Brian Blessed yakoranye indirimbo n’Umunyarwanda uba muri Canada

0
243

Brian Blessed wamenyekanye mu ndirimbo [ Dutarame ] yemeje  ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 azashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana  yakoranye n’umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada witwa Elijah Gasangwa .

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 .

Kimwe n’abandi bahanzi bose , Brian nawe ashimangira ko mu myaka yashize yahoze akunda uko uyu muhanzi yaririmbaga , kandi ko yari ikitegererezo cye mu murimo w’Imana.

Ati :” nakundaga ukuntu yaririmbaga neza , cyera nkiri muto namufataga nk’umuntu w’icyitegererezo mu murimo w’Imana by’umwihariko nk’umuririmbyi. Ubu amaze imyaka igera kuri 15 muri canada.”

Elijah Gasangwa utuye muri Canada afite ubwene gihugu bw’icyo gihugu . Mu buhanzi bwe akoresha amazina ya LUCKY – G . Uyu mugabo yahoze ari umuririmbyi , byanatumye we n’abo baririmbanaga muri Korali bazenguruka ibihugu bitandukanye by’uburayi na Amerika bavuga ubutumwa.

Brian akomeza ati :” ni umunyarwanda uba muri Canada, yahoze aririmba akiri hano mu Rwanda cyera , yaririmbye mu matsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza. Abamumenye cyane bamumenye ubwo yaririmbaga muri Korali Imirasire y’i Gahini anayibera umuyobozi mu myaka yashize. Icyo gihe nibwo bazenguraka ibihugu byinshi nko mu Ubwongereza  na  America.”

Uko gukorana indirimbo byaje :

Brian yatangarije Umunyamakuru wa Ibyishimo.com ko igitekerezo cyo gukorana indirimbo na Lucky – G cyaturutse k’umuhuro wabo bombi ubwo bari bitabiriye igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Zaza.

Ati :” igihe aherukira mu Rwanda ( Lucky – G ) yarantunguye ubwo navaga k’uruhimbi maze kuririmba mu gitaramo cya Billy Jakes yise ‘ Umunyamateka ‘ . Yaje kunsuhuza ntabitekerezaga , impamvu ni uko namuherukaga muri 2003 , byari ibihe byiza kongera kumubona. Twahise dupanga umushinga w’indirimbo twembi , mpita mpimba indirimbo nyita ‘ You will do it again ‘ bisobanuye ngo ( Uzongera ubikore) .”

Yemeje ko amagambo yose azumvikana muri iyi ndirimbo ari mu gitabo cy’ibyanditswe byera muri Josuwa 23 : 8.

Brian Blessed yakoranye indirimbo n’Umunyarwanda uba muri Canada

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::