Wednesday , 29 March 2017

Bobo Bonfils warumaze imyaka itatu ataririmba yagarutse mu ndirimbo yise ‘ Instinzi y’Igologotha ‘ AUDIO — [ Free Download ]

Umuhanzi  Bobo Bonfils  uririmba indirimbo zihimbaza Imana yongeye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka itatu ataririmba nk’umuhanzi ku giti cye . Iyi ndirimbo yise Instinzi y’i gologotha yumvikanamo amagambo akomeye arata ubutwa Umwami Yesu Kristu yagaragaje k’Umusaraba yemera gupfira umuntu .

3

Bobo avuga ko nubwo ataririmbaga ku giti cye , yakomeje gukorera Imana nk’umuramyi mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR paruwasi ya Nyarugenge akanabifatanya no kuririmba muri Korali Hoziyana .

Ati :” Narimaze imyaka itatu ntakora umuziki nk’umuhanzi ku giti cyanjye , ariko nkora umurimo w’Imana mu rusengero nk’umuramyi ndi no muri Korali Hoziyana . ”

2

Asobanura ku ndirimbo ye nshya yise ‘ Instinzi y’Igologotha , Bobo yagize ati :” Indirimbo nise intsinzi y’ Igorogotha navugaga ukunesha kw’Imana yabaye Umuntu . Hariya hantu Yesu yemeye kubabazwa ngo nanjye na buri muntu wese tubone agakiza . Intwari yo kwa Dawidi mba mvuga ni ‘ Yesu ‘ kuko niwe watwunze n’Imana . Kenshi njya ntekereza ku rukundo rwa muntu ngasanga ntaho rwakora urwa Yesu Kristu kuko arahebuje mu bantu bose babayeho .”

Bobo Bonfils yiseguye ku bantu bigeze gukunda ibihangano bye , ariko bakabura irengero rye . Ati :” Icyo navuga nuko nishimiye kongera kugaruka mu muziki nkivuga Yesu , kandi  nshima Imana yabanye nanjye mu bihe nanyuzemo byari bogoye  kandi bikomereye mu buzima bwanjye , Imana ikaba yongeye kumpa uburyo bwo kuyikorera . Ndisegura ku bakunzi b’umuziki wa gospel muri rusange , kukubura kwanjye , suko naretse kuririmba cyangwa nabivuyemo , ahubwo n’Imana yabishatse ko bigenda kuriya.”

1

Indirimbo zose ziri kuri Album nshya ya Bobo Bonfils ngo zamaze gutunganywa , k’uburyo yiteguye kuzishyira ahagaragara mu mpera z’umwaka nkuko yabitangarije ibyishimo.com .

Mu magambo ye yagize ati :” Ubu indirimbo zose zamaze gutunganywa , nditegura kuzishyira hanze mu gitaramo cyo kumurika Album yanjye nshya kizaba ku itariki 18 Ukuboza 2016 . Ndifuriza buri wese kuzanyurwa n’ubutumwa burimo kuko nibwo Imana yampaye ngo ngeze ku bantu bayo .”


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

Ntucikwe !! Horana   natwe   ukanda    hano like kuri page yacu ya  Facebook,  Twitter na  Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro    by’abakozi    b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange

15,107 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress