Burya koko abakobwa si kimwe hari abafite urukundo rwa nyarwo n’uburere — UBUHAMYA

0
1648

Hari abasore bahemukorwa n’inkumi bagashyira ubwo buhemu ku bakobwa bose , ariko ubuhamya bw’umwe mu basomyi ba Ibyishimo.com bugaragaza ko abakobwa b’umutima bakiriho kandi Imana ariyo ibatanga gusa.

Mu buhamya bwe yaduhaye mu nyandiko yagize ati :” Bakunzi b’uru rubuga cyane cyane abakunze kwandika bavuga akababaro batewe n’abakobwa bakundanye bigatuma bazinukwa abakobwa bose ndagirango mbasubizemo intege mbabwire ko bazabona abo bifuza.

Njye nigeze kwandikira uru rubuga mbabwira akaga nahuye nako ko gukundana n’abakobwa babiri batandukanye, uwambere imico twapfuye nko kunca inyuma, kubeshya, gutendeka, gukura ibyinyo…n’uwa kabiri nabonye nzi ko atandukanye n’uwambere nza gusanga nawe ari uko ameze kandi naramukundaga cyane.

Byiyongereyeho n’ubuhamya burenze ubwenge ubwange numvaga mu bahungu bagenzi bange, nyuma naje kuzinukwa burundu numva ko abakobwa bose ari bamwe ndetse numva n’urukundo ruragiye burundu abakobwa bose mbashyira mu gatebo kamwe!

Kubera agahinda kenshi nari mfite ku mutima nagishije inama nyinshi mu nshuti biranga kuburyo narize amarira nange yanteye isoni nk’umuntu w’umugabo kubona ndirira umukobwa ariko ntabihe agaciro.

Naje kubona ko igisubizo ari Imana gusa dore ko ndi umu Kristu ariko ikosa nakoze ni uko abo nashatse bose bampemukiye ntigeze mfata umwanya ngo nsenge Imana ahubwo nabarangirwaga n’abandi nkisanga nabakunze!

Nyuma naje gufata umwanya wo gusengera umu fiance, ndiyiriza aribyo nsengera gusa… Icyantangaje ni igisubizo gitangaje Imana yampaye; naje guhura n’umukobwa mwiza witonda, usenga, wubaha, ucisha bugufi, uvugisha ukuri,……mbese utandukanye kure cyane n’abo twakundanye mbere bose.

Imico afite kuva nitwa njye nta mukobwa nari nayibonana ndetse na bashiki bange nita ko barezwe arabarenze … Ubu turakundana kandi mbona ariwe Imana yanteganyirije kuko yujuje byose nifuza ku mukobwa …mbese mbona umunsi twashakanye nzaba ndi muri paradizo, ndetse n’iyo bitashoboka ko tuzabana byibura yatumye mpindura imyumvire ko burya abakobwa bazima bakiriho.

Inama nagira abahemukiwe mu rukundo ni uko batakwemera guheranwa n’agahinda, kandi burya umuntu uguhemukiye mu rukundo mugatandukana hari icyo Imana iba ikurinze wenda cyari kuzababaho wowe utazi.

Nibikubaho ujye ufata umwanya munini wo gusenga naho ubundi agahinda ugahaye intebe mu mutima wawe wakwisanga wasaze. Imana ibarinde

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::