Byari agahebuzo mu gitaramo Serge Iyamuremye , Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bakoreye muri Mozambique abantu bagakizwa

0
59

Serge Iyamuremye umaze igihe kirenga ukwezi n’igice  muri  Mozambique yakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Maputo cyitabirwa mu buryo budasanzwe. Serge wamamaye mu ndirimbo yise [ Arampagije , Yesu agarutse , n’izindi ] yifashishije bagenzi be bavuye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro.

Igitaramo cya mbere Serge yakoreye i Maputo cyabaye ku cyumweru tariki 30 i saa cyanda z’amanywa , kibera ahitwa Matora Setu sencu.

Serge Iyamuremye cyo kimwe na bagenzi be bishimiwe cyane ndetse zimwe mu ndirimbo zabo zivuga ibigwi by’Imana n’imirimo myiza Imana ikora bafatanya n’abantu kuziririmba.

Zimwe mu ndirimbo zihimbaza Imana abantu bahurizagaho kuririmba harimo iza Serge Iyamuremye nka ‘ Arampagije , Nzaririmba Hoziyana , Nta wundi nambaza  ‘. Izindi zaririmbwe ku bwinshi harimo indirimbo zose za Israel Mbonyi waririmbye indirimbo zigera kuri esheshatu ingunga.

Iki gitaramo cya mbere Serge Iyamuremye yakoreye muri Mozambique cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’indirimbo zihimbaza Imana , biganjemo Abanyarwanda batuye muri Mozambique.

Mu kiganiro na Serge Iyamuremye , yabwiye umunyamakuru wa Ibyishimo.com ko muri iki gitaramo hakijijwe abantu batatu kandi babishimiye Imana. Yongeyeho ko abitabiriye igitaramo barimo n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ati :” Twabonye abantu bakizwa , twabonye imbaraga z’Imana kandi Imana yabanye natwe cyane mu buryo  bukomeye. Abantu bakijijwe twabashije kwibonera ni batatu . Abaje muri iki gitaramo ni Abanyarwanda baba inaha ariko bivanzemo n’abene gihugu . Abantu barishimye cyane kandi bamwe bagiye batwoherereza ubutumwa bwo kudushimira no kutwereka uko bakiriye igitaramo. ”

Inyubako yabereyemo iki gitaramo cyiswe UM SO ESPIRITO yakira abantu 900 bose bicaye neza , ariko ngo ubwo haberaga igitaramo cy’umuhanzi Serge Iyamuremye abantu bararenze bigera naho bamwe bahagarara . Mu myanya y’icyubahiro hakira abantu 400 hose baruzuye nubwo icyo gice kiba kiri hejuru y’ibindi.

Adrien Misigaro yaririmbye ‘ Ntacyo nzaba ‘ n’izindi nyinshi abantu baranezerwa.

Amakuru Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyamenye ku wa gatatu tariki 2 Kanama 2017 yavugaga ko Adrien Misigaro wari witabiriye iki gitaramo avuye mu Rwanda , ari buhaguruke  muri iki gihugu agasubira muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho aba .

Biteganyijwe ko na Israel Mbonyi ari bufate rutema ikirere iri bumugeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Israel Mbonyi yaririmbaga anacuranga Gitari .

Bari bakoze ibishoboka byose ngo ibisabwa ngo gitaramo kigende neza bibe bihari.
Adrien na Serge Iyamuremye kuri ruhangwambonyi ( stage )

Serge Iyamuremye n’abaririmbyi bamufashaga mu majwi .
Byageze aho bose ( Serge , Mbonyi na Adrien ) bahuza amaboko bararirimbana binyura benshi

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::