Bishop Rugagi yasabye umugore washatse kabiri byanga kwambara nk’abageni amutambagiza urusengero — AMAFOTO

0
4504

Umushumba  Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda, Bishop Rugagi Innocent, yasengeye umugore washatse ubugira kabiri ariko bikaba iby’ubusa ntaregame mu rugo nk’abandi.

Iki gikorwa cyiswe icy’ubuhanuzi Bishop Rugagi yagikoreye mu materaniro yahawe izina ry’Igicaniro.

Nkuko bisanzwe bigenda , Bishop Rugagi umaze kumenyerwa mu gukora ibitangaza yatangiye ubuhanuzi bwe ahanurira abantu batandukanye , agera ku mugore wa mbere yabwiye ko amubona nk’umuntu ufite umutima usaba Imana kumukiza akazi ko gufungura amacupa y’inzoga.

Ati :” Ndabona umutima wawe uri gusaba Imana iti ‘ Igukize akazi ko gufungura amacupa y’inzoga. Imana iguhinduriye akazi. kuko ndabona wirirwa uhumurirwa n’inkoko ariko ntuziryeho, ariko ugiye kuzirya ndetse usigarize n’abaturage.”

Ku nshuro ya kabiri nibwo Bishop Rugagi Innocent yageze ku mugore washatse ubugira kabiri ariko bikaba iby’ubusa.

Yamubwiye abona abantu bamwiyeretse ko ari beza ariko ari babi cyane. Undi nawe ati :” Nibyo nashatse kabiri kose byanga.

Bishop yakomeje amubwira ati:” Ndabibona ukubitwa , utukwa , ndetse ufatwa nabi bihagije. Ariko izo karande zose Imana izikuyeho mu izina rya Yesu. Igihe cyawe cy’umubabaro, kirahagije, ubu Imana iguhinduriye ubuzima, iguhaye andi mahirwe kandi urabona kugira neza kw’Imana. Uvuye muri nza ( inzangihe ) winjiye muri nda ( indagihe ) Imana iguhinduriye ubuzima, ihugaye amahirwe ya kabiri.”

Yamubajije icyo yifuza , maze uwo mugore amusubiza ko yifuza ko Imana imukorera ubukwe .

Ati “‘ n’iki wifuza ko Imana igukorera ?’ undi ati ‘ Ubukwe. Bishop Rugagi yahise akora igikorwa cyiswe icy’ubuhanuzi , amubwira ngo yitwikire mu mutwe agatambaro yari afite mu ijosi ase nk’umugeni , ahita amuha n’indabo, ati: Genda nk’umugeni.'”

Abari muri iri teraniro bigishijwe ijambo riri mu gitabo cyo Kuva 33 : 17 rigira riti :” Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”

Ari gutambagira nk’umugeni

Dore abantu batandukanye Bishop yahanuriye mu masengesho” Igicaniro”:

Ari kumwenyura nk’abandi bageni bose
Bishop aramubwiye ati: Wisubira inyuma ahubwo icara imbere mu ntebe z’abageni.”

 

FOTO : Redeemed

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::