Bosco Nshuti , New Melody na Siloam Choir bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ya Jado Sinza kibura iminsi 4

0
244

Jado Sinzabyibagirwa ni umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘ Nabaho ‘ ,’ Yaratwibutse ‘, ‘ Witinya ‘ n’izindi zanyuze amatwi y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya  no guhimbaza Imana.

Ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nibwo Jado Sinza azamurikira Abanyarwanda album ye ya mbere y’ amajwi [ Audio ] yise Nabaho.

Ni igitaramo gikomeye kizabera ku Gisozi haruguru ya ULK [ kuri Dove Hotel Kigali ] kikazahuza abaririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bafite ubuhanga mu miririmbire barimo Bosco Nshuti  uzwi cyane mu ndirimbo yise ‘ Ibyo Ntunze ‘ New Melody na Siloam Choir.

Jado Sinza watangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017  yashimangiye ko kumurika album kuri we ari inzozi yagize kuva mu buto bwe.

Ati “ Ibi ni ibintu byari bindi ku mutima mbimaranye igihe kirekire. Natangiye uyu mwaka mbitekerezaho mu buryo bwagutse ariko muri rusange n’igitekerezo nakigize kuva kera. Nari nihaye intego ko uyu mwaka wa 2017 uzarangira muritse album yanjye kandi nizeye ko Imana igiye gusohoza umugambi wayo.”

New Melody bazaririmba muri iki gitaramo

Uyu  muhanzi avuga ko imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye  ayigeze kure , ndetse ibyangombwa byose byasabwaga byagiye ku murongo ubu ahasigaye ari ugutarama icyubahiro cyÍmana  cyikazamurwa.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::