Bishop Samuel Kayinamura uyobora Methodiste Libre mu Rwanda yerekeje muri Philippines

0
946

Umuyobozi mukuru w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda Musenyeri Samuel Kayinamura yerekeje muri Philippines k’umugabane wa Aziya , aho yitabiriye inama ihuza Abasenyeri ( Bishop ) bose bayobora amatorero ya Methodiste Libre  ku isi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017 , nibwo Musenyeri Kayinamura yahagurutse ku kibuga cy’indege mpumahanga cya Kigali i Kanombe.

Musenyeri Samuel Kayinamura yatangarije Ibyishimo.com ko mu byo bazaganirira muri iyi nama harimo kurebera hamwe aho ivugabutumwa rigeze , bakazanaganira ku nkingi enye itorero ryabo ryubakiyeho , ndetse banahane amakuru yo mu bihugu baturukamo.

Ati :” N’inama tugira ihuza Abasenyeri b’Aba Methodiste Libre ku isi , tuyikora rimwe mu myaka ine , tukagenda duhurira rero mu bihugu bitandukanye , uyu mwaka rero twahisemo igihugu cyo muri Asia cya Philippines.”

Yongeyeho ati :” N’inama rero iduhuza ikiga ku bibazo bitandukanye ,  n’amakuru aturuka mu bihugu dukoreramo byose nkuko dusanzwe dukorera mu nkingi zijyanye ; n’ivugabutumwa , n’uburezi , ubuvuzi , amajyambere rusange , imibereho myiza no gukomeza kwita ku batishoboye. Izo nkingi zose tuzinyuramo tukagenda duhana amakuru y’ibikorerwa mu bihugu bitandukanye no kureba uko dukomeza gukorera hamwe .”

Musenyeri Samuel Kayinamura yemeza ko haricyo ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda.

Ati :” Igihugu cy’u Rwanda rero nkuko musanzwe mubizi , muri raporo zacu zijyana n’izo nkingi kuko zihura na politiki y’Igihugu cyacu ijyana no gukura abantu mu bukene , kuko twishimira aho tugeze mu nzira y’amajyambere. Ibindi bihugu bikagenda bifatiraho ingero. Tuzaboneraho no kubabwira ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge aho kigeze , uko u Rwanda rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

Byinshi rero baba babizi ariko ni ukugenda tubishimangira , tugirango tubereke ko Itorero rya Methodiste Libre rifatanyije n’abandi banyarwanda mu ruhando rwo kwiteza imbere , cyane cyane no kwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge no muri Ndi Umunyarwanda.”

Iyi nama izatangira ku itariki 26 Ukwakira , izozwe ku itariki 29 Ukwakira 2017. Nyuma yo kuyisoza , Abasenyeri bose bayitabiriye bazasura amatorero atandukanye yo muri Philippines , bahavuge ubutumwa ari nako batsura umubano ugamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Bishop Dr Joab Lohara uyobora Itorero Méthodiste Libre ku isi yaje mu Rwanda , asura  kandi yunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uyu muyobozi wageze mu Rwanda ku itariki ya 6 Kanama 2017, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yavuze ko ibyabaye bibabaje ku buryo atabona uko abisobanura.

Yagize ati :“ Sinzi icyo navuga, gusa Jenoside ntikongere mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi, leta zigomba guharanira kuzana amahoro mu bantu bose, nta tandukaniro riri hagati y’ubwoko runaka kuko bose baremwe n’Imana. Urubyiruko rugomba kwigira ku mateka bakubaka ejo heza kuko bafite igisubizo ku bibazo byose bahura na byo buri munsi kugira ngo bagere ku mahoro.”

Umwepisikopi akaba n’Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda Musenyeri Kayinamura Samuel

Umuyobozi wa Methodiste Libre ku isi n’uwo mu Rwanda bashyize indabo ku mva

Bishop Dr Joab Lohara ubwo yari mu Rwanda yazengurukijwe ibice binyuranye bigize urwibutso rwa Kigali asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::