Biratangaje: Shokola ishobora gutuma uba mutoya ho imyaka 10

0
213

Ubundi abahanga mu bijyanye n’imirire bagaragaza ko hari ibiryo warya bikakurinda gusaza vuba.Ni bimwe mu biryo bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, Vitamini zitandukanye, imyunyu ngugu n’ibindi.

Urubuga healthambition.com, rugaragaza ko Shokola nayo iboneka mu biribwa umuntu yarya akarushaho kugaragara nk’aho ari muto nk’uko abahanga muri siyansi babigaragaje ko ifite intungamubiri nyinshi.

Aba bahanga bavuga ko uramutse ushaka kugirirwa akamaro n’ibiva muri shokola, ukoresha izo mu rwego rwo hejuru zitwa dark chocolate, Shokola zirimo amata n’isukari ariko zikabamo cocoa nkeya, zibamo intungamubiri zikomoka mu bimera.

Ubundi se Shokola imaze iki mu buzima?

1. Shokola igira imyungu ngugu itandukanye

Muri shokola usangamo imyunyu ngugu itandukanye nka copper, magnesium, manganese, na iron yoase ikunze kuboneka muri Shokola yitwa ‘dark chocolate’.

Iyi myunyu yose ni ingenzi ku mubiri wawe kuko ituma ukora neza.Imyunyu ngugu ni ingirakamaro ku myakura, ubudahangarwa bw’umubiri, gutembera kw’amaraso, no ku magufwa.

2. Shokola irinda umubiri kwangizwa n’ikibonetse cyose

Shokola igire ibyitwa antioxidants irinda umubiri kwangizwa na buri kimwe cyose.Ntabwo bivuze ko umuntu yajya arya shokola buri munsi cyangwa inshuro nyinshi ku munsi, ariko ikomoka ku gihingwa kitwa cocoa kifite umumaro nk’uw’imbuto n’imboga.

Nubwo amata akoreshwa muri gukora shokola zirimo amata, agora umubiri mu gufata antioxidants ziwurinda kwangizwa na buri kimwe cyose, bakugira inama yo gukoresha shokola zatunganyijwe neza cyangwa ugakoresha urubuto rwa cocoa.

3. Shokola ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso

Ubushakashatsi bwagaragaje ko shokola ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso.Umuvuduko w’amaraso ukabije utavuye utera umutima n’ibindi bibazo bishamikira ku mutima.

4. Shokola yagufasha igihe urwaye inkorora

Shokola yiganjemo theobromine igira akamaro gakomeye ko kuvura inkorora.Iyi theobromine iba muri shokola yo mu bwoko bwa Dark.

5. Shokola ifasha mu kurwanya Diyabete

Ubushakashatsi bwerekanye ko shokola ifasha mu kurwanya indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2, kuko ifasha mu gucunga ibipimo by’isukari mu mubiri.

6. Shokola ni nziza ku bwonko bwa muntu

Burya ngo kurya shokola (dark) bifasha mu kuzamura uburyo amaraso atemberamo mu bwonko bwa muntu.Bituma ubwoko bukora neza bikanavura cyangwa bikarinda indwara z’ubwonko zirimo no kwibagirwa.

Ubushakashatsi bwerekanye ko flavanols ziba muri cocoa zituma umuntu afata mu mutwe ku buryo adapfa kwibagirwa.Ibi byose byavuzwe bituma umuntu urya Shokola ashobora kugaragara nk’aho ari muto ho imyaka 10, kubera ko usanga Shokola ifasha mu kurwanya ibyangiza umubiri kandi yifitemo intungamubiri nyinshi zitandukanye.

Urya shokola agaragara nk’ukiri muto.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::