BUGESERA: Umuyobozi w’Itorero Nazareni aravugwaho gutegeka abayoboke kubakira abakwe be kugirango abashyire muri Kompasiyo

3
1197

Itorero Nazareni ribarizwa mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera riravugwamo gukandamiza abagenerwabikorwa b’ubufasha butangwa na Kompasiyo binyuze mu kubaka amafaranga yo kwinjiramo, kubaka icya cumi ku nkunga bahabwa ndetse no kubakoresha imirimo yo kubakira abakwe b’umuyobozi w’itorero Nazareni.

Bamwe mu bakirisitu basengera muri iri torero bavuga ko umuyobozi waryo Pasiteri Mukamutesi Theonile abaca ibihumbi 50, abandi akabaca 25 kugirango yemerere abana babo kujya muri Kompasiyo (Compassion International Rwanda).

Abandi na bo bavuga ko uyu muyobozi w’itorero Nazareni abaka icyacumi ku mpano baba bagenewe na Kompasiyo ndetse abandi bakavuga ko abakoresha imirimo y’amaboko nko kubategeka kubakira abakwe be kugirango atabakura mu mubare w’abafashwa na Kompasiyo nkuko babitangarije TV1.

Aba baturage bavuze ko iyo udakoze ibyo umuyobozi w’iri torero Nazareni agusabye ngo ahita agukura ku rutonde rw’abemerewe gufashwa na Kompasiyo.

Umwe muri bo yagize ati: “Imiganda twarayikoraga, twahoraga tujyayo kubaka, nukuvuga ngo arakubwira ati niba umukobwa we ari burongorwe murajya kubaka inzu y’umukobwa we, mwikorere amatafari ku mutwe, kandi iyo utabikoze umwana wawe akurwa muri Kompasiyo.”

Gusa ariko umuyobozi w’iri torero, Pasiteri Mukamutesi Theonile arabihakana akavuga ko ari ukumuharabika, gusa avuga ko hari abajya baza gutera inkunga imirimo itandukanye y’itorero.

Ati: “Batwemereye umushinga ariko hari ibintu dusabwa, turasabwa amashuri imiryango umunani, turasabwa ibiro, turasabwa igikoni, ubwo rero hari uvuga ati njyewe mfite ibiti, undi mbumba amatafari cyangwa ati nzahemba abafundi batanu,….Ibyo by’amafaranga rero ntabwo ari byo ni ibinyoma by’abanyarwanda, ubu se hari umuntu wahagarara aha akavuga ko yubakiye umukwe wanjye? ni abanyarwanda baba bashaka gusebanya.”

Kayitare Edouard ukuriye umushinga wa Kompasiyo mu karere ka Bugesera yatangarije Ibyishimo.com ko ayo makuru atari ayazi ariko avuga ko bibaye ari byo byaba bihabanye n’amabwiriza agenga Kompasiyo ndetse avuga ko agiye kubikurikirana.

“Ibyo binyuranye rwose n’amabwiriza ya Kompasiyo, muri kompasiyo hajyamo abantu bo gufashwa kandi nta muntu wo gufashwa ucibwa amafaranga, dushyiramo umwana uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kandi iyo tumushyizemo ni uko aba agomba gufahswa, ntabwo aba agomba kuba ari ufasha kandi ari uwo gufashwa. Ndaza kubasura mbikurikirane numve niba ari ukuri.”

Umushinga wa Kompasiyo wagiye uhindura ubuzima bw’abakene benshi binyuzemu gufasha abana babo kwiga neza no kubaha ibya ngombwa bibafasha mu buzima.

Urusengero rw’Itorero Nazareni riherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge
Umuyobozi w’Itorero Nazareni ushinjwa n’abayoboke be kubakandamiza akoresheje imfashanyo za Kompasiyo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Uyu mugore ndabona yabikora rwose kuko nibyo avuga birumvikanamo ikinyoma ngo abanyarwanda barasebanya se yakoze ubushakashatsi hehe

  2. Leta nikurikirane aba bantu bigize ba rusahurira mu nduru ariko na Compassion ikurikiranwe kuko imikorere yayo iracyemangwa hirya no hino

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::