BUSANZA : Abakobwa 75 bahoze mu buraya barasaba abakiburimo kubureka

1
246

Abakobwa 75  bahoze mu ingeso z’uburaya bakaza kubuvamo bashoje amasomo  y’imyuga y’ubudozi  bahabwa n’impamyabushobozi zibemerera gutangira kwikorera , aho bishimiye ko bagiye kwikorera ubudozi bubyara inyungu aho gutega amaboko ku bagabo babaha intica ntikize.

Abakobwa 25 nibo basoje amasomo  y’ubudozi  bari 25 , basanga bagenzi babo 50 na bo bayasoje mu cyiciro cya mbere babifashijwemo n’Itorero ‘‘ Christ Gospel Fellowship Church n’umuvugabutumwa Nyirakinyana Chantal Rugazura ari nawe wagize uruhare mu kubakura mu buraya .

Umwe muri abo bakobwa Aliyeti Musisi yavuze ko bicuza iminsi bamaze bicuruza , kuko ngo nta cyiza babonyeyo . Ariko kandi bashimira umuvugabutumwa Nyirakinyana Chantal Rugazura wabafashije bakava muri ubwo buraya kandi bahamya ko hari ingaruka bagiye bahura na zo.

Yagize ati ‘‘ Nahoraga njya gutega abagabo kandi nkabatereta , nta bwo babashaga kuncika kuko nabanzaga nkamubwira ukuntu ari smart ari umuntu mwiza na we akavuga ngo babanze baguhe akantu nkaba ndamubonye ntabwo yancikaga tutaryamanye akansigira amafaranga tumaze kuryamana ’’.

Mugenzi we na we avuga ko mu gihe yakoraga ingeso y’uburaya yahanduriye indwara ya sida kandi akavuga ko yanywaga n’inzoga n’ibiyobyabwenge .

Asobanura ko yari umukobwa kabuhariwe , kuko abashinzwe umutekano bamufataga bakamufunga , bakongera kumurekura akongera agasubirayo . Nawe avuga ko nta cyiza yabonyeyo ( mu buraya ) akagira inama n’abandi bakiburimo kuvayo bakakira Yesu Kristu nk’umukiza n’Umwami  kugira ngo babashe kugira amahoro mu ingo zabo no mu baturanyi.

Ati ‘‘ Twanywaga inzoga , muri izo ngeso nanduriyemo indwara ya sida , iyo ukora uburaya urahomba , najyaga kwicuruza nari indaya ikomeye kugirango mbone igitunga abana banjye , nakoreshaga ibiyobyabwenge mfite abana 2 badahuje ba se. Mfite umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ndashimira Mama Pasiteri  umufasha wa Pasiteri  Etienne Rugazura watubwirije Ijambo ry’Imana nubwo nari indaya ikomeye ariko nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye ’’.

Nyirakinyana Chantal umuvugabutumwa mu Itorero Christ Gospel Fellowship Church ( CGFCR ) Busanza yavuze ko nta rindi banga yakoresheje mu kubakurayo atari ukubabwira Ijambo ry’Imana no kubereka urukundo Imana ibakunda.

Yagize ati ‘‘ Nshinzwe Ivugabutumwa no kubakurayo nkabazana kuri Kristu Yesu nkabigisha kwikorera ko biruta kwicuruza, benshi muri bo bararunshye , barananiwe , mbigisha ngamije ko bikorera bakareka guhora bateze amaboko, kuri ubu basigaye baramenye kudoda barangije amezi 6 aho basigaye badoda imyenda bakadoda ibikapu n’ibindi bikorwa by’ubukorikori kugira ngo babone amafaranga ashobora kubatunga ’’.

Abo bakobwa bashoje amasomo yo kudoda bibumbiye muri ‘‘ Koperative Kura ’’ . Inama  baha  abandi bakiburimo ni uko babuvamo bakakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza mu mitima yabo , ngo kuko inyota yo kwicuruza  ihita ishira igasimburwa no gukunda gusenga no kwakira Ijambo ry’Imana .

Igihe bari mu ishuri bafata amasomo yo kudoda
Mu gihe cya saa sita bafata ifunguro bakongera kwiga kudoda
Nyirakinyana ( ibumuso ) areba uburyo bagiye kubatekera ibiryo
Nyirakinyana Chantal ari imbere yabavuye mu buraya aho babanza gufata umwanya wo gusenga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Iryo ni ryo vugabutumwa dukeneye koko bave mu insengero bajye kuvuga ubutumwa mu tubare no mu mibande indaya zakire Kristu Yesu mu mitima yabo bahinduke abantu bazima bashima Imana bubaha abantu.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::