mana kuvuka ubwa kabiri .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

5,367 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress