Bishop Rugagi Innocent yakoreshejwe iby’ubutwari ,umwe ahagurutswa mu kagare, abandi barabohoka–AMAFOTO

0
233

Nyuma y’uko Bishop Rugagi agiriye urugendo mu gihugu cya Kenya, yakoresherejweyo ibitangaza birimo no guhagurutsa umwana wari amaze imyaka 3 agendera mu kagare kuko yamugaye afite imyaka 3 gusa none ubu afite 6 nkuko ikinyamakuru cyiri torero kibitangaza.

Uyu mwana afite imyaka 6, yiberaga mu kagare kuko yamugaye afite imyaka 3.
Bishop Rugagi yakoreshejwe mu gukiza uyu mwana.
Iri ni igare yaramaze igihe yiberamo atagenda.

Nk’uko urubuga rw’Itorero Abacunguwe rubyandika, Bishop Rugagi yatangiye umurimo w’Imana kuwa Gatandatu Tariki 05/08/2017 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwimika Doctor Francis Mutuwa kuba Bishop, ari naho yaboneye umwanya wo kubwiriza no gukora ibitangaza.Ibi byabereye mu Itorero Redeemed Gospel Church ahitwa Nakuru.

Bishop Rugagi yitabiriye umuhango wo kwimika Doctor Francis Mutuwa.

Ku munsi wo ku Cyumweru nyuma yo kwigisha inyigisho yo kwizera iboneka muri Mariko 11:20-24, Bishop Rugagi yaje kugira umwanya wo gufasha abantu nk’uko Imana yabimubwiye ndetse benshi mu bari habari baranezerwa bashima Imana.

Bishop Rugagi yafashe umwanya wo kwigisha.

Mu bitangaza uyu mukozi w’imana yakoreshejwe imbere y’Abanyakenya harimo kunga ingo zari zarasenyutse, Gukiza abari bafite ubumuga, no kubohoka ku bari bafite karande zitandukanye binyuzwe mu gusigwa amavuta.

Uyu musaza yagenderaga ku nkoni none yakiza.
Umusaza yahise atanga ubuhamya mu iteraniro. abantu baratangara.
Aba bongeye kwiyunga.

Bishop Rugagi yakomeje gusengera benshi ngo babohoke.
N’abakiri bato ntibatanzwe.
Bishop Rugagi yasengeye Korali abasiga amavuta.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::