Thursday , 21 September 2017

AMAKURU YO MU MAHANGA

Padiri yatanze gasopo ku nkumi n’ababyeyi bambara impenure bagamije kureshya abagabo .

Mu gihugu cy’ubuhinde umupadiri yifatiye mu gahanga abakobwa baza mu Kiliziya bambaye amapantaro  agezweho y’amakoboyi n’amajipo agaragaza ikibero , ngo kuko baba bagamije kugusha abagabo mu bitekerezo  bibaganisha k’ubusambanyi. Father Sharlom wo mu gihugu cy’u Buhinde yatangaje ko atazigera aha amasakaramentu umugore cyangwa umukobwa waje wambaye imyenda yagenewe igitsina gabo. Uyu mupadiri yatangaje ibi avuga ko nta na hamwe Bibiliya ... Read More »

Pasiteri Andrew yasabye abakristu be gusoma inkweto ze zihenze ngo babone imigisha — AMAFOTO.

Pasiteri  Andrew Ejimadu yasabye abakristu basengera mu Itorero rye kuza imbere bagasoma inkweto ze bazikombesha indimi kugirango bahabwe imigisha . Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Nijeriya utuye mu gihugu cya Zambia ari naho akorera imirimo ye y’ubuhanuzi aza mu bakunzwe muri iki gihugu . Bivugwa ko Pasiteri  Andrew uyoboye Itorero Christ Freedom Ministries Zambia yabwiye abakristu be ko agiye kwicara ... Read More »

Pasiteri yapfuye yiyahuye .

Mu bihe bisanzwe abapasiteri n’abandi bavugabutumwa nibo bakangurira abayobocye babo kugira ukwizera guhambaye bizera Imana , no kwizerana ubwabo . Ariko siko byagendekeye Pasiteri Sipho Khanyile uyobora Itorero Faith Mission Church riri i Ntuzuma mu majyaruguru y’umujyi wa Durban mu gihugu cya Afrika yepfo , aho yabuze uwo yizera mu bakristu be bose ariyahura. Ku wa gatandatu nibwo Pasiteri Sipho ... Read More »

Umuhanzi Irakoze J.C uzwi nka Jiji Seven yahawe igihembo cya mbere kuva ageze i Burayi . — AMAFOTO .

Umuhanzi w’Umurundi Jean Claude Irakoze uzwi nka Jiji Seven yahawe igihembo cya mbere na Radio yo mu gihugu cya Sweden nk’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ( Gospel Music ) , akaba aricyo gihembo cya mbere ahawe kuva yagera k’umugabane w’Uburayi muri Gicurasi 2015. Jiji Seven  yahembwe umugore we Cynthia Namahoro barushinze muri 2015 adahari , bitewe n’uko yarafite ikibazo cy’ubuzima ( ... Read More »

Amerika : Yafashwe yibye miliyari 7 z’amadolari yemeza ko ari Yesu washakaga ko akira

Umugabo wo muri Leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa John Michael Haskew yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amadolari y’Amerika 250 000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba miliyari 7 z’amadolari y’Amerika, avuga ko Yesu yashakaga ko aba umutunzi. Uyu mugabo yafashwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize nyuma yo kwinjirira compte ye bagasanga yaragiye yiba amafaranga ... Read More »

Amerika: Uwari impumyi yongeye kubona nyuma yo gusigwa amavuta yavanywe mu mubiri w’umutagatifu

Umugore witwa Dafne Gutierrez  yari yarahumye mu Ugushyingo 2015. Nyuma yo kumuvura indwara yitwa ” intracranial hypertension”, indwara ituma umuvuduko w’amaraso wiyongera mu bwonko, abaganga bamubwiye ko atazigera yongera kureba. Gusa uyu mubyeyi w’abana bane wo muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyigeze acika intege. Yari azi neza ko ibidashoboka imbere y’abantu bishoboka imbere y’Imana, igihe umuntu ... Read More »

Imiryango ishinzwe amategeko n’ubutabera iratabariza abakristo bakomeje gukorerwa Jenoside

Ikigo Nyamerika cy’Amategeko n’Ubutabera ( The American Center for Law and Justice ) cyabajjije Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu impamvu gakomeje kurebera, guceceka ndetse no kwanga guha agaciro abakristo n’abandi banyamadini bakomeje kwicwa n’itsinda ry’iterabwoba rigizwe n’abayisilamu, kandi nyamara bafite ibimenyetso bigaragara. Iki Kigo Nyamerika ku bufatanye n’icyo mu Burayi gishinzwe Amategeko n’Ubutabera ( the European Center for ... Read More »

Abarenga 13 bamaze gupfa kubera uburozi bwica imbeba bahawe na Pasiteri — AMAFOTO.

Kimwe no mu Rwanda , uko bwije n’uko bucyeye haraduka abavugabutumwa n’Abayobozi b’Amadini bigisha inyigizo zivuga ibitangaza , bakanakoresha amavuta y’ubuto  bavuga ko yavuye muri Isiraheli , amazi , ubutaka , ifu , imibavu n’ibindi baha abantu bababwira ko bizabakiza indwara n’ibindi bibazo baje gusengera mu gihe bazaba bafite ukwizera gushyitse . Igitangaje kandi giteye agahinda , nuko abaje baje ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress