Bishop Rugagi yimuriye amateraniro i Rwamagana nyuma yo gufungirwa urusengero rw’i Kigali

4
2603

Nyuma yuko urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church ruherereye i Kigali rufunzwe, amateraniro yajyaga aba kuwa gatatu yimuriwe kuwa gatandatu akazabera mu Karere ka Rwamagana.

Kuva kuwa 12 Gashyantare 2018, urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church riyoborwa na Bishop Rugagi Innocent rwafunzwe n’inzego za Leta bitewe nuko abarusengeramo bateza urusaku bikabangamira ibikorwa by’abaruturiye.

Nyuma yo gufungirwa imiryango, Bishop Rugagi abinyujije kuri Televiziyo y’Itorero rye (Tv7) yatangarije abayoboke b’iryo torero ko amateraniro yajyaba aba kuwa gatatu yimuriwe kuwa gatandatu kandi akazabera i Rwamagana.

Frorent Ndutiye umuhuzabikorwa w’ibiganiro kuri Televiziyo y’Itorero Redeemed Gospel Church yaduhamirije ayo makuru avuga ko Bishop Rugagi Innocent ubwe ari we wagiye kuri iyi Televiziyo agatangaza ko amasengesho yari kubera ku rusengero kuri uyu wa gatatu azaba kuwa gatandatu akabera mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ndutiye yagize ati: “Bishop yaraye atangaje kuri TV 7 ko iteraniro ryajyaga riba kuwa gatatu ryimuriwe kuwa gatandatu rikaba rizabera i Rwamagana.”

Twahamagaye Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab tumubaza aya makuru ntiyabasha kutwitaba, tumwoherereza ubutumwa tumubaza niba iri torero ryahawe uburenganzira bwo gukorera amateraniro i Rwamagana atubwira ko nta burenganzira barihaye.

Mu butumwa yatwoherereje Meya Mbonyumuvunyi yagize ati: “Iri torero se hari aho riri muri Rwamagana? Ntaho riri!”

Ubusanzwe Itorero Redeemed Gospel Church ryakoreraga mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Uru rusengero rwafungiwe rimwe n’urw’Itorero Inkuru Nziza na rwo ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Urusengero rwa Redeemed Gospel Church ruherereye i Nyarugenge rwafunzwe n’inzego za Leta
Bishop Rugagi akunze kubwiriza agacishamo agacinya n’akadiho

Bishop Rugagi ari gusengera uyu mubyeyi umaze imyaka ine yokerwa bikomeye mu nda
Bishop Rugagi asengera umusaza wamugaye

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::